Amoxycilline(soma “amogisisiline”) ni umuti wo mu bwoko bwa antibiyotiki(=imiti ihangana ikanica mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri) ubarizwa mu cyiciro cya penicillin.
Amoxycilline yageze ku isoko mu mwaka 1972 nyuma yo kuvumburirwa mu gihugu cy’Ubwongereza. Uyu muti ukaba ubarizwa mu rutonde rw’imiti nkenerwa rushyirwa hanze n’ishami ry’umuryangow’abibumbye ryita ku buzima OMS.Akaba uri mu miti yandikwa n’abaganga cyane ku isi.
Ni hehe winjirira mu mubiri ?
Ubwoko buboneka kugeza ubu ni ubucishwa mu kanwa cyangwa bugaterwa mu maraso.Mu isaha imwe uba ugeze mu mubiri nyuma yo kuwufata.
Uboneka usa ute?
– Nk’ibinini(tablets) byo kumira ,gushongesha mu mazi (disipersible)cyangwa guhekenya(chewable tables)
– Nka kabusire(capsules=Ifu y’umuti iba iri imbere mu tuntu tumeze nka parasitiki)
– Puderi (powder)zifungurwa za abana
– Izifungurwa mu miti ya serumu
– Sashe zirimo puderi ifungurwa mu mazi
Ni umuti ushobora guca mu ngobyi ukaba wagera ku mwana ku mugore utwite,ndetse ukaba ushobora no kujya mu mashereka ku mugore wonsa,ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta bibazo bihambaye aha hose ushobora gutera umwana.
Ibisigazwa byawo mu mubiri bisohokera mu nkari niyo mpamvu uwufata agomba kuba afite impyiko zikora neza.
Ni iki kizirana nawo?
– Ugabanya ubukana iyo ufatanywe n’imiti yo kuboneza urubyaro icishwa mu kanwa(oral contraceptives),ndetse umuntu akaba yanasama kuko iyi miti yo kuboneza urubyaro nayo ihita ikora nabi.
– Igabanya ubukana iyo ifatanywe n’indi miti nka doxycycline,cloxacilline ndetse na chlorampenicol
– Iyo ifatanywe n’ibiryo bituma ingano igera mu maraso igabanuka ndetse ikanatinda.Uyu muti ugomba gufatwa isaha imwe mbere yo kurya cyangwa amasaha abiri nyuma yo kurya.
Kimwe nizindi antibiyotiki zose ,uyu ni umuti ugomba gufatwa iminsi yose yagenwe na muganga ,nta kuwuhagarika ngo nuko umuntu yorohewe.
Mu gihe amoxycilline y’abana imaze kuvangwa n’amazi ntirenza nibura iminsi 14 ikiri nzima.Igomba kubikwa ahantu hakonje kandi mbere yo gukoresha umuti umuntu abanza kuwucuguza.
Ni izihe nyito zindi za amoxycilline ?
Hariho amazina y’inganda menshi ya amoxycilline(brand names)ariko izikunze kuboneka mu Rwanda ni izi:clamoxyl,hiconcil,bactox,amoxy-denk,…
Ni ryari ushobora gufata amoxycilline ntikuvure ?
Amoxycilline ibangamirwa cyangwa se igabanyirizwa ubukana n’akantu bita “beta lactamase”gakorwa na zimwe muri za bagiteri ,ibi bituma amoxycilline iba itakibashije guhangana ndetse no kwica za mikorobe zitandukanye,ibi bisaba kuyivanga na acide clavulanique(soma aside karaviraniki)kugirango yongere igarure ubushobozi bwo kwica mikorobe.
Uruhurirane rwa amoxycilline na acide clavulanique abenshi barumenyereye ku izina rya Augmentin(soma ogumante).
Abakunzi bacu tuzajya tubagezaho ibisobanuro birambuye kuri buri muti mwifuza,niba hari umuti ukeneyeho ibisobanuro watwandikira ubinyujije ahagenewe ibitekerezo cyangwa ugacisha ubutumwa kuri e mail:[email protected].
Phn N.Marcelo Baudouin