Ibizakwereka ko uri gusatirwa na ’Stroke’, indwara y’ubwonko

Muri iki gihe indwara nyinshi ziri guhitana abantu benshi,ukabona umumntu wari uzi ko ari muzima yituye hasi ataye ubwenge,abantu bagatangira ngo bamuroze abandi bagakeka izindi mpamvu nyamara ari ubwonko bwagize ikibazo ugasanga bwabuze amaraso bugahagarara gukora bityo umubiri wose ugahagarika gukora.

Nyamara hari ibimenyetso bikuburira ko hari indwara iri kugusatira. Ese waba uzi ibimenyetso by’indwara y’ubwonko bita Stroke? Aha rero niyo tugiye kugarukaho.

Stroke ni iki?

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Uku guhagarara kw’amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.Icyo gihe ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge.
Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa ‘oxygen’ ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Ni ibihe bimenyetso byakuburira ko iyi ndwara iri kugusatira?

Hari ibimenyetso byinshi bishobora kukuburira ko iyi ndwara iri kugusatira nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa healthystripes mu nkuru yayo ifite umutwe ugira uti “5 Signs To Know That A Stroke Is Coming! This May Save Your Life! “ Dore ibimenyetso 5 byakuburira:

1.Kurwara umutwe udakira

Ni kenshi umuntu ashobora gukora cyane cyangwa se akananirwa, akarwara umutwe ndetse yewe umutwe ushobora guterwa n’ubundi burwayi runaka mu mubiri umuntu ashobora kuba afite ariko nubona uhorana umutwe udakira kandi ukabona nta mpamvu uzi iwutera, uzagire amakenga ugane muganga.

2. Kugira imbaraga nkeye mu maboko ndetse no kugira ibinya mu mubiri

Abantu benshi hari igihe bagira imbaraga nkeya mu bice bimwe na bimwe cyangwa se bakumva utuntu tumeze nk’udushinge tujomba ndetse n’ibinya mu mubiri wabo. Niwumva bimeze gutyo, jya ugerageza kuzamura amaboko uyarenze umutwe kugira ngo urebe niba agerayo. Niba stroke itangiye kuza rero, ukuboko kumwe kuzahita kwimanura.

3.Kwitiranya ibintu

Iyo iyi ndwara iri kukugera amajanja, utangira kwitiranya ibintu. Umuntu ugasanga muganira ntimwumvikana neza, aritiranya ibintu ndetse ukumva ibitekerezo atanga biterekeranye n’ikiganiro muri kugirana.Uramutse ubonye umuntu nk’uwo rero, uzamugire inama yo kujya kwa muganga kuko icyo ni ikimenyetso simusiga.

4. Ingorane mu kuvuga

Kuvuga bimwe bita kudidimanga bibaho kuri bamwe ariko iyo wavugaga neza mu busanzwe ariko ugatangira kugenda uvuga udidimanga ijambo ridasohoka neza, geregeza gusubiramo ayo magambo, ni wumva bitari gukunda neza uzamenye ko stroke iri kukugera amajanja.Uzihutire kujya kwa muganga.

5. Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye

Uwo Stroke iri kugera amajanja guhuza ibintu (cyangwa se Coordination) biratakara ukabona umuntu aragenda nk’uwasinze ubona atera intambwe zitajyanye.Impamvu yabyo ni uko ubwonko buba butangiye kugira ikibazo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo