Ibisubizo by’ibibazo wibaza ku ndwara ya kwigunga bikabije (Depression)

Depression ni indwara igaragazwa no guhorana umubabaro ukabije, gutakaza ubushake bw’ibyo wari usanzwe wishimira, ndetse ibi byose bikajyana no kutabasha gukora ibyo wari usanzwe ukora bya buri munsi, byibuze bikamara ibyumweru 2, nibwo bitangira kwitwa indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije.

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima webmd, tugiye kureba byinshi wibaza kuri iyi ndwara ya Depression.

Depression ni imwe mu ndwara zo mu mutwe?

Yego, ni imwe mu ndwara zo mutwe, kandi ivurwa igakira iyo wagannye muganga. Ubushakashatsi bugaragaza ko ifata 6.7% by’abaturage b’Amerika bari hejuru y’imyaka 18 nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Amerika cyitwa National Institute of Mental Health. Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ritangaza ko ku isi, ritangaza ko abarwaye iyi ndwara ku isi ari 3.8%(abagera kuri Miliyoni 280) muribo 5.7% ni abantu bakuze barengeje imyaka 60. Mu bantu 5% bakuze barwaye iyi ndwara, 4% ni abagabo naho 6% ni abagore.

Abana barwara Depression ?

Yego, abana nabo bayirwara. Abana bagize depression batangira guhindura imyitwarire, bakanga kwiga, bagatangira kwanga ibyo bakundaga, bakishora mu biyobyabwenge,…

Kubura ibitotsi byatera Depression ?

Oya, kubura ibitotsi ntabwo bitera Depression, ariko bishobora kubigiramo uruhare. Kubura ibitotsi biturutse ku bundi burwayi cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ya Depression.

Wabwirwa n’iki ko uburwayi runaka aribwo bugutera Depression cyangwa se Depression ariyo igutera uburwayi runaka ?

Akenshi indwara zishobora kugutera Depression ni indwara zikomeye ndetse zidakira. Kugira ngo indwara igutere Depression ni uko wenda uba waragize ububabare bukomeye ndetse bumaze igihe cyangwa se iyo ndwara ikagutera ubumuga. Aha ushobora kugira Depression.

Kuba Depression yagutera uburwayi nabyo birashoboka, kuko iyo ugize umuhangayiko no kwigunga bishobora gutuma ubudahangarwa bw’umubiri wawe bugabanuka bityo bigatera kurwara uturwara twa hato na hato nk’ibicurane ndetse bishobora no gutera kubabara mu ngingo zitandukanye nta yindi mpamvu.

Kubera iki abagore aribo bafite ibyago byinshi byo kurwara Depression ?

Abagore bafite ibyago byikubye kabiri byo kurwara Depression kurusha abagabo. Impamvu ni uko abagore bakunda guhura n’imihindagurikire y’imisemburo. Urugero, Depression igaragara cyane ku bagore batwite ndetse n’abageze mu gihe cyo gucura, ndetse na nyuma yo kubyara nk’iyo bakuyemo nyababyeyi, kandi ibyo ni bimwe mu bihe bikomeye abagore bahura n’ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri wabo.

Abantu benshi bafite Depression bagerageza kwiyahura ?

Oya. Abantu benshi bafite Depression ntabwo bagerageza kwiyahura, nubwo bimeze gutyo ariko ikigo gishinzwe indwara zo mu mutwe cyo muri Amerika kivuga ko 30%-70% baba bagerageje kwiyahura baba bafite bimwe mu bimenyetso bya Depression. Iyi mibare iratwereka ko ari ngombwa gushaka ubufasha igihe cyose waketse ko ufite indwara ya Depression.

Umuntu wigeze arwara Depression yakongera akayigira nyuma yo gukira ?

Kuba warigeze kurwara Depression bishobora kugushyira mu byago byo kongera kuyirwara, ariko si buri wese wakize Depression uzagira ibyago byo kuyirwara mu gihe kizaza. Kwivuza hakiri kare ni ingenzi cyane kuri iyi ndwara ya Depression.

Iyi ndwara nayimarana igihe kingana gute ?

Iyi ndwara iyo itavuwe neza, ushobora kuyimarana amezi ndetse n’imyaka. Nibyiza rero ko niba wabonye hari ibimenyetso by’iyi ndwara wagize, ugomba guhita wivuza.

Impamvu zishobora gutera depression

Impamvu zishobora gutera depression harimo: Ibinyabutabire byinshi mu bwonko biri cyane mu bitera izamuka ry’ibimenyetso bya depression.

Depression kandi ishobora kuba uruhererekane mu muryango. Urugero, niba umwe mu mpanga afite depression, undi aba afite nka 70% by’ibyago byo kurwara depression.

Imiterere y’umubiri w’umuntu runaka na yo yaba impamvu zo gufatwa na depression. Hari nk’abantu baba bashobora gushengurwa no kujagarara k’ubwonko (stress) kurusha abandi, bikaba byatera depression bitewe n’imimerere yabo.

Impamvu y’ahantu umuntu aba n’ibyo abamo: gukomeza kuba ahantu umuntu ahohoterwa, atukwa, adahabwa agaciro, mu bukene bukabije, n’uburwayi n’ibyorezo bitandukanye bituma bamwe mu bantu bagira depression. Ndetse ni imwe mu mpamvu zikomeye.

Ibimenyetso 10 byakwereka ko wugarijwe na depression:

Kwirenganya bya buri gihe

Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ari wowe byose biturukaho.

Kutita ku isuku y’umubiri wawe

Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane. Niha handi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda no gukora utundi duto cyane nko koza amenyo.

Agaciro kawe karagabanuka, ukumva ntacyo ukimaze muri sosiyete.

Kumva ntacyo ukimaze

Nubwo benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora urira cg agahinda gakabije. Nyamara hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta nicyo yafasha abandi.

Kurakazwa n’ubusa

Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza. Nubwo benshi bahorana umunabi cg barakazwa n’ubusa, benshi bakunda kuvuga ko ari stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.

Kubura ibitotsi

Depression itera ibibazo bitandukanye byo kubura ibitotsi. Ushobora kuryama wumva urushye cyane, nyamara wagera ku buriri ibitotsi bikabura. Gusa ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwigunga bikabije.

Kunanirwa vuba

Kunanirwa no gukora uturimo tworoheje nko koga, ukabona bigusaba imbaraga nyinshi. Niba ubona utangiye kuzajya unanirwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari kwigunga bikabije biri kubigutera.

Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba rimwe na rimwe

Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cg bibi, ugereranyije n’abasanzwe.

Kumva ntacyo ushaka gukora

Abenshi baba batumva ibiri kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye. Mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane, kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora ni kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.

Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine

Kwigunga no kwiheba bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva ntawe ushaka ukuba hafi. Kubera ko uba wibwira ko ntawukumva, utangira kwirinda cg kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na buke bwo kuba ahari abandi ufite.

Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho. Kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.

Imikorere mibi y’umubiri

Nubwo benshi bakunda kwibeshya ko depression itatera ibibazo bindi byibasira ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, cyerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko; kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.

Mu gihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, nkuko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye intekerezo n’indwara zo mu mutwe (psychologist cg psychiatrist). Kuko mu gihe wivuje hakiri kare wahabwa inama zagufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo