’Tattoo/ Tatouage’ zo ku mubiri zirasanzwe kandi zizwi na benshi, ariko muri iki gihe mu Rwanda harimo kuboneka izitamenyerewe. Guhindura ishinya cyangwa iminwa umukara hakoreshejwe tattoo.
Mu Rwanda, kuri bamwe, ishinya y’umukara ni akarangabwiza. Ibi bituma abafite ishinya itukura bashobora kwifuza kuyihindura umukara, kandi birimo kuboneka ku rubyiruko rumwe na rumwe, ndetse bagenda biyongera nk’uko umwe mu babibafasha abivuga.
Gusa umuganga aburira ku ngaruka ku buzima zishobora kuzana no gushyira ’tatouage’ ku ishinya, kuko bikorwa hifashishijwe urushinge n’umuti wabugenewe w’umukara (ink).
Desire Tattoo Rwanda cyangwa ’Molish Tattooer’ ni umwe mu bakora ’tattoo’ mu Rwanda, yahisemo kwibanda kuri tatouage z’ubwiza, izizwi nka ’Cosmetic tattoo’.
Avuga ko yibanda ku bafite uruhara, gukora iminwa akayiha ibara nyirayo yifuza, ndetse no gukora ishinya igahinduka umukara.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango yagize ati: "Iyo nkorera macye ni ibihumbi ijana [by’amafaranga y’u Rwanda], kandi ku munsi nshobora kubona abakiriya barenze umwe... Ku kwezi abakiriya 30 baraboneka."
’Molish Tattooer’, wifuze gutangazwa kuri uwo mwirondoro, avuga ko abo akorera akenshi baba bifuza kugira mu kanwa heza, guseka neza no kumva bikunze kandi bifitiye icyizere.
Agira ati: "Usanga abantu bari basanganywe ishinya batishimiye kandi ibyo bikababuza guseka bisanzuye.
Iyo maze kubakorera, ni ibintu bikora no ku marangamutima kuko uhita ubona ko uko umutu yiyumva bihindutse mu buryo bugaragagara ndetse n’icyizere yifitiye kikazamuka. Ibyo kandi biba ku bagabo, abakobwa cyangwa n’abagore kuko bose bari mu bakiriya nkorera."
’Molish Tattooer’ aka kazi akora ntabwo yakize mu ishuri, avuga ko yafashe amasomo yifashishije ikoranabuhanga, akareba uko abandi babikora anyuze kuri internet kandi ko akanakomeza kwihugura.
Avuga ko amaze imyaka hafi itandatu akora aka kazi kandi agenda arushaho kunoza ibyo akora.
Ingaruka zishobora kuzana na ’tattoo’ yo ku ishinya
’Tatouage’ zisanzwe zo ku mubiri zishimisha abazishyizeho kuko baba bazifuje ariko kuri bamwe zishobora kugira ingaruka zirimo indwara z’uruhu, kugubwa nabi (alergies) n’izindi. Gusa ibi si kuri bose.
’Tattoos’ zishyirwa ku ishinga ni urundi rwego rwo kwihanganira urushinge mu kanwa mu gushaka igishimishije umutima, ariko na byo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu kanwa nk’uko umuganga abivuga.
Dr Dusabe Jean Claude, inzobere mu buvuzi bw’amenyo, agira ati: "Buriya mu kanwa ni ho hantu haba mikorobe nyinshi, ariko mu kanwa ziba, ntacyo zihatwara.
"Iyo rero bakora ’tattoo’ yo ku ishinya hifashishwa inshinge kandi zikomeretsa uruhu rwo ku ishinya. Ibyo bituma za mikorobe zibasha gukwirwa mu mubiri kuko uba uzifunguriye inzira zikajya hirya no hino mu mubiri, kandi ibyo bishobora gutera ’infections’".
Dr Dusabe avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko mu miti (ink) ikoreshwa mu gukora ’tattoo’ hari iyifitemo ibyatera indwara za cancer.
Yongeraho ko ubusanzwe umuntu wagize ikibazo cy’uburwayi mu kanwa, hari ibimenyetso bigaragarira ku ishinya, ko rero igihe yaba iriho ’tattoo’ bya bimenyetso bitagaragara, bikaba byanatuma kumenya ikibazo ufite bitinda cyangwa bikagorana, bikagira ingaruka ku buvuzi uhabwa.
’Molish Tattooer’ na we yameza ko hari ingaruka igihe isuku ititaweho hakorwa tattoo ku ishinya.
Atanga inama ku bazikora ko bakwiye kwitwararika isuku ndetse anabibutsa ko: "ibikoresho dukoresha nk’inshinge n’udukombe tuvangirwamo iriya miti, bikoreshwa rimwe bikajugunywa, kandi ntushobora kubikoresha ku bantu batandukanye. Ibyo iyo bititaweho ushobora kwanduza indwara abakugana."
Dr Dusabe na we Atanga inama agira ati: "Ubundi ari ibishoboka gushyira tattoo ku ishinya abantu babireka. Ariko niba ugiye kuyishyiraho yamaramaje, nibura nashake inzobere zujuje ibisabwa, abe ari zo zibimukorera kandi abasabe kwitwararika isuku ku buryo buhagije kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubagiraho."
BBC












/B_ART_COM>