Ibintu igikakarubamba gifasha umubiri wacu

Igikakarubamba ni ikimera cyiza cyane kandi gifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Kirimo ibinyabutabire byinshi byemejwe n’ubushakashatsi bunyuranye ko ari imiti.

Igikakarubamba cyavumbuwe bwa mbere muri Sudani mu myaka isaga 6000 ishize. Ni igihingwa gikurira mu butaka bushyuha kandi bwumutse, cyane cyane muri Afurika no mu Buhinde.

Igikakarubamba kimarira iki umubiri wacu ?

Igikakarubamba kigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu . Reka turebere hamwe ibintu igikakarubamba gifasha umubiri wacu:

1. Kigabanya igipimo cy’isukari mu mubiri

Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko kigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.

2. Gifasha urwungano ngogozi

Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyarwangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe.

3. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa.

4. Kibuza kanseri gukura

Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo International Immunopharmacology (1995), bwerekanye ko mu gikakarubamba harimo polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri.

5. Kivura indwara z’uruhu

Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza.Gusa ni byiza iyo ukinyweye,kuko birinda uruhu rwawe.

6. Gituma imisatsi ikura neza

Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.

7. Kivura rubagimpande

Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.

8. Koroshya ikirungurira

Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa rero igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.

9. Gituma umutima ukora neza

Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Anne

    byaba byiza mutubwiye n’uburyo gikoreshwa. murakoze!

    - 10/05/2023 - 16:33
Tanga Igitekerezo