Rimwe na rimwe mu buzima, hari igihe twisanga ku gasongero ka nyuma, ahasa no ku iherezo ry’inzira, cyangwa ku manga ubona isa nta handi ho gukomereza urugendo maze tukavuga tuti “Biranyobeye, sinzi icyo nakora muri ubu buzima…”
Icyiciro n’imimerere yose ugeraho mu buzima, iyo utayishimiye, cyangwa utazi neza uko wabigenza ngo ukomeze, uba ukeneye kwisubiramo ukigenzura.
Ubwo nari mu mashuri yisumbuye, Michelle Kennedy Hogan wanditse iyi nkuru dukesha Lifehack ni ko avuga, ndibuka igihe natekerezaga ko nagombaga guhitamo umwuga nari kuzaba nishimira gukora mu myaka 50 cyangwa irenga y’ubuzima bwanjye.
Michelle Kennedy Hogan, umuvumbuzi, umukosozi w’inkuru n’ibitabo wanditse ibitabo bye bwite 15 ndetse akaba nyina w’abana umunani, akomeza avuga ko uyu utari umurimo woroshye na gato ndetse wari unateye ubwoba cyane – guhitamo umwuga uzakora ukakubeshaho imyaka yose y’ubuzima bwawe.
Ati "Ko inzira itabwira umugenzi, ni gute umenya ikintu kizagushimisha ubuzima bwawe bwose, cyane cyane igihe uri mu myaka 16 ugishimishwa no kureba filimi nka “The Breakfast Club”, filimi ivuga ku buzima bw’abanyeshuri bato bo mu mashuri yisumbuye.
Ku myaka 16,mu Rwanda abari mu mashuri yisumbuye baba bari mu gihe cyo guhitamo ishami ry’amasomo bashobora kwiga mu cyiciro cyisumbuye cy’amashuri yisumbuye (A Level) anabafasha guharura inzira y’ibyo baziga muri kaminuza igihe bagize amahirwe yo kuyijyamo.
Kuri iyi myaka rero, ntushobora kumenya bene ibyo. Ntuba uzi ikigiye kuba n’ikigutegereje mu myaka itanu uhereye none aha. Ariko ushobora kumenya ikigushimisha n’icyo urota kuba ubu niba ari umwanya uba — cyangwa amasomo ushobora kurusha andi — hanyuma ugakomeza.
Ubwo abana banjye bakuru bari bageze mu gihe cyo guhitamo ibyo baziga muri kaminuza, n’imirimo bashobora kuzakora, kenshi nababwiraga kugenda bakiga cyangwa bakagerageza ibintu batekerezaga ko bibashimisha hanyuma ibyo basanga bitabashimishije bakabikura ku rutonde rwabo.
Ubuzima kenshi ni ukugerageza ibintu bishya no kumenya icyo utifuza kuba cyo “nukura.”
Namaze umwaka nigisha nk’umwalimu w’umusimbura ngira ngo menye niba kwigisha ari ikintu nashoboraga gukora. Uwo mwaka narawishimiye cyane, ariko nyuma yo kuganira n’abalimu bamwe na bamwe no gukora uwo murimo wo kwigisga mu gihe cy’umwaka, natahuye ko uyu ari umwuga utari ungenewe.
1. Nta cyo bitwaye kuba udashobora kumenya uko ejo hazaza hazamera
Ibuka ko utazi ikizakurikira mu buzima. Ubuzima bwuzuyemo ibirushya n’ibizazane, icyakora iyo dukomeje gukora ibintu dukunda, byaba akazi cyangwa bya bindi bidushimisha dukora twinezeza, ibi bituma urugendo rwacu ruba urushimishije kandi ruryoshye.
Birashoboka ubu ko ushimishwa no kwikorera imirimbo nk’amaherena, udukomo, impeta n’ibindi nk’ibyo. Mu myaka itanu iza, ushobora kuzaba warabaye umuhanzi ukomeye uhanga bene iyo mirimbo ndetse ufite ikigo cy’ubucuruzi cyabyamamayemo cyangwa ukaba warabivuyemo waragiye mu wundi mwuga w’ubukorikori, cyangwa n’ikindi kidafite aho gihuriye n’ibyo. Nta cyo bitwaye.
Icyo wahitamo gukora gitandukanye n’icyo ukunda kandi ushoboye nta cyo gitwaye kuko uba ufite ubunararibonye muri icyo wakundaga nk’ubwo bukorikori bwo guhanga imirimbo cyangwa ikindi ushobora guhungiramo igihe ahandi byanze kandi kikagufasha mu mishinga yindi y’ejo hazaza.
2. Gerageza kwihangana mu bihe bibi
Rimwe na rimwe, ubuzima burabiha. Rimwe na rimwe, nta mafaranga ahagije tuba dufite yo gukora ibintu byose dushaka gukora. Niba hari ikintu cy’agaciro mu by’ukuri ushaka gukora, ugomba kumenya ko hari uburibwe no kubihirwa uzahuriramo na byo kugira ngo ugikore.
Urugero, urashaka kuba umuhinzi w’umwuga bikakugirira inyungu, kenshi bizagusaba kuva mu mujyi ujye mu cyaro rimwe na rimwe ahatari amashanyarazi ahagije, , imyidagaduro mike, inzu itarimo ibyangombwa nk’iyo wabagamo mu mujyi ariko birumvikana ko ugomba kubyihanganira kugira ngo ukurikirane neza ibyo bikorwa hiyongereye no kujya ujya mu rume n’ibyondo imvura y’umuzajoro ishobora no kugusanga mu gishanga hatari n’aho wugama, ariko nta kundi wabigenza kugira ngo ugere ku nzozi zawe.
Ni nka kwa kundi umugabo ajya mu butumwa bw’akazi mu mahanga agasiga umugore n’abana yakundaga akajya aho yibana yimenyera buri kimwe mu gihe ibindi yabikorerwaga nk’umutware w’urugo ariko agomba kwihangana kuko “akantu” kazava muri iyo “misiyo” gashobora kuzavamo nk’ikibanza kindi cyangwa inzu umugore n’abana bakava mu bukode. Wabonye icyo ari cyo kwihanganira ibihe bibi ariko bizakugeza ku byiza biruta ibindi ?
3. Nta we umenya ubuzima bw’ejo, ariko ugomba kugendana na bwo
INTRO: Ibintu bibaho, ni ko bigenda. Hari ubwo numvaga mfite byose nifuzaga. Nari mfite akazi keza n’inzu y’akataraboneka. Hanyuma rero mu buryo bwantunguye, naje kwirukanwa ku kazi, mbura inzu yanjye bayiteje mu cyumweru kimwe nuzuzaga imyaka 40 y’amavuko. Hanyuma rero ntarabyakira, nasanze nari natwite. Mbega icyumweru!
Namaze iminsi ndyamye ku ntebe zo mu ruganiriro, nihebye cyane mu gahinda gakabije ariko twaje kongera kwiyegeranya turisuganya, hanyuma tukagena umugambi maze twimukira muri Alaska.
Uba ukwiye gufata ibihe bibi ukabibyaza umusaruro, iyo urubuto ruborera munsi y’ubutaka ruba rwitegura kumera maze rukera rumwe ijana urundi ijana. Buri kintu cyose kibi kibaye ni amahirwe yo gutuma icyiza kibaho.
Ikindi kandi, nta na rimwe bibaho ko igihe cyarenze mbese amazi yamaze kurenga inkombe burundu ku buryo udashobora guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwawe igihe hari ikitagenze neza!
Rekera aho kwemera gukora no kuba mu biciriritse maze utangire kubaho ubuzima bw’inzozi zawe.
Urambiwe kumva uheze mu mimerere yawe ya none ukumva witeguye impinduka?
Ntukwiye kwemera na rimwe kubaho ubuzima buri munsi y’ubwo ushaka. Ukwiye guhaguruka ukabaho ubuzima wifuza.
4. Renga inzitizi kandi ureke isubikasubika rya hato na hato
Iyo bwije ejo bugacya burya ntuba ukura usubira ibwana cyangwa ngo ube muto kurushaho. Yoooo! Birababaje ariko ni ukuri. Uragana mu zabukuru hamwe no kwiyambika utazabibasha. Rero nudatangira gufata umwanya ngo uharanire kugera ku nzozi zawe, ushobora kuzisanga ku iherezo ry’ubuzima bwawe nta cyo ufite cyo kwereka abandi uretse ama-posts yo kuri Instagram na Facebook, sitati za WhatsApp n’umubare w’akavagari w’ibiganiro bya televiziyo na YouTube warebye.
Niba wumva ukomeje koko ku byerekeye kugera ku nzozi zawe — ni ukuvuga wenda gukora ubukorikori runaka, gukina umukino uyu n’uyu cyangwa sinema nk’uwabigize umwuga, cyangwa kuba umuhanga kuri mudasobwa w’umukire cyangwa umucuruzi ukomeye, byaba byiza byiza utangiye kugira icyo ubikoraho.
Tera intambwe za mbere. Zimya amamenyesha (notifications) n’ubutumwa buduhira bwa WhatsApp maze ukore akazi, wanjye. Nta hantu na hamwe uzigera ugera ngo ni uko wirirwa utekereza uburyo ushobora kuba umuntu ukomeye. Ukwiye kwitoza gucika ku ngeso mbi yo guhora usubikasubika icyo wiyemeje gukora.
5. Ibaze wowe ubwawe ibibazo
Fata igihe runaka ucyigenere. Ibaze ibibazo binini kandi bikomeye maze unibaze ibibazo bito byoroshye.
Iga kuri wowe ubwawe ugamije kwimenya. Tekereza byimbitse (meditate) kandi usenge umuremyi wawe. Andika ibintu bigushimisha n’ibintu wumva wakabaye ukora iyo igihe n’amafaranga nta cyo byari bivuze kuri wowe. Rota ibintu bihambaye. Turisha intekerezo zawe maze wibaze igihe waba ukora bene ibyo bintu.
Mu kwibaza ibibazo bifite igisobanuro ku buzima bwawe, uriyubakamo umuntu ukomeye cyane kandi mu gihe hateye amakuba, umenya uko uhangana na yo.
6. Shaka ahantu ukora ubukorerabushake
Niba hari umurimo cyangwa ikindi kintu kikunezeza wumva ushishikariye — ukwiriye kugikoramo ubukorerabushake cyangwa ukagikora utagihemberwa kugira ngo umenye niba uwo ari umurimo ukeneye gukora.
Kurota gusa mu isi nta cyo bizagufasha niba udasohotse ngo uve mu rugo uzinge ishati, ukube ipantalo maze wanduze ibiganza byawe. Rimwe na rimwe, dutekereza ko dushaka ikintu hanyuma igihe tukigerageje, tukaba ari bwo tubona ko kitari ikintu dukunda na gato.
Cyangwa se ukaba ushobora gusanga cyari ikintu ushoboye cyane kandi kikunejeje. Ni ngombwa gukoza ibiganza byawe ku bunararibonye kandi ugasoma cyane ibitabo ukaganira n’abafite inararibonye mbere yo gufata umwanzuro wo kuva burundu ku nzozi dufite.
7. Zigama wizigamire
Niba ushaka gusubira mu ishuri runaka cyangwa hari ubumenyi ngiro runaka ushaka kugira ngo bugufashe gukabya inzozi zawe nshya, byaba byiza gushaka icyo ukora — icyo ari cyo cyose maze ukazigama amafaranga runaka kugira ngo ubikore.
Nakoze imyaka myinshi kugira ngo nubake ubunararibonye mfite mu bwanditsi no gukosora inyandiko zirimo inkuru n’ibitabo, none ubu, nshobora kwandika inkuru nibereye mu rugo iwanjye, nkishyurwa amafaranga meza maze nkayakoresha ngura ibikoresho nkenerwa n’ibyo kurya byiza ubundi nkabaho ubuzima bwiza nishimira.
8. Kingura umuryango
Birashoboka ko amahirwe agukomangira ku muryango, nyamara nudakingura umuryango, ni gute ayo mahirwe wayabyaza umusaruro? Ugomba gufatirana amahirwe igihe cyose agusanze akakuza imbere.
Rimwe na rimwe hari ubwo kiba atari cyo gihe, ariko nta cyo bitwaye. Amahirwe aberaho igihe aberaho nyine. Ugomba gufungura umuryango cyangwa ayo mahirwe akikomereza urugendo maze agakomanga ku rugo rw’undi muntu.
Muri Make: Ikintu cy’ingenzi kiruta ibindi ukwiye kwibuka igihe ugerageza gutahura icyo wakora mu buzima bwawe ni uko nta gikorwa kiri igikorwa muri cyo kuri cyo ubwacyo. Ugomba gufata imyanzuro kandi ukagerageza ibintu — kabone n’ubwo waba utabikunda cyangwa wifuza gukora ibindi.
Ibuka ko nta na rimwe biba byarenze igihe ku buryo udashobora gutangira bundi bushya.
Ku iherezo ry’ubuzima bwawe, ntuzigera wicuza kugerageza ibintu bikanga, ariko uzicuza kuba nta cyo wagerageje na kimwe ngo cyange wagerageje.
Ngaho va kuri iyo telefone maze ugende ukore icyo wumva cyafasha ubuzima bwawe kumera neza kurushaho no kugera ku nzozi ubufitiye.
IRADUKUNDA Fidele Samson
/B_ART_COM>