Ibintu 5 bitangaje kuri Vitamin E mu gufasha abakobwa n’abagore kugira uruhu rwiza n’umusatsi mwiza

Muri iki gihe abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore usanga bahangayitse bashaka ubwiza bwaba ubwo ku ruhu nko mu maso ndetse n’ubwiza bw’umusatsi kandi burya bajya bavuga ngo ’ubwiza bw’umugore buhera ku musatsi’.

Ibi rero kugira ngo babigereho bakoresha inzira nyinshi ndetse hari n’abo bidahira,aho kugirango uruhu rumere neza ahubwo rugahindana bityo n’isura ikangirika.

Hakoreshwa amavuta menshi mu gushaka ubwiza ariko nayo agira ingaruka nyinshi ku mubiri.Ikindi kandi ushobora kubona uruhu rwawe rumeze nabi ukibwira ko ikibazo kiri inyuma nyamara ikibazo kirimo imbere mu mubiri.

Ese wakoresha iki kizewe? Iyo nta cyindi ni VITAMIN E. Iyi niyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Ibintu 5 bitangaje kuri Vitamin E mu kugira uruhu rwiza ndetse n’umusatsi mwiza

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa healthystripes mu nkuru bahaye umutwe ugira uti“Amazing Benefits Of Vitamin E Capsule For Skin And Hair That Every Girl Should Know” Dore ibintu 5 bitangaje kuri Vitamin E mu kugira uruhu rwiza ndetse n’umusatsi mwiza.

1. Irinda uruhu gusaza,rugasa neza ndetse rukabobera

Vitamin E ifasha umubiri gukora intungamubiri zo mu bwoko bwa proteyini bita collagen iyi rero ikaba ifasha uruhu kurambuka neza bigatuma rudakanyarara bityo ntugire iminkanyari vuba,ari nacyo kimenyetso cyo gusaza.Niba rero ushaka kwirinda ko ugira iminkanyari,koresha vitamin E.

2. Ikuraho inkovu ku mubiri ndetse no mu maso

Hari abantu usanga bafite inkovu cyane cyane batewe n’ibiheri byo mu maso,ugasanga nko mu maso ni inkovu gusa,ubushakashatsi bwagaragje ko iyo ufashe iyi Vitamin E ukayivanga n’amavuta ya Olive byibuze ukajya ubyisiga rimwe ku munsi,bituma za nkovu zikira zigashiraho.

3. Ituma umusatsi umera ndetse ugakura neza

Iyi Vitamin E,ifasha gusana imizi y’umusatsi (hair follicles),ibi bigatuma umusatsi ukura neza ndetse ntupfuke,niba rero ushaka kugira umusatsi mwiza kandi ukanawurinda gupfuka,jya ufata vitamin E uvange n’andi mavuta usiga mu musatsi wawe.Ibi bizatuma ugira umusatsi mwiza.

4. Irinda kumera imvi imburagihe

Iyi vitamin ifite ibyo bita antioxidants bifasha igice runaka cy’umubiri kudahindura ibara,bityo rero bigatuma umuntu atazana imvi imburagihe.

5. Ikura imyanda mu mubiri ndetse no mu ruhu

Iyi Vitamin isukura uruhu,waba uyinywa nk’inyunganiramirire cyangwa se uyisiga nk’amavuta,ifasha gukura imyanda mu ruhu ndetse no mu mubiri muri rusange.
Ese iyi ntungamubiri ya Vitamin E twayikura mu bihe biribwa?
Hari byinshi mu biribwa dukoresha buri munsi bibonekamo Vitamin E,muri byo twavugamo nka:

 Soya
 Amavuta y’ibihwagari
 Avoka byibura kurya igisate ku munsi
 Imyembe
 Kiwi
 Brocolli
 Ubunyombwa
 Pomme
 Imboga rwatsi
 Ingano
 Sesame
 Ibihaza
 Amafi

Wari uzi ko hari inyunganiramirire ya Vitamin E hano iwacu ?

Nkuko tumaze kubibona, iyi Vitamin E ni ingenzi ku mubiri wacu nubwo twavuze ku bakobwa bashaka ubwiza gusa ntabwo aribo bayikenye bonyine kuko n’ab’igitsina gabo barayikeneye cyane. Dushobora kuba turya ibyo twavuze haruguru bibonekamo iyo ntungamubiri ariko umubiri wacu ntiyibonemo cyane. Ubu rero habonetse inyunganiramirire ya Vitamin E ikoze ijana ku ijana mu bimera ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration). Ifasha uruhu ndetse n’imisatsi kumera neza ndetse igakora n’ibindi byinshi mu mubiri.

Twabibutsa ko iyi nyunganiramirire nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi nyunganiramirire wahamagara kuri 0788698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo