Ibintu 13 Abantu Bakomeye Mu Ntekerezo Badakora

Abantu bakomeye mu ntekerezo bagira imico n’imyitwarire mizima. Bagenzura kandi bakagenga amarangamutima, ibitekerezo n’imyitwarire yabo mu buryo bubategurira kugera ku ntsinzi n’icyo biyemeje mu buzima.

Muri iyi nkuru twaguteguriye twifashishije iyo ku rubuga lifehack yanditswe ifite umutwe ugira uti “13 Things Mentally Strong People Don’t Do’’, turakugezaho ibintu 13 bitarangwa ku bantu bakomeye mu mitekerereze no mu bwonko bwo muyobozi w’ubuzima bwose bw’umuntu kugira ngo nawe ube wabyigiraho ubashe kuba umuntu ukomeye mu ntekerezo udahungabanywa na buri gateye kose.

1. Ntibata umwanya bicira imanza ku byababayeho

Abantu bakomeye mu ntekerezo ntibicara aho gusa birenganyiriza bishinja amakosa ku byababayeho cyangwa uko bafashwe n’abandi. Ahubwo, bafata kandi bakemera inshingano bakemera uruhare bagira mu buzima bwabo ndetse bakumva ko ubuzima butoroha iteka kandi ko butagira ubutabera buri gihe [life isn’t always easy or fair].

2. Ntibaterera inyoni ububasha bwabo

Ntibemerera abandi kubagenga no kuyobora intekerezo zabo, ntibashobora guha undi ububasha hejuru yabo cyane cyane ku buryo batekereza. Ntuzigera ubumva bavuga binuba ngo, “Umukoresha wanjye atuma numva meze nabi,” kuko bazi ko ubwabo ari bo bagenzuzi b’amarangamutima yabo kandi ko bafite mu biganza byabo uguhitamo uko bitwara mu kibazo.

3. Ntibiruka ay’impunzi impinduka zije

Abantu bakomeye mu ntekerezo ntibagerageza guhunga no gukwepa impinduka. Ahubwo bakirana yombi impinduka nziza kandi bakaba biteguye guhinduka ‘kuba flexible’ no guhindura imitekerereze iyo babona ari ngombwa.

Bumva neza ko nta gihoraho nk’impinduka, kandi bakizera ubushobozi bwabo bwo gukora igikenewe mu gihe ibintu bihindutse [Ability to adapt].

4. Ntibatakaza ingufu ku bintu batabasha guhindura no kugenga

Ntuzigera wumva umuntu ukomeye mu mitekerereze aganya yinubira umuzigo watakaye cyangwa akajagari k’imodoka nyinshi mu muhanda ‘traffic jam’. Ahubwo bibanda ku byo bashobora kugenzura mu buzima bwabo, mbese ibyo bafitiye ubushobozi bwo kugira icyo bakoraho. Bazirikana ko rimwe na rimwe ikintu cyonyine bashobora kugenga ari uko bitwara mu bibazo bibagwiririye […the only thing they can control is their attitude].

5. Ntibahangayikishwa no kuneza rubanda bose

Abantu bakomeye mu mitekerereze bazirikana kandi bazi neza ko badakeneye gushimisha buri wese igihe cyose. Ntibatinya kuvuga ‘oya’ cyangwa kuvuga igikenewe cya ngombwa mu gihe gikwiriye. Baharanira kugira neza kandi bakaba abatabera batagira uruhande babogamiraho ngo barye indimi mu binyona, gusa bagira uko babigenza n’uko bitwara ku bandi bantu batashimishije.

6. Ntibatinya gukora imishinga ikomeye nyuma yo gukora imibare

Bene aba bantu ntibiyemeza gukora no gutangira imishinga batitonze cyangwa ngo babikore mu bugoryi, gusa na none ntibatinya kuba bakora imishinga abandi batinya nyuma yo kubanza kuyiga neza, bakayigenzura babara n’ikiguzi cy’ingaruka zayivamo [taking calculated risks].

Abantu bakomeye mu mitekerereze bamara umwanya bashyira ku munzani ibihombo n’inyungu [risks and benefits] mbere yo gufata icyemezo gikomeye, ndetse baba bafite amakuru ku ngaruka zikomeye zishobora kubageraho mbere yo gutangira igikorwa runaka biyemeje.

7. Ntibaguma mu mpitagihe ngo baheranwe n’amateka

Abantu bakomeye mu ntekerezo ntibata igihe cyabo baguma mu gihe cyahise bifuza ko ibintu byakabaye byarabaye bitandukanye n’uko byagenze. Bemera kandi bakakirana yombi ahahise habo kandi iteka baba bashobora kuzakubwira amasomo habigishije.

Icyakora ntibahora bagarura ibibi byababayeho cyangwa ngo usange bahora bivuga ibigwi by’ahahise [dore ko n’ubundi nari umugabo itagihabwa intebe]. Ahubwo babaho mu ndagihe ari na ko bagena imigambi y’ahazaza [live for the present and plan for the future].

8. Ntibakora amakosa amwe ngo bayasubiremo bongere bayasubiremo

Abantu bafite ibitekerezo bifite amagara mazima bemera inshingano n’uruhare bagize mu byababayeho hanyuma bakigira ku makosa y’ahahise. Icyo bibabamarira ibi, ni uko badakomeza gusubira muri ya makosa ngo bongere bayasubiremo boshye rwa muturagara ku bijumba yivuruguta mu isayo y’ibiziba. Ahubwo barakomeza bagatera intambwe bagana imbere ari na ko bafata imyanzuro myiza kurushaho igira ahazaza habo heza kurushaho.

9. Ntibabazwa n’ibyiza abandi bagezeho

Abantu bakomeye mu bwonko no mu ntekerezo bashima kandi bakishimira intsinzi n’ibyiza abandi bagezeho [bitari bimwe kugeza ubu Cristiano ari we cyamamare ‘utarafelisita’ Messi kuba yaratwaye igikombe cy’isi]. Abantu bakomeye mu ntekerezo ntibagurumanywamo n’ishyari cyangwa ngo bumve basa n’aho bibwe, bahemukiwe iyo hari undi ubasumbije akantu.

Ahubwo, bazirikana ko intsinzi, agatambwe uteye n’icyiza ugezeho biva mu gukora cyane, ndetse iteka bakifuza gukorana umurava bategereje igihe amahirwe yabo yo kugera ku ntsinzi azazira.

10. Ntibava ku cyo biyemeje ngo ni uko bidahise bikunda ku nshuro ya mbere

Ikizakwereka umuntu ukomeye mu ntekerezo ni uko atabona ugutsindwa [failure] nk’impamvu yo kuva no gutsimbuka ku cyo biyemeje batageze ku ntsinzi. Ahubwo bakoresha gutsindwa nk’amahirwe yo gukura no gutera imbere kurushaho [use failure as an opportunity to grow and improve]. Iteka bashaka gukomeza kugerageza kugeza igihe bagereye neza ku cyo bifuza.

11. Ntibatinya kubaho igihe bari bonyine

Abantu bakomeye mu bwonko n’intekerezo bashobora kwihanganira kuba bonyine kandi ntibatinya kuba ahantu ibintu bicecetse mbese hatari urusaku. Ntibatinya kuba bonyine hamwe n’ibitekerezo byabo ndetse bashobora gukoresha cya gihe baba bari hasi bakagikoresha ngo bakibyaze umusaruro ahubwo [nkanjye iyo mfite agahinda ni bwo nkoresha cyane inganzo yanjye y’ubusizi].

Abakomeye mu ntekerezo rero bishimira kuba bari kumwe na bo ubwabo kandi ibyishimo byabo ntibabishingira ku kuba bari kumwe na rubanda bandi ibihe byose ahubwo bashobora no kunezerwa bari bonyine.

12. Ntibiyumva nk’aho hari icyo ari cyo cyose isi ibagomba

Abantu bakomeye mu ntekerezo “mentally strong people” ntibumva ko hari icyo ubuzima n’isi muri rusange ibagomba. [Hari icyo yabasezeranije se ubundi?] Ntibavukanye imyumvire ko hari undi uzabitaho cyangwa ko hari icyo isi izabaha. Ahubwo bashaka amahirwe ashingiye ku byo bashoboye kandi bakwiriye [opportunities based on their own meits].

13. Ntibitega inyungu z’ako kanya zihutiyeho

Icyo yaba akoraho cyose cyaba gusigasira no kugira amagara ye ngo ayagire mataraga kurushaho cyangwa kuzamura ‘business’ ye ngo ayikure ku rwego rumwe ayishyira ku rwisumbuye, umuntu ukomeye mu bwonko n’intekerezo ntiyitega inyungu zihuse cyangwa kugera ku cyo ashaka aciye iy’ubusamo.

Ahubwo akoresha ubumenyi, ubuhanga n’igihe cye uko ubushobozi bwe bungana kose kandi akumva ko impinduka nyazo zifatika zifata igihe.

Iradukunda Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo