Ushobora kuba warumvise bavuga ko kanseri y’udusabo tw’intanga ngore (cancer de l’ovaire/ Ovarian cancer) ari imwe mu zica bucece. Ni mu gihe kuko iyi ndwara ntabwo igira ibimenyetso bihamye uyigereranyije na kanseri y’ibere cyangwa kanseri y’uruhu ariko ntibivuze ko abagore bayirwaye batagira ibimenyetso.
Dre Shannon Westin, inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere atangaza ko abagore barwaye iyi ndwara bagira ibimenyetso byinshi bitandukanye ariko bidahamye (spécifiques). Ni ukuvuga ko ibimenyetso byayo bidahora ari bimwe ari nacyo gituma kutamenya ibimenyetso byayo bituma iyi ndwara ikura cyane ku mugore uyirwaye bikagorana mu kuyivura iyo yamaze kuba ikigugu.
American Cancer Society itangaza ko abagera kuri 22.440 aribo bantu bashya basanganywe kanseri y’udusabo tw’intanga ngore muri uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho abagera kuri 14.080 nibo bamaze guhitanwa nayo.
Urubuga Sante Plus Mag rutangaza ko iyi kanseri yibasira abagore barengeje imyaka 60. Mu Bufaransa, 4500 nibo buri mwaka basanganwa iyi kanseri.
American Cancer Society itangaza ko kanseri y’udusabo tw’intanga ngore ariyo ya 5 muri kanseri zihitana abagore ariko ikaba iya mbere mu guhitana abagore muzifatira mu myanya myibarukiro.
Dre Deborah Lindner avuga ko ari byiza rero ko abagore bamenya ibimenyetso byayo bityo babona ikitagenda , bakabyitondera cyane ndetse bakaba bagana muganga.
Ibimenyetso bya kanseri y’udusabo tw’intanga ngore
Dre Shannon Westin atangaza ko bimwe mu bimenyetso bya Kanseri y’udusabo tw’intanga ngore harimo kuribwa mu nda ibyara, kugira isesemi, kubura ubushake bwo kurya kandi atariko byari bisanzwe.
Ibindi bimenyetso harimo kujya kunyara inshuro nyinshi, kurwara impatwe, guhinduka k’ukwezi k’umugore, gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse , kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kumva ufite ubushye mu gifu nabyo ngo byaba kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.
Ibi bimenyetso byose bishobora kuba ibimenyetso by’izindi ndwara zisanzwe ariko Dr Mian M. K. Shahzadn, inzobere mu bya kanseri atangaza ko igihe ibi bimenyetso bimara cyangwa inshuro nyinshi byigaragaza ngo nibyo byo kwitabwaho cyane.
Dr Mian atanga urugero ko mu gihe umugore agize uburibwe mu kiziba cy’inda cyangwa mu myanya ndangagitsina bukaza rimwe, bukagenda, buba ari ubw’indi ndwara runaka. Yongeraho ariko ko iyo ubwo buribwe umugore abwumvise inshuro 12 mu kwezi kumwe kandi bikaba byaratangiye mu gihe gihise kitageze ku mwaka, uwo mugore ngo aba akwiriye kujya kwa muganga.
Umugore ufite ibimenyetso byavuzwe haruguru kandi bikaba bimaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri cyangwa birenzeho, akwiriye kwihutira kujya kwa muganga akamutekerereza uko bimeze.
Uko kanseri y’udusabo tw’intanga ngore igaragaye hakiri kare ninako ivurwa neza.
Uburwayi cyangwa ikibazo wumva twazakubariza muganga, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]
/B_ART_COM>