Ibimenyetso bya Covid bitandukana gute hagati y’abatarakingiwe n’abakingiwe?

Ibicurane, kuribwa umutwe, kwitsamura, kuribwa mu muhogo, n’inkorora ihoraho. Ibyo ni ibimenyetso bitanu bimenyerewe cyane mu bantu banduye Covid nyuma yo guhabwa inkingo ebyiri cyangwa zirenga.

Mu bantu batakingiwe, iyi ndwara irangwa n’ibimenyetso bikurikira muri ubu buryo: kuribwa umutwe, kubabara mu muhogo, ibicurane, umuriro n’inkorora ihoraho.

Ubu bushakashatsi buje nyuma y’imyaka irenga ibiri hagenzurwa ubwandu mu Bwongereza hakoreshejwe agaporogaramu [application] kahimbwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga Zoe.

Imibare yavuye mu bushakashatsi yasesenguriwe hamwe n’abashakashatsi bo muri King’s College London kandi bashyigikiwe n’urwego rwa leta rushinzwe ubuzima mu Bwongereza, NHS.

Abantu barenga miliyoni enye n’ibihumbi magana arindwi (4.700.000) biyandikishije kuri urwo rubuga bashyiragamo ibimenyetso biyumvamo nyuma yo kubona ibipimo bya Covid.

Noneho, abahanga bagasesengura amakuru bakayatondeka ku rutonde rw’ibimyentso bihuriweho cyane, rwahindutse bikomeye mu gihe cy’icyorezo.

Aka kazi (katewe inkunga na guverinoma y’Ubwongereza kugeza mu kwezi kwa Gatatu kwa 2022) kabaye ingenzi cyane mu gutahura ingaruka zitari zitezwe cyane za Covid, nko kudahumurirwa cyangwa gutakaza ubushake bwo kurya (appétit).

Impinduka nto ariko ifite ireme

Mu bantu bahawe inkingo nibura ebyiri, ibimenyetso bihuriweho bya Covid byari:

• ibicurane • kubabara umutwe • kuribwa mu muhogo • inkorora ihoraho

Mu batarahawe urukingo na rumwe, ibimenyetso bihuriweho ni:

• kubabara umutwe • kubabara mu muhogo • ibicurane • umuriro • inkorora ihoraho

Itandukaniro ry’ingenzi ni uko mu bantu batakingiwe, harimo umuriro, ikintu cyerekana ikibazo gikomeye.

Banagaragaje kubabara umutwe no mu muhogo birushijeho ugereranyije n’abakingiwe inshuro ebyiri cyangwa zirenga.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko: "Hari impamvu zo gusobanura iyi mpinduka, nko kubona abantu bakingiwe bafite ibimenyetso byoroheje."

Bongeraho ko:

"Tugomba no kumenya ko umubare uri hejuru w’ubwandu wabonetse mu rubyiruko, rukunze kutagira umuriro wo hejuru n’ibimenyetso byihariye".

Abakoze ubushakashatsi batanga impuruza ko urutonde rw’ibimenyetso rushingiye ku makuru yasangiwe kuri iyi application gusa. Ibi ntabwo bireba ikwirakwira ry’ubundi bwoko bwa corona virusi runaka.

Biranakwiye kandi kwibuka ko ibimenyetso bya Covid bishobora guhinduka vuba. Urutonde rwuzuye rw’ibimenyetso by’indwara, nk’uko bivugwa n’urwego rw’ubuzima mu Bwongereza rugizwe na:

• umuriro uri hejuru cyangwa gutitira • inkorora nshya ihoraho- ibi bivuze gukorora kenshi mu gihe kirenga isaha, cyangwa inkorora inshuro eshatu cyangwa zirenga mu masaha 24 • kubura cyangwa impinduka mu guhumurirwa cyangwa ubushake bwo kurya • kuburea umwuka • kumva unaniwe cyangwa wacotse • umubiri ufite amavunane • kubabara umutwe • kubabara mu muhogo • ibicurane cyangwa kuziba amazuru • kubura ubushake bwo kurya • impiswi • kumva urwaye

Nakora iki niba mfite ibimenyetso bya Covid ?

Ugendeye ku bivugwa n’abategetsi bo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, niba ufite ikimenyetso kimwe cyangwa birenga mu bisanzwe biranga ubwandu bwa coronavirus, intambwe ya mbere ni ukuguma mu rugo no kwirinda kuba hamwe n’abandi.

Ibi ni na ngombwa cyane iyo uri kumwe n’abantu bafite ubuzima bworoshye bashobora gukomererwa n’ubwandu bwa Covid, nk’abasaza cyangwa abarwayi badafite ubudahangarwa bukomeye.

Ikindi kiyongera ku bipimo bya PCR, bibonwa nk’uburyo bw’ingenzi kandi bwiza bwo gutahura uburwayi, mu bihugu byinshi birashoboka kubona ibipimo byihuse mu mazu acuruza imiti [pharmacies] cyangwa ahandi.

Niba ibipimo byerekana ubwandu, ni ngombwa kuguma mu kato mu minsi itanu kugera kuri irindwi.

Niba kumva utameze neza bigenda bigabanuka muri icyo gihe, birashoboka kongera gusubira mu bikorwa byawe bya buri munsi. Cyakora, niba bikomeje kurushaho (cyangwa ibimenyetso bikomeye kurushaho bikagaragara, nko kunanirwa guhumeka) ni ngombwa gushaka ubuvuzi bwihutirwa.

Kubera iki abantu bakingiwe bakomeza kwandura Covid ?

Inkingo za Covid zakozwe ku ntego imwe y’ingenzi: kugabanya ibyago byo gukomererwa cyane n’ubwandu, birimo kujya mu bitaro, guhabwa ububasha bwo guhumeka hamwe n’impfu.

Kabone n’ubwo hari ikoranabuhanga riri inyuma y’urukingo, byari bifite intego imwe: gutuma umubiri wacu umenyera virusi cyangwa bagiteri [bacteria] (cyangwa ibice bimwe byawo).

Iri hura rya mbere ritangira [rizibira] ingaruka ku buzima bwacu, uturemangingo tudukingira dutanga igisubizo gishobora gutegura umubiri mu gihe ubwandu nyabwo buje.

Ubu buryo bw’ubudahangarwa buragoye cyane kandi bukorwa n’uturemangingo twinshi n’uduce turinda umubiri. Bityo rero, igisubizo cy’umubiri, gihinduka ku buryo bugaragara bitewe n’ubwoko bwa virusi, ubushobozi bwayo bwo kwihindura, uburyo urukingo rwakozwe, uburwayi umuntu asangaywe, n’ibindi.

Bityo rero biragoye cyane gukora uburyo bwo gukingira bushobora kurinda ubwandu ubwabwo, ibyo bivuze kuburizamo ukwinjira kw’igitera uburwayi mu turemangingo twacu.

Ariko dore ingingo y’ingenzi: no mu gihe urukingo rudashobora kurinda ubwandu, igisubizo cy’uburinzi urukingo rutanga gituma ibimenyetso bidakomera kurushaho, bityo bikarinda kuremba no gupfa.

Nk’urugero, uku ni ko bigenda ku nkingo z’ibicurane bikomeye [influenza], ni nako rero bimeze ku byo tubona muri Covid19 : n’ubwo inkingo zihari zidahagarika inkubiri nshya y’ubwandu, zikora mu kurinda ubwandu bukomeye kudakomera.

Ikimenyetso cy’ibi ni inkubiri zagaragaye hagati y’impera za 2021 n’intangiriro za 2022 ku bwandu bwa Omicron, igihe ibihugu byinshi byaciye uduhigo tw’umubare w’ubwandu ariko urugero rw’abagiye mu bitaro n’abapfuye rukaba hasi cyane ugereranyije n’ikindi gihe cy’icyorezo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rushinzwe ubugenzuzi no kurinda indwara (CDC) bwasohowe mu kwezi kwa Gatatu bwabaze urugero rw’ubu burinzi. Aya makuru ahishura ko abantu bakuru bahawe inkingo eshatu za Covid bafite ibyago biri hasi ku rugero rwa 94% kuba batajya mu bitaro, gufashwa guhumeka hifashishijwe ibyuma cyangwa gupfa, ugereranyije n’abatarakingiwe.

Ikindi kimenyetso cya gatatu cy’ubu burinzi kiza mu bugenzuzi bwasubiwemo na Zoe ifatanyije na King’s College.

Ibyo bigo byabonye ko ibimenyetso bikomeye bya Covid, nko kubura umwuka no kugira umuriro uri hejuru, byabonetse kenshi mu ntangiriro z’icyorezo, igihe inkingo zari zitaraboneka.

Nyuma y’inkubiri zitandukanye z’ubwandu cyane cyane by’ingenzi, inkingo abantu benshi bari bamaze gufata, ubu bwoko bw’ibimenyetso byatangiye kugabanuka mu rutonde, noneho bisimburwa n’ukubangamirwa bidakabije, nk’ibicurane cyangwa kwitsamura.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo