Muri iki gihe uburwayi bw’impyiko buri guhitana benshi kandi bucece ibyo twita Silent killers. Akenshi izi ndwara ntizihita zigaragaza ibimenyetso ku ikubitiro kugeza ubwo bigeze aho bikomeye.Ni byiza kugana muganga niba ugaragaza bimwe mu bimenyetso tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Nkuko tubikesha urubuga kidney.org, dore bimwe muri ibyo bimenyetso bishobora kukwereka ko impyiko zawe zifite ikibazo:
1. Guhorana umunaniro ukumva nta mbaraga ufite
Impyiko zikora akazi gakomeye ko kuyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo rero zagize ibibazo ntizishobore gukora neza, imyanda iba myinshi mu maraso, bigatera kunanirwa no kugira intege nkeya. Nanone kandi kurwara kw’impyiko bitera kubura amaraso mu mubiri, bityo bigatuma umuntu acika intege cyane.
2. Kudasinzira neza
Iyo impyiko zitayunguruye amaraso neza, imyanda aho kugira ngo isohoke mu maraso, iguma mo, ibyo rero bituma umuntu ashobora kubura ibitotsi bigatuma adasinzira neza. Iki rero nacyo ni ikimenyetso gishobora kugaragaza ko impyiko zawe zitari gukora neza.
3. Gushaka kujya kwihagarika inshuro nyinshi
Niba ushaka kujya kwihagarika inshuro nyinshi cyane cyane nijoro, iki gishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zidakora neza. Iyo utuyunguruzo two mu mpyiko twangiritse, bishobora gutera kujya kwihagarika kenshi. Rimwe na rimwe ibi bishobora kuba ikimenyetso cyo kubyimba kwa prostate ku bagabo.
4. Kwihagarika amaraso
Ubusanzwe impyiko nzima iyo ziyungurura amaraso zikuramo imyanda, zirinda utunyangingo tw’amaraso (Blood cells), ariko iyo utuyunguruzo tw’impyiko twangiritse, twa tunyangingo tw’amaraso dusohokana n’inkari, ugasanga urihagarika inkari zivanze n’amaraso. Iki rero gishobora kuba ikimenyetso cy’uko impyiko zawe zangiritse, ibi kandi bishobora gusobanura ko ufite utubuye mu mpyiko cyangwa se ikibyimba mu mpyiko.
5. Kubyimba ibirenge ndetse n’amaguru
Kudakora neza kw’impyiko bituma imyunyu ngugu ya Sodiyumu (Sodium) iba nyinshi mu mubiri, bigatera kwireka kw’amazi menshi mu birenge ndetse n’amaguru.Gusa kubyimba amaguru n’ibirenge bishobora no kuba ikimenyetso cy’umwijima udakora neza.
6. Kubura ubushake bwo kurya no guta ibiro
Ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko, umubiri utangira gukora nabi kubera imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri bigatuma ubushake bwo kurya bugenda bugabanyuka,ibyo rero bigatera kunanuka mu buryo budasobanutse.
7. Kugira ibinya byinshi mu mubiri
Iyo impyiko zifite ikibazo,imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri.Gusa kugira ibinya ntibivuzeko buri igihe aba ari uburwayi bw’impyiko, niyo mpamvu ari byiza kujya kwa muganga kugira ngo bapime barebe ikibitera.
8. Kubabara mu gice cy’umugongo wo has
i
Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko gusa iyo impyiko ziri kwangirika, umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi. Iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.
/B_ART_COM>