Bijya bibaho ko umugore ashobora gukeka ko atwite bitewe n’ibimenyetso yibonaho bisa n’ibiranga umubyeyi utwite,ndetse n’abandi bantu bakaba babibona bagakeka ko atwite,nyamara ugasanga harimo kwibeshya
Impamvu zitera umugore kugira ibimenyetso by’utwite
Dr Mark impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’umugore yemeza ko umugore ashobora kugira ibimenyetso ndetse n’imihindagurikire y’umubiri nk’iy’umugore utwite abandi bakabyibeshyaho cyane cyane nk’ababa barabuze urubyaro.
1. Kubura imihango ni kimwe mu biza ku isonga,umugore ashobora kwishyiramo ko atwite kuko umugore ashobora kubura imihango mu gihe runaka ariko akaba adatwite.
2. Kubyimba inda bya hato na hato nabyo bituma umugore akeka ko ashobora kuba atwite kandi wenda byatewe n’uburwayi buri mu myanya myibarukiro y’imbere nk’ibibyimba byo ku mura,cyangwa ikaba ari imisemburo ye idakora neza bikamubyimbya inda nk’utwite.
3. Hari ubwo kandi usanga umugore yibonaho ibimenyetso nk’iby’umugore utwite bitewe n’uko ingobyi umwana akuriramo yiremye nabi,maze hakazamo ibimeze nk’amagi,bigakora ikimeze nk’ikirundo mu mura,maze umugore agatangira kugira ibimenyetso byose biranga umugore utwite,kuko inda ye iraguka cyane,agacika intege,akabyimba ibirenge ndetse agahorana n’isesemi.
4. Bishobora kandi kuba ari ikibazo cy’imikorere mibi y’imisemburo ya kigore,ishobora kumutera ikibazo cyo kutabyara burundu kuko atigeze yegera abaganga ngo bamufashe kuyisubiza ku murongo,ibashe gukora neza.
Umugore wibonyeho ibi bimenyetso akagira ngo aratwite aba agomba kujya kwipisha bagasuzuma ko iyo nda irimo kuko cyangwa bakamenya niba nta bundi burwayi bubyihishe inyuma kuko iyo ubyihereranye bishobora kuvamo ibibazo by’ubuzima bikomeye,birimo nko kurwara kanseri y’umura cyane cyane ku muntu ufite ikibazo cy’amagi yiremye mu mura.
Uretse izi ngaruka zigera ku buzima bw’umugore wibeshye ko atwite ntajye kwipimisha usanga binateza amakimbirane mu muryango iyo umugore yamaze kwemeza ko atwite nyuma bikagaragara ko yabeshyaga cyangwa nawe agatangira kumva ko bamuroze inda ikanga kuvuka,ikaba yarabaye urutare andi wenda nta n’iyigezemo.