Rubagimpande (Rheumatoid arthritis) ni indwara ifata mu ngingo (Joints) zitandukanye z’umubiri igatuma zitangira kubyimbirwa. Iyi ndwara rero iterwa akenshi n’uko abasirikare b’umubiri bihindukana hagati yabo bigatuma ahanini ingingo z’umubiri zangirika usibye ko atari zo gusa, ari umutima, uruhu, amaso, ibihaha, imiyoboro y’amaraso ndetse n’imyakura bishobora kuhazaharira.
Abantu bageze mu zabukuru ni bo bakunze kuyirwara uretse ko n’abakiri bato bashobora kuyirwara usibye ko bidakunze kubaho.
Ibimenyetso byakwereka ko ugiye kurwara Rubagimpande
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa Healthline, hari ibimenyetso byinshi bitandukanye byakwereka ko utangiye kurwara iyi ndwara.Muri byo twavugamo nka:
• Umunaniro
Uzatangira wumva unaniwe mbere y’ibindi bimenyetso,uyu munaniro uza niyo waba utakoze n’akazi kavunanye. Ikindi kandi uyu munanino ntabwo uhoraho buri munsi ahubwo ugenda uza ukongera ukagenda.
• Kubyuka mu gitondo ingingo zimwe na zimwe zagagaye (Morning stiffness)
Ni kenshi cyane ku bantu bageze mu za bukuru babyuka ingingo zitandukanye zagagaye nta guhina nta no kurambura.Kandi bikaza bikagenda.Iki rero ni ikimenyetso gikomeye cya Rubagimpande ishobora kuzakuzengereza iyo iramutse itavuwe neza.
• Kubabara mu ngingo zitandukanye
Kugagara kw’ingingo akenshi bikurikirwa no kumva ububare mu ngingo zitandukanye waba unyeganyeje urugingo runaka cyangwa se utarunyeganyeje.Akenshi umuntu atangira ababara mu ngingo zo mu ntoki,amavi,agatsitsino,intugu,….
• Kugira umuriro ndetse no kubyimba mu ngingo zitandukanye
Akenshi iyo iyi ndwara yatangiye kukugeraho,umuriro uriyongera cyane cyane mu ngingo zitandukanye,ibi rero biherekezwa no kubyimba mu ngingo zitandukanye.Nutangira rero kumva ibi bimenyetso bitandukanye uzihutire kugana kwa muganga hakiri kare.
Mu bindi bimenyetso twavuga mo nka:
Kumva utuntu tumeze nk’udushinge mu ngingo
Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse
Kugabanyuka k’ubushake bwo kurya (Loss of appetite)
Kubura ibitotsi
Guhumeka bitangira kugorana
/B_ART_COM>