Abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko kurya indyo yuzuye ari ingenzi ku mubiri wacu ariko se kurya indyo yuzuye bivuze iki?
Kurya indyo yuzuye si ukurya ibiryo by’ubwoko bwose ndetse bifite n’amabara atandukanye. Indyo yuzuye igizwe n’ibiribwa bitera imbaraga, ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.
Mu Bitera imbaraga harimo ibinyamafufu nk’ibijumba,amateke,imyumbati,..,Ibirinda indwara hakabamo imboga n’imbuto,naho mu byubaka umubiri bitanga poroteyini, urugero amata, amagi, ubunyobwa n’inyama,ibishyimbo.
Poroteyini (Protein) ni intungamubiri zifitiye akamaro kenshi umubiri wacu kuko zituma tugira imbaraga,tutarwaragurika,n’ibindi.Ziboneka mu biribwa bitandukanye,twavugamo nka: amata, amagi, ubunyobwa n’inyama,ibishyimbo.
Ese wari uzi ko iyo ubuzeizo Poroteyini umubiri wawe uzahara?Ese nkeneye Protein zingana iki ku munsi?Ese ni ibihe bimenyetso byangaragariza ko zaganyutse? Ibi byose hamwe n’ibindi ni byo tugiye .
Ese umuntu akenera Proteyine zingana gute ku munsi?
Nkuko tubikesha ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ubuhinzi n’imirire bita USDA (United States Department of Agriculture), ngo umuntu akenera amagarama 0.8 ya Poroteyini ugakuba n’ibiro bye.Urugero:niba ufite ibiro 80,ukeneye amagarama 64 ya Protein ku nmunsi.
Ibimenyetso 8 byakwereka ko Protein zagabanyutse mu mubiri wanjye?
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa ” littlethings” mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti” Things Everyone Needs To Know About Protein Deficiency”Ngibi ibyakwereka ko izi ntungamubiri ziri kugabanyuka:
Kunanuka bikabije (underweight)
Kubera ko Poroteyini ari ngombwa mu kubaka umubiri ndetse no gutuma imikaya igira ingufu,iyo utari kubona intungamubiri zihagije,ibiro bitangira kugabanyuka bityo ugatangira no kunanuka buhoro buhoro.
Kurarikira cyane ibinyamasukari
Nkuko tubikesha urubuga Women’s Health rubisobanura,ngo protein zifasha kuringaniza ibipimo by’isukari mu mubiri,iyo rero zagabanyutse,isukari iojya hasi mu mubiri bigatuma utangira kumva ushaka ibinyamasukari cyane.
Kugwingira k’umusatsi ndetse no kuwutakaza ukagenda upfuka
Buriya umusatsi wacu ugizwe ahanini na Poroteyini bita keratin,iyo rero utari kubona Poroteyini zihagije,umusatsi uragwingira ntukure neza ndetse ugatangira no gupfuka.
Koroha kw’inzara ndetse no zikanangirika
Poroteyini zigira akamaro mu gukura kw’inzara,ndetse zikanakomera,iyo rero zagabanyutse,inzara zirangirika cyane ugasanaga ziri no kwikuramo.
Gukanyarara k’uruhu.
Uruhu kugira ngo rumere neza,rukenera za Poroteyini,iyo rero zagabanyutse niho usanga uruhu rwakanyaraye,ndetse ugasanga rwatangiye no kwangirika.Akenshi iyo Poroteyini zabaye nkeya n’amaraso aba make kuko ibibonekamo cyane Poroteyini biba bibonekamo n’ubutare (Fer/ Iron).
Kurwaragurika ndetse no kurwara cyane umutwe
Kubura kwa Poroteyini bishobora gutera umutwe kubera kubura amaraso (Anemia) ndetse no kugabanyuka kw’isukari mu mubiri.Niba rero ukunda kurwara nk’umutwe nta mpamvu igaragara yabiteye,uzahite utekereza niba ukoresha ibiribwa bibonekamo Protein.Ikindi kandi Poroteyini zituma ubudahangarwa bw’umubiri bumera neza,iyo rero zagabanyutse,nibwo uzasanga ukunda kurwaragurika bya hato na hato.
Kugira umunaniro uhoraho
Nkuko twabivuze haruguru, Poroteyini zubaka umubiri ndetse n’imikaya (Niyo mpamvu babantu baterura ibiremereye bakoresha inyunganiramirire ku mafunguro yabo).Iyo rero wabuze zino ntungamubiri,utangira gutakaza imbaraga,bityo ugahorana umunaniro.
Kugira isereri ndetse n’ikizungerera
Iyo ubuze izi ntungamubiri,ibipimo by’isukari mu mubiri bijya hasi ndetse n’amaraso akaba make,izi rero nizo mpamvu nyamukuru zituma ugira isereri kuko ubwonko buna bwabuze ingufu zo gukora imirimo busanzwe bukora.
Pt Jean Denys NDORIMANA