Kanseri cyangwa Cancer (bayita indwara y’ikinyejana) ni indwara ikomeye cyane kandi izahaza abantu, iterwa no kwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo twa kanseri tuba mu mubiri.Nubwo ushobora kudahita umenya ko uyirwaye,ariko hari ibimenyetso bishobora kukuburira ko waba ugiye kurwara kanseri.
Nkuko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS (Organisation Mondiale de la Santé),Kanseri ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi.Mu mwaka w’2012,habaruwe miliyoni 8.2 z’abantu ku isi,bapfuye bazize Kanseri zitandukanye.Kanseri ifata ibice bitandukanye by’umubiri (prostate,ibihaha,igifu,uruhu,amara,inkondo y’umura,amagufa…..).
Ngibi ibimenyetso 7 bya kanseri bishobora kukuburira:
1. Kugira ububabare bukabije ahantu runaka mu mubiri
Ubusanzwe, umubiri ufata uturemangingo twa kanseri nk’udukoko twangiza umubiri, niyo mpamvu iyo utwo turemangingo twa kanseri twiyongereye,Urwungano rushinzwe kurinda umubiri, rurakanguka rukohereza abasirikari kuri cya gice,ndetse n’amaraso akahagera ari menshi,ibyo rero bigatera hahantu ububabare ndetse n’ibara rigahinduka.Muri make,twabigereranya nkaho haba hari kubera imirwano.Igihe rero,ubonye impinduka zidasanzwe,ni byiza kugana muganga.
2. Kurwara ibisebe ntibikire
Nubona ukomeretse,byaba byoroheje cyangwa bikomeye, ariko ukabona igisebe kimaze igihe kinini nta gukira kandi waranyoye imiti myinshi ishoboka,ugomba kugira amakenga kuko bishobora kuzamo na kanseri.Ni ngombwa kandi kugira isuku iyo wakomeretse,kugirango za mikorobi zitinjira mu mubiri zikakwangiza bikomeye.
3. Kubura ubushake bwo kurya (Loss of appetite)
Kugabanyuka k’ubushake bwo kurya,bishobora guterwa n’impamvu nyinshi,harimo na kanseri.Iyo kanseri itangiye kukugera amajanja,utangira kumva ibyo kurya utabishaka,Ubushake bukagabanyuka.Ibyo biterwa n’uko Kanseri ihindura imikorere y’umubiri (metabolic changes).
4. Kugira ibibazo mu kwihagarika
Kugira ibibazo mu kwihagarika bishobora guterwa na kanseri y’uruhago cyangwa se iya Prositate.
Mu bishobora kuranga izi kanseri twavugamo:
o Kubabara igihe wihagarika.
o Guhindura ibara kw’inkari.
o Kwihagarika inkari zivanze n’amaraso
o Gujya kwihagarika inshuro nyinshi cyane
5. Kuva amaraso mu buryo budasnzwe
Nko ku bagore cyangwa se abakobwa,kuva amaraso mu myanya ndangagitsina kandi batari mu mihango,ntibagomba kubifata nkibyoroshye,kuko icyo ni kimwe mu bimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura. Kuva amaraso nanone,mu mabere,nabyo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’amabere.
6. Inkorora idakira
Akenshi inkorora ikunze gukurikirana no kurwara ibicurane,ariko iyo ubona inkorora ikomeye cyane kandi ukabona imaze ighe kinini,jya ugira amakenga kuko ishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha,cyangwa se umuhogo.
Nubona inkorora, yizanye ndetse ukabona imaze igihe kinini,gana umuganga kugira ngo harebwe impamvu yayo.
7. Guhinduka kw’ijwi
Ushobora kurwara inkorora,ugasarara,ndetse n’ijwi rigahinduka,ariko hari igihe ijwi rihinduka kandi nta mpamvu ndetse ukabona bimaze igihe kinini nta gukira,Uzagire amakenga kuko iki gishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’agace ko mu muhogo bita larynx.
Ibimenyetso bya kanseri ni byinshi kandi biratandukanye,bitewe n’igice kanseri yibasiye,ni ngombwa rero kugira amakenga iyo ubonye impinduka zidasanzwe mu mubiri wawe ndetse ukihutira kugana muganga kuko niwe wenyine wamenya impamvu y’izo mpinduka.
PT Jean Denys
/B_ART_COM>