Mbere y’uko umukobwa cyangwa umugore abura imihango cyangwa ngo ajye kwipimisha ngo arebe niba atwite, hari ibimenyetso 3 bishobora kumwereka ko atwite hakiri kare cyane cyane mu byumweru 3 bya mbere.
Kugira ngo umukobwa cyangwa umugore ukeka ko atwite abe yamenya ukuri kwabyo, asabwa gukurikirana bimwe mu bimenyetso umubiri we uba umwereka.
Gushaka kujya kunyara cyane
Abagore bose batwite bakunda gushaka kujya kunyara inshuro nyinshi cyane mu cyumweru cya mbere cyo gutwita . Nyuma yo kwirema k’urusoro muri nyababyeyi, umusemburo wo gutwita, HCG utuma habaho ikorwa ry’undi musemburo wa ‘progestérone’ utuma habaho bimwe mu bimenyetso byo gutwita nko gushaka kunyara inshuro nyinshi, kumva ibintu bimeze nk’ibinya n’ibindi.
Kwiyongera k’umubyimba w’amabere , akanamurya
Mu cyumweru cya mbere umugore atwaye inda, amabere arakomera kandi akamurya ndetse anokera. Nacyo ni kimwe mu bimenyetso byamuburira nkuko bitangazwa n’urubuga Medisite rwandika ku buzima.
Umunaniro
Umunaniro no kugira ubunebwe mu buryo butari busanzwe bikunda kuranga umugore mu byumweru bya mbere yatwariyemo inda. Abagore benshi bakunda gushaka kumva bahora baryamye igihe cyose.
Ahanini usanga banagorwa no gukora bimwe mu bikorwa ubusanzwe biba bidakeneye imbaraga nyinshi kubikora ndetse nabo ubwabo bikaba bitari bisanzwe bibagora mbere. Aha umugore agirwa inama yo kuruhuka, agashaka umufasha imirimo imwe n’imwe yo mu rugo yajyaga akora.
Urubuga rwa Medisite rutangaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera impinduka mu misemburo cyangwa se bikaba byabaho ko umugore yitiranya ibi bimenyetso n’uburwayi. Umugore wibonyeho ibi bimenyetso akaba acyeka ko yaba atwite, asabwa kujya kwa muganga bakamusuzuma bakareba ikibimutera.











QUIN
Andika ubutumwa murakoze kutugira inama
QUIN
Andika ubutumwa IBYO BIMENYTSO NTABYO UFITE UBWO WABA UTWITE MUZADUSUBIZE
cloudine
Andika ubutumwanonese umuntu iyo atwite ajyira ibimenyetso nkibyi mihango
Ndakunda Imana
Jew umugenzi wanjye yaranciye inyuma abyar Umwana ahandi ikibazo Umwana hashize umwaka ninusu avuye kwiberi ariko nanone ntarongera gusama ese habay iki? murakoze Bavandimwe.
Anick akoguteta
Ese uramutse ubonye ibyo bimenyetso Kandi uzinezako utakoze imibonano?? Ese urisugi ugakora imibonano nibihe bimenyetso biza nyuma
######
nitwa hirwa ndi kimisagarana nazaga NGO umuntu akoze imibonano idakingiye 28 .12,2019yaragiye mumihango kwitariki 10zuko kwezi haricyo yaba murakoze
Mukabaranga patience
Jyewe mbabara amabere kand nkababara no mukiziba kinda rimwe narimwe nkari.bwa nkaho ngiy kujy mumihango ariko sinyibone nta sesemi ngira muruhago haje ikintu kibyibye iyo nkozeho numva ari nkibuye rihateretse mungire inama haba harimo imisonga
patience
Jyewe mbabara amabere kand nkababara no mukiziba kinda rimwe narimwe nkari.bwa nkaho ngiy kujy mumihango ariko sinyibone nta sesemi ngira muruhago haje ikintu kibyibye iyo nkozeho numva ari nkibuye rihateretse mungire inama haba harimo imisonga
Icyiza liliane
Njyewe mbabara amabere nkugiye kujya mumihanga nuruhago haje akantu kameze nkagaturugunyu haba tera udusonga numutwe.ese ko nagiye mumihango kwitariki 20/12/2019 nkakora imibonano tariki1/1/2020 ubwo sinasamye
######
Nakoze imibonano idakingiy ariko nanywey ikinini none mugitsina nazany ibint bimeze nki nkimigang ubwo ntago nasamye?
######
Yes cyane gos muradufashap! Komera cyane murambe mwubahwe.
umutoni josiane
Murakoze ngewe ngila ikibazocyokuribwamund ndetsenamabere akandya arikontaseseme mbamfitegs manumvamfite uruzimukanwa ubwonabyosibimenyetsobyugore utwite