Ni kenshi abadamu cyangwa abakobwa bagira ibibazo bitandukanye ugasanga imihango iragenda nabi bakaba bababara mu gihe cy’imihango cyangwa se umuntu agahorana umunaniro udashira. Nyamara wasanga hari icyo bikuburira.
Estrogen ni iki ?
Estrogen ni imisemburo y’abantu b’igitsina gore (abagore ndetse n’abakobwa) ifasha umubiri wabo mu gukora ibintu bitandukanye kandi by’ingenzi.
Iyo misemburo ikora iki ?
o Ku bakobwa b’abangavu, ishinzwe gutuma imyanya myororokere yabo ikura neza.
o Ifasha imihango kugenda neza.
o Ifasha gukura neza kw’amabere ku bangavu.
o Ifasha amagufa gukomera.
o Ifasha kuringaniza ibiro ku bagore n’abakobwa.
Ese iyo yagabanyutse ubibwirwa n’iki ?
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima, healthline,mu nkuru yayo “15 Signs Your Estrogen Is Low” Dore ibimenyetso 15 byakwerereka ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri wawe:
1. Kubura kw’imihango cyangwa se igatinda kuza bishobora kuba ikimenyetso cy’iyi misemburo yabaye mikeya.
2. Kudasinzira neza ndetse no guhorana umunaniro udashira
3. Kumva usa nk’uhora wihebye
4. Kugabanyuka k’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
5. Kugira ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
6. Amaso yawe arumagara (your eyes are dry)
7. Kuma k’uruhu (Your skin is dry)
8. Kugira ubushyuhe bwinshi mu mubiri ndetse no kubira ibyuya nijoro.
9. Kwibagirwa cyane.
10. Gukunda kurwara umutwe cyane.
11. Kunanirwa gusama ndetse no kuba watinda gusama.
12. Kwiyongera ibiro bikabije kuburyo bigorana kubitakaza.
13. Kugira za infections zo mu rwungano rw’inkari kuburyo budasanzwe.
14. Kugira umujinya cyane.
15. Kubabara cyane mu gihe cy’imihango.
/B_ART_COM>