Depression cyangwa indwara yo kwigunga bikabije ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza cg se uyirwaye bakumva ko ari indwara idasaba kugana abaganga, ubwe wenyine ashobora kuyirwanya. Nyamara sibyo kuko kwigunga bikabije nayo ni indwara ikomeye kandi isabwa kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire isanzwe y’uyirwaye, bityo ubuzima bwe bukangirika.
Kubabara cyane bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye ntibivuze ko urwaye depression.
Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka umurwayi wa depression iringaniye cg ikomeye cyane. Mu gihe ugaragaje kimwe cyangwa byinshi muri ibi, ni ngombwa gushakisha ubufasha mu nzobere.
Ibimenyetso 10 byakwereka ko wugarijwe na depression:
Kwirenganya bya buri gihe
Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ari wowe byose biturukaho.
Kutita ku isuku y’umubiri wawe
Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane. Niha handi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda no gukora utundi duto cyane nko koza amenyo.
Agaciro kawe karagabanuka, ukumva ntacyo ukimaze muri sosiyete.
Kumva ntacyo ukimaze
Nubwo benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora urira cg agahinda gakabije. Nyamara hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta nicyo yafasha abandi.
Kurakazwa n’ubusa
Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza. Nubwo benshi bahorana umunabi cg barakazwa n’ubusa, benshi bakunda kuvuga ko ari stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.
Kubura ibitotsi
Depression itera ibibazo bitandukanye byo kubura ibitotsi. Ushobora kuryama wumva urushye cyane, nyamara wagera ku buriri ibitotsi bikabura. Gusa ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwigunga bikabije.
Kunanirwa vuba
Kunanirwa no gukora uturimo tworoheje nko koga, ukabona bigusaba imbaraga nyinshi. Niba ubona utangiye kuzajya unanirwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari kwigunga bikabije biri kubigutera.
Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba rimwe na rimwe
Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cg bibi, ugereranyije n’abasanzwe.
Kumva ntacyo ushaka gukora
Abenshi baba batumva ibiri kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye. Mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane, kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora ni kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.
Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine
Kwigunga no kwiheba bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva ntawe ushaka ukuba hafi. Kubera ko uba wibwira ko ntawukumva, utangira kwirinda cg kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na buke bwo kuba ahari abandi ufite.
Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho. Kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.
Imikorere mibi y’umubiri
Nubwo benshi bakunda kwibeshya ko depression itatera ibibazo bindi byibasira ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, cyerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko; kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.
Umutihealth dukesha iyi nkuru batangaza ko igihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso, nkuko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye intekerezo n’indwara zo mu mutwe (psychologist cg psychiatrist). Kuko mu gihe wivuje hakiri kare wahabwa inama zagufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.
/B_ART_COM>