Ibigo bitanu by’amashuri yisumbuye bigiye gutangizwamo ishami rizajya ryigisha ubuforomo

Ikigo nderabuzima cya Gikondo giherereye mu Karere ka Kicukiro, kireberera abaturage barenga ibihumbi 79 bo mu gace giherereyemo, abaforomo bahakora bavuga ko kubera ubuke bwabo bibasaba gukora muri serivisi zitandukanye bita ku barwayi babagana.

Umuforomo witwa Cyubahiro Angelo ukora ku kigo nderabuzima cya Gikondo, avuga ko usanga umuntu avuye muri serivisi y’ababyeyi, akajya muri serivisi yo gukingira abana, yavayo akajya kubyaza n’izindi.

Avuga ko ingaruka ziba ni uko hari igihe uruha, cyangwa igihe cyo kuruhuka kikaba gito bitewe n’abo bantu baba benshi kandi bose ugomba kubafasha.

Uwitwa Uwamahoro Marceline we yagize ati “Tugerageza gukora neza ariko iyo uri muri serivisi imwe, mu yindi serivisi bakagukenera bya bindi wakoraga urabireka, wabireka bikaba byinshi, byaba byinshi ugakenera andi masaha y’ikirenga yo kugira ngo ubikore. Icyifuzo ni uko nibura buri serivisi yahabwa abakozi bahagije, niba ukora uri umwe bakaguha uwo kugufasha, ibi bizatuma nta barwayi birirwa ku kigo nderabuzima.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Gikondo, Soeur Marie Louise avuga ko mu baza ku kigo nderabuzima gusaba serivisi z’ubuvuzi n’izo gukumira indwara, hakenewe ko umubare w’ababaha izo serivisi wiyongera.

Ati “Dufite abaforomo 19 bari muri serivisi nyinshi zigera kuri 17, zimwe muri izo hari aho babyarira bisaba gukora amasaha 24 kuri 24.”

Ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo kandi ugisanga no ku rwego rw’ibitaro. Nko ku bitaro by’Akarere bya Masaka bireberera abaturage barenga ibihumbi 500, bavuga ko umubare w’abaforomo bafite utajyanye na Serivisi bagomba gutanga.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko ishuri ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda buri mwaka risohora abize ibijyanye n’ubuforomo ku nzego zitandukanye, bari hagati ya 300 na 400.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hakomeje kugaragara icyuho mu bijyanye n’ubuforomo.

Ivuga ko mu kuziba icyo cyuho hari ibiteganywa gukorwa, birimo no gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n’ubuforomo mu mashuri yisumbuye gahunda izatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick yagize ati “Bazajya batozwa kuva mu wa Kane w’amashuri yisumbuye kugeza mu wa Gatandatu, bakazashobora gukomeza no muri Kaminuza bakiga ubuforomo, ububyaza n’ibindi, ubwo bumenyi bazaba bafite buzabafasha gukorera mu nzego zitandukanye.”

Ministeri y’ubuzima ivuga ko guhera mu 2020 hatangijwe gahunda y’imyaka 10 igamije kuzatoza abakora mu rwego rw’ubuzima bagera ku 6500, barimo abaforomo b’inzobere bazajya bavura abana b’impinja, abakora ahakirirwa indembe, abafasha abaganga babaga, mu buvuzi bwa kanseri, n’ahandi bazajya biga kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ababyaza n’abaforomo mu Rwanda, Andree Gitembagara, agaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, hari abaforomo 390 gusa ariko kuri ubu barenga ibihumbi 10.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo