Ibanga abarambana n’abakozi bo mu rugo bakoresha

Kubona umukozi wo mu rugo mwiza kandi mukarambana ni kimwe mu bituma mu rugo haboneka umutekano mukabasha no kwiteza imbere. Gusa na none usanga ibyo bishoborwa na bake kuko kuri ubu nta mukozi wo mu rugo wasanga ugera mu rugo ngo ahamare kabiri. Nyamara na none ntitwavuga ko ariko bose bameze kuko hakiri bake usanga bagera mu ngo bakazirambamo.

Mu bakoresha bake Agasaro Magazine dukesha iyi nkuru yabashije kubona bafite abakozi bamaranye imyaka itanu kuzamura, baraganiriye bayibwira ibanga bakoresha ryatumye barambana nabo bakozi kandi bakaba bakibizeye babanye neza.

Uwitwa Ingabire Olive utuye mu murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro avuga ko afite umukozi w’umukobwa bamaranye imyaka itanu n’igice ariko ko kugirango ibyo bigerweho byamusabye kuba hari ingamba yafashe.

Ati " Ntabwo byoroshye kuba wavuga ngo urambanye n’umukozi muri iki gihe ariko na none hari ubwo ugira Imana bigashoboka. Ntacyo navuga ko nakoresheje kidasanzwe usibye kuba gusa nzi umumaro umukozi underera abana aba amfitiye nkabiha agaciro."

"Namuzanye mukuye mu cyaro ubona ko ari umwana uzi ubuzima akaba yari yarabyaye akiri muto, ageze hano rero yambereye umwana mwiza ankundira abana nanjye nkumva ko ngomba kumucungira hafi ngo batamuntwara. Nk’ubu nabonye abana batangiye ishuri musaba ko yajya azinduka agategura abana n’imirimo yindi ubundi bajya ku ishuri nawe akajya kwiga ibya salon. Ubona hari icyo byamwongereye, ntibyatumye arangara ahubwo iyo atashye ahita akora imirimo yose kandi ubona ko yishimye.”

Latifah Mutimukeye nawe ni umubyeyi wabashije kumarana umukozi wo mu rugo imyaka 12 kugeza amushyingiye na nubu akaba akiza kumukorera ataha iwe.

Yagize ati “Kuva nashyingirwa sinzi uko kugirana ibibazo n’abakozi bo mu rugo bisa.Nakoreshje umukobwa umwe, muha uburenganzira bwose, tukaganira nkamenya ibibazo afite ibyo kumbona nka nyirabuja birarenga tubana nk’inshuti nubwo yabaga afite aho atagomba kurenga. Burya abakoresha hari ubwo turengera ugasanga twibwira ko abakozi bo atari abantu nkatwe. Uko umuntu yiga umugabo akamenya ibyo yanga n’ibyo akunda, akamenya iby’abana be bakunda n’ibyo banga, niko tugomba no kwiga abakozi bo mu rugo dukoresha kuko nabo ni bamwe mu bagize umuryango.

Yunzemo ati "Aha ndavuga ibyo ushobora kubakorera kuko sinakubwira na none ngo niba umukozi akunda kwirirwana n’abasore ngo ujye umureka kuko aribyo akunda, ahubwo ndavuga ibyo yifuza kuri wowe. Nk’ubu umukobwa wanjye nziko yakundaga gushimirwa igihe yakoze neza, no kubona akaruhuko akajya gusura inshuti mbese bimwe azabona ko abandi bakozi batabona n’ibyo byatumaga atinya kuba yajya gushaka ahandi.”

Ese ko aba bayeyi bavuga ko hari ibanga bakoresheje bakabasha kurambana n’abakozi bo mu rugo wowe ubona bishoboka ko warambana n’umukozi wo mu rugo kandi mubanye neza ? Ni iki se ubona abakoresha bakwiye gukora ngo babane neza n’abakozi babo ?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nina

    Ibanga nuko umukozi umufata nk’umuntu nawe. Ukamuraza heza, ntumwicishe inzara, akagira umunsi nawe asura inshuti ze, mbese niba byitwa ko ajya gusenga uwo munsi agaca no mu nshuti, ntumuhoze ku bitutsi. Twe no ibyo bituma turambana abakozi. Kuko natwe nta mukozi ujya agenda.

    - 24/03/2017 - 00:25
Tanga Igitekerezo