Ntibikiri ibanga ko umunyu mwinshi mu byo kurya ari ikintu kibi ku magara yawe. Indwara y’umutima, guturika kw’imitsi y’ubwonko, indwara y’impyiko, gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, gufata mu mutwe no kugira amagufa yavunika byoroshye ni bimwe mu bibazo byinshi bikururwa no kurya umunyu mwinshi.
Abantu benshi uretse kuba batazi ibibazo by’amagara bijyana no kurya umunyu mwinshi, ntibanazi intambwe bakwiye gutera n’icyo bakora ngo bagabanye ingano y’umunyu barya
Ariko icyo abantu benshi batazi ni uko kwita ku ngano y’umunyu umuntu arya bigenda biba ingenzi kurushaho uko uwo muntu agenda yongera imyaka y’ubukure.
Muri iyi nkuru turakugezaho ibibazo by’ubuzima ushobora guterwa no kurya umunyu mwinshi ariko n’inama ugirwa ngo ubashe kuwugabanya dore ko Umunyarwanda yanaciye umugani ngo “Ikibura Bakarya ni Umunyu.”
Umuvuduko ukabije w’amaraso
Kimwe mu bibazo n’ingaruka yabaye rusange cyane ituruka ku kurya umunyu ni umuvuduko ukabije w’amaraso. Iyo ufite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima wawe ukorana ingufu nyinshi kurusha izo usanzwe usabwa wohereza amaraso mu bice bigize umubiri wawe.
Izi ngufu nyinshi zidasanzwe zishobora kuba intandaro y’ibibazo by’amagara - binibasiye benshi muri iyi minsi cyane cyane abakuze- nk’indwara y’umutima, guturika kw’imitsi y’ubwonko (stroke) ndetse n’uburwayi bw’impyiko.
Ni indwara usanga mu bakuze cyane ugereranije n’abakiri mu myaka y’ubuto. Igihe rero udafashe ingamba zatuma ugira amagara mazima ngo wite ku mubiri wawe, nyinshi muri izi ndwara zishobora kugutera kandi zikazakugiraho ingaruka zikomeye.
Kuba umubiri ubika amazi udakeneye
Kurya umunyu mwinshi ukabije bituma ingano y’ikinyabutabire cya sodiyumu (sodium) yiyongera mu mubiri. Mu kugerageza kuringaniza ikigero cy’ibizwi nka electrolyte, umubiri wawe ubika amazi menshi arenze akenewe mu by’ukuri.
Mu gihe ibi nta cyo bitwara abakiri bato, mu bantu bakuze ho bishobora gutera kubyimba mu nyangingo nko mu nkokora, ibirenge no mu maguru. Ibi bitangira nta buribwe bitera nyamara uko byiyongera ni ko bishobora gutera uburwayi bukomeye nk’ibibazo by’ubuhumekero ndetse no kugira ibibazo mu gukoresha (kuzunguza) amaguru n’amaboko.
Dementia igabanyiriza ubwonko ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe
Imwe mu ngaruka zagutungura zituruka ku gukoresha umunyu ukabije ni ibyago byiyongera byo kurwara indwara izwi nka Dementia.
Dementia ni imvugo rusange ikoreshwa ku kwangirika kw’ibice bigize ubwonko bigenzura ubushobozi bwabwo bwo kwibuka no gufata ibyemezo. Ubushakashatsi buheruka vuba aha bwerekanye ko abantu barya umunyu mwinshi mu mafunguro bafata bafite ibyago ku kigero cya 30% barusha abandi byo kurwara dementia ugereranije n’abarya umunyu muke cyangwa ukwiye.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko uko umunyu uba mwinshi mu byo urya ari ko bikongerera ibyago byo gukomera no gukabya kw’ibimenyetso bya dementia.
Koroha no kuvunika ubusa kw’amagufa
Osteoporosis ni imimerere itera amagufwa y’umuntu koroha akaba adakomeye bijyanye n’ikigero cy’imyaka y’umuntu cyangwa uko byakagombye. Ni ikibazo gikunda kwigaragaza mu bagore bakuze gusa kurya umunyu mwinshi bishobora kongerera ibyago by’iki kibazo abo mu bitsina byombi.
Iyo uriye umunyu, umubiri wawe ugerageza kuringaniza ikigero cya sodiyumu ari ko unyunyusa kalisiyumu mu magufwa yawe. Kalisiyumu ni ikinyabutabire kibamo intungamubiri zifasha amenyo n’amagufwa gukomera. Uku kugabanuka kwa kalisiyumu rero gutuma habaho koroha cyane kw’amagufwa bishobora kuba intandaro y’byago byo kuvunika mu buryo bworoshye cyane.
Ikindi cyiyongera ku kuvunika byoroshye kw’amagufwa, ni uko amagufwa afite ikibazo cya osteoporosis atinda cyane gukira.
Ku bice bimwe by’umubiri, nko mu manyanginya n’urutirigongo, imvune ikomeye ishobora gutera byoroshye cyane ibibazo bihoraho bituma umuntu adashobora kugenda no kwirambura bituma umuntu abaho yifashisha ibintu nk’amagare y’abafite ubumuga no kwitabwaho bya buri munsi kuko kenshi nta cyo aba ashoboye kwikorera akoresheje ibice bye by’umubiri.
None wabigenza ute ngo ugabanye ingano y’umunyu urya
Buri byo kurya ugura muri supermarket [soma supamaketi] no mu maresitora bifite ikigero gikabije cy’umunyu. Aha rero, niba ushaka kugabanya umunyu urya, ugomba gufata ingamba zikomeye kandi ugahozaho.
Zimwe muri izo ngamba n’inama ugirwa ni izi:
• Ku biryo bipfunyitse cyangwa ibyakorewe mu nganda, jya ubanza usome urebe ibiryo bifite ikigero cyo hejuru cy’umuny, nibigushobokera, ubyirinde cyangwa ufate bike uko ushoboye. Jya ugenzura ikigero cyanditseho cya sodiyumu, byandikwa nka Na, salt cyangwa soda bitewe n’uko ababikoze bahisemo kubyandikaho.
Ibi ni ingenzi cyane cyane ku biryo byo mu bikombe, za saridine n’ibindi byose bibanza gucishwa mu nganda.
• Ugirwa inama yo guhitamo bene ibi biribwa byanditseho ngo “no slat added” cyangwa “nta munyu wongewemo.’’
• Ni byiza ko iteka wajya ugura inyama zikimara kubagwa aho kugura izaciye mu nganda cyangwa zashyizwemo ibindi binyabutabire ngo zirambe. Inyama zaciye mu nganda zikunda kuba zifitemo ingano ikabije y’umunyu ushyirwamo kugira ngo zikomeze zifite ubuzima mu gihe zizaba zitarakoreshwa.
• Igihe urimo kurya, ka gakoresho bakoresha bongeramo umunyu bazunguza byaba byiza ugiye ugakura ku meza. Ibi bizakurinda ikigeragezo utamenya aho gituruka gisunikira ubwonko bwawe kongera andi magarama y’umunyu mu ifunguro ryawe uko urya.
• Jya urya amafunguro atagira sodiyumu muri yo uyavange n’ayigiramo sodiyumu nkeya.
• Jya urya imbuto zikiri mbisi ndetse n’imboga rwatsi kandi wibuke kurunga umunyu muke muri izi mboga na salade.
Kugabanya umunyu urya bizagufata igihe n’imbaraga gusa birakwiye
Bishobora gufata igihe kumenyera kurya amafunguro arimo umunyu muke nyamara ni ngombwa cyane ko ubyimenyereza kabone nubwo byakugora, mbere y’uko abaganga noneho ahubwo bagutegeka kureka umunyu burundu.
Muri ubu buryo hari ubwo bizagusaba kureka kurya cyangwa kurya gake cyane ibyo kurya usanzwe ukunda cyangwa ukagomba kurya amafunguro adasanzwe akuryohera nyamara uzagera aho ubimenyere rwose.
Niba udashobora kugabanya umunyu cyangwa bikakugora, ugirwa inama yo kujya kwa muganga cyangwa indi nzobere izwi yemewe mu by’imirire bakaba baguha ubufasha. Aba bashobora kuguha utunama n’ibindi byagufasha muri uru rugendo.
Kugabanya umunyu urya ni icyemezo cy’igihe kirekire kandi kirambye ariko cy’ingenzi cyane ku magara yawe. Tangira uyu munsi ugire impinduka ukora maze ejo uzishimire amagara mazima kandi mataraga ndetse n’ubuzima buzira imize yo mu busaza bwa none ariko itanoroheye abakiri bato!!!
/B_ART_COM>