Mu bihe by’ubushyuhe, imvubura zacu z’ibyuya ziba zikora rwose. Ariko se aho kwiringira za deodorants n’indi mibavu ihumura, hari ikindi twakora mu kugenzura uko duhumura cyangwa tunuka? ndetse tukaba twabigira neza turya ibiryo runaka ?
Twese tuzi ko iyo ushyushye, ubira icyuya kurushaho. Ni uburyo kamere bw’umubiri wacu bwo kwihehereza ubwawo – buri gitonyanga cyose cy’icyuya kiva mu mubiri wacu kiwufasha kugabanya ubushyuhe. Muri aka kamaro kose k’iki gikorwa, hari ubwo kizana ikindi kintu kitameze neza.
Yego, turavuga uko icyuya kiza kinuka.
Buri wese iyo abize icyuha aba atandukanye: abantu bamwe nta mpumuro cyangwa umunuko na muto uzanwa nacyo bagira, abandi hari ubwo babira icyuya kinuka bikabije.
Prof Johan Lundström wo muri Karolinska Institutet i Stockholm muri Sweden yakoze ubushakashatsi bwinshi ku mpumuro n’umunuko w’icyuya. Avuga ko uko icyuya cyacu cyumvikana mu mazuru biterwa n’ibintu bitandukanye.
Agira ati: “Uko duhumura cyangwa tunuka biva ku ruhurirane rw’imvubura zitandukanye mu mubiri – ibyo igice kimwe, biterwa n’uturemangingo twacu, bacteria ziri mu mubiri wacu (ziterwa n’ibintu nk’isuku) hamwe n’ibidukikije (ubuhehere, ubushyuhe, n’igipimo cy’umwuka aho turi).
“Hanyuma kandi, ibyo turya nabyo bishobora kugira uruhare rw’ingenzi.”
Rero, ku mpamvu zumvikana, nk’imiterere karemano n’isuku dufite, ibyo dushyira mu mibiri yacu bishobora kugira uruhare rukomeye ku buryo ibyuya byacu binuka cyangwa bihumura.
Ibiribwa bihindura guhumura k’umubiri wacu
Ntabwo tuzi neza igipimo ibiryo bihinduramo uko duhumura iyo tubize icyuya, kugeza ubu ntabwo birapimwa mu buryo buzwi, nk’uko Lundström abivuga, ariko tuzi ibiribwa bishobora kugira icyo bikora ku buryo duhumura.
Ati “Abantu barya inyama nyinshi muri rusange bajya kunuka “nabi” kurusha abarya cyane cyane ifunguro ry’imboga. Kandi, nk’uko benshi bashobora kuba babizi, umuntu ukunda kurya tungurusumu agira kenshi icyuya gifite ukwacyo gihumura.”
Imboga za asparagus (izo mu bwoko bw’imiteja) hamwe n’ibirungo bitandukanye, nabyo bishobora guhindura impumuro yacu kamere. Ariko se ni ibiki bigize ibi bibasha guhindura umuhumuro w’icyuya cyacu ?
Johan Lundström ati “Mu by’ukuri, bisa n’ibigizwe n’ibinyabutabire bigera mu mijyana y’amaraso. Kuva aho, bigasohoka no hanze. Ibintu byinshi bigera mu mitsi itwara amaraso mu buryo bumwe cyangwa ubundi birasohoka biciye mu muhumuro w’umubiri.”
Rero, niba uriye inyama na tungurusumu – byombi bikungahaye ku kinyabutabire cya sulphur, iki iyo umuntu akiriye, gisohokera mu nzira nyinshi, harimo ‘guhumekera epfo iyo’ – ariko no mu cyuya.
Ese hari ibiryo byatuma icyuya cyawe gihumura neza ?
Mu gihe hari ubushakashatsi bucye bwakozwe ku biribwa runaka bituma ibyuya byawe bihumura neza, inyigo zimwe zerekanye indyo zishobora gutanga umusaruro mu guhumuza icyuya cyawe.
Hari igerageza ryakorewe muri Macquarie University muri Australia. Abagabo 43 baryitabiriye bakarabaga amazi gusa mbere yo kwambara T-shirts za kotoni (nta deodorant biteye). Bambaye iyo mipira amasaha 48 – harimo isaha imwe y’imyitozo ngororamubiri kugira ngo imvubura z’ibyuya zirusheho gukora – mbere yo gukorerwa isuzumwa ryo kwihumurizwa.
Ibyavuyemo? Abagabo bari bariye cyane cyane imbuto n’imboga basanze “bafite icyuya gihumura neza kurusha”
Abari bariye ibinyamavuta, inyama, amagi, na tofu nabo ntibanukaga cyane. Ariko abari bariye ibinyampeke n’ibinyesukari (carbohydrates foods) basanze bafite umuhumuro udashimishije w’icyuya cyabo.
Imbuto ngo zaba zitaryoha gusa ahubwo zinatunganya icyuya cyawe ntigisohoke gihumanya
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko indi nyigo yakozwe ku muhumuro w’icyuya cy’abagabo 17 wakurikiranye imirire yabo y’ifunguro ririho inyama zitukura cyangwa iritariho inyama na nkeya. Ibipimo by’icyuya cyabo byafashwe nyuma y’ibyumweru bibiri. Hashize ukwezi, basubiyemo iryo gerageza noneho bahinduranya indyo bari bafashe mbere.
Hanyuma itsinda ry’abagore 30 basabwe gupima icyuya mu buryo bwo guhumura neza, gukurura, n’igipimo cy’ubugabo(masculinity). Ibyuya by’aba bagabo basanze birushijeho guhumura neza no gukurura aba bagore igihe bariye ifunguro ritariho inyama. Ibi biganisha ku gusobanura ko kurya inyama zitukura bifite ingaruka mbi ku buryo icyuya cyawe gisohoka kimeze mu mazuru y’abakwegereye.
Nk’uko bimeze akenshi mu bushakashatsi bwa siyanse, hari ubushakashatsi nk’ubu bucye bukorerwa ku bagore. Gusa bumwe mu bwakozwe bwagaragaje ko abagore batatu icyuya cyabo cyasuzumwe mbere, mu gihe, na nyuma y’ifunguro ritarimo za ‘carolies’ nyinshi, abagabo bakunze icyuya cy’abo bagore ubwo bari bongeye kurya bisanzwe ariko ntibakwishimira icyo cyuya mu gihe abagore bari kuri ‘regime’ birinda ‘carolies’ nyinshi.
None, birakwiye guhindura indyo yawe kugira ngo uhindure uko umubiri wawe uhumura? Aho kurya indyo runaka ngo uhumure neza, Lundström avuga ko mu buryo bwumvikana “byoroshye gukoresha imibavu”.
Yongeraho ko nubwo bwose waba ugira impumuro mbi mu bandi, ahantu hose ibi bidafatwa nk’ikintu kibi.
Lundström ati: “Hari itandukaniro mu buryo imico y’ibihugu n’ahantu bafata impumuro y’umubiri. Urugero, impumuro y’umubiri muri gym cyangwa mu buriri uri kumwe n’uwo ukunda ifatwa mu buryo butandukanye iyo ari ya mpumuro n’ubundi ariko uri ahantu handi, nk’igihe wicaranye n’umuntu utazi muri bus.
“Ikindi, umukunzi wawe ashobora gukunda impumuro kamere y’umubiri wawe!”
Ubwo ni uburyo bumwe bwo gusuzuma niba uhuza n’umuntu.