Cholera i Bujumbura: Abaturage babujijwe guhana amaboko mu kuramukanya

Intara ya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, yatangaje ko ihanganye n’indwara ya Korera ifata n’ingamba zirimo kubuza abantu kuramukanya bahana amaboko na buri rugo kugira umusarane wujuje amategeko.

Mu kwezi gushize ikigo Médecins Sans Frontières cyatangaje ko Korera "irimo gukwirakwira vuba vuba" mu gace ka Cibitoke, ko mu byumweru bibiri bya mbere by’uko kwezi abantu hafi 200 bashyizwe mu bitaro.

Leta ivuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu barenga igihumbi ari bo barwaye Korera mu gihe abapfuye ari batandatu. Imibare abakurikirana iyi ndwara bavuga ko ishobora kuba iri hejuru cyane y’iyi yatangajwe.

Umwe mu bategetsi muri minisiteri y’ubuzima asubirwamo n’ibinyamakuru mu Burundi avuga ko imibare y’abarwayi ba Korera mu kwezi gushize kwa cyenda iruta indi yose yabonetse mu kwezi kumwe mu myaka itanu ishize.

Minisiteri y’ubuzima mu Burundi yasohoye amatangazo aca ku ma radio ahugurira abantu uko bakwirinda indwara ya Korera irimo kuvugwa muri Bujumbura n’inkengero zayo.

Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, mu Burundi, riheruka gutangaza ko kubera kwiyongera kw’abarwayi ba Korera muri Bujumbura na Cibitoke ko ririmo gufasha gutanga no gushinga amahema ku bitaro bya Prince Régent Charles i Bujumbura kugira ngo bibashe gukomeza kwakira abarwayi.

Amakuru agera kuri BBC avuga ko ibi bitaro mu minsi ishize byari byugarijwe n’umubare munini w’abantu byakira bafite ibimenyetso by’indwara ya Korera.

Ubukene bw’amazi meza
Mu itangazo ry’umukuru w’intara ya Bujumbura Aloys Ndayikengurukiye ry’ejo ku wa mbere yavuze ko urugo rwose "rusabwa guteganya amazi meza n’isabuni byo gukaraba".

Ni mugihe ariko mu murwa mukuru hashize igihe kinini abahatuye binubira ubukene bw’amazi meza atangwa n’ikigo REGIDESO.

Mu cyumweru gishize mu nama yahuje abategetsi batandukanye bashinzwe ubuzima bagaragaje ko hari ikibazo cy’abaturage badafite imisarane mu ngo zabo bigatuma bituma aho babonye, nk’uko ibinyamakuru mu Burundi bibivuga.

Iyo myanda bavuze ko "iruhukira mu nzuzi" hanyuma kubera ubukene bw’amazi meza abantu bakavoma amazi muri za nzuzi, amazi mabi arimo umugera wa Korera.

Umukuru w’intara ya Bujumbura mu itangazo rye ryo ku wa mbere yasabye REGIDESO "gutanga amazi mu burere bubangamiwe, cyane cyane ku mavomo rusange".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo