Bwa mbere Ubwongereza bwemeje umuti uterwa urinda kwandura SIDA

Umuti uterwa ukarinda kwandura HIV/VIH wemejwe kandi ugiye gutangira guterwa abantu mu Bwongereza na Wales ku nshuro ya mbere.

Uyu muti uterwa umuntu gatandatu mu mwaka, cyangwa buri mezi abiri, ni andi mahitamo aruta ibinini bifatwa buri munsi birinda kwandura.

Inzobere zizeye ko uyu muti uterwa witwa cabotegravir (CAB-LA) uzafasha guhagarika ubwandu bushya bwa SIDA mu 2030, nk’intego Ubwongereza bwihaye.

Uyu muti wemejwe mu Bwongereza, nyuma y’uko muri Nyakanga (7) uyu mwaka mu nama yabereye i Kigali mu Rwanda ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi OMS ryemeje undi muti uterwa, Lenacapavir, ufatwa rimwe mu mezi atandatu ukarinda kwandura virusi ya SIDA cyangwa kuyanduza, ukanasimbura ibinini bya buri munsi bigabanya ubukana bwa VIH/HIV bifatwa n’abanduye.

’Ikimenyetso icyizere’

Wes Streeting, minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza yagize ati: "Kwemeza uyu muti uzanye impinduka bisobanuye ibyo iyi guverinoma yiyemeje kugeraho – imiti igezweho ikiza ubuzima no kudasiga uwo ari we wese inyuma".

Yongeraho ati: "Ku bantu badafite ubushobozi bwo kugera ku bundi buryo bwo kwirinda kwandura, iki ni ikimenyetso cy’icyizere".

Uburyo bwo kwirinda kwandura buzwi nka PrEP (pre-exposure prophylaxis), bukoreshwa n’abantu batanduye ngo bagabanye ibyago byo kwandura virus itera SIDA.

Hari ibinini bimaze imyaka bikoreshwa kandi bitanga umusaruro mu guhagarika ubwandu bwa HIV, ariko ntabwo byorohera buri wese kubifata no kubibona.

Ibi binini kandi ntabwo biboneka hose, kandi kuri bamwe haba ipfunwe mu kubifata.

Ibi binini bya PrEP bifatwa buri munsi cyane cyane n’abafite ibyago byo kwandura bigora abakene, abatagira aho baba ndetse n’abakorerwa ihohoterwa rikorerwa mu ngo kubibona no kubifata buri munsi.

Uru rushinge ruterwa rukamara igihe rukora ruzafasha benshi mu bafataga iyo miti mu kwirinda kwandura.

Virus ya SIDA iyo igeze mu mubiri ishegesha ubwirinzi bwawo umubiri ukugarizwa n’izindi ndwara z’ibyuririzi zihitana uwo zafashe igihe atavuwe neza.

Uyu muti wa Cabotegravir igiciro cyawo ku muntu umwe ni £7,000 (agera kuri miliyoni 13Frw) ku mwaka ariko minisiteri y’ubuzima mu Bwongereza izakorana n’ikigo ViiV Healthcare kiwukora mu kugabanya iki giciro.

Uwo muti wagenewe abantu bagejeje imyaka y’ubukure, bafite ibiro by’umuntu ufite ubuzima bwiza, ariko bafite ibyago byinshi byo kwandura. Abantu 1,000 mu Bwongereza bari mu bazawuhabwa ku ikubitiro.

Mu Bwongereza, imibare y’abafata ibinini birinda kwandura buri munsi yiyongereyeho 7.7% guhera mu 2023, nk’uko ikigo cy’ubuzima cya leta yaho kibitangaza.

Kugeza ubu nta rukingo rwa SIDA rwemewe ruraboneka ariko inganda z’imiti zikomeye ku isi zikomeje kugera ku miti irinda kwandura mu gihe cy’amezi, ikanahashyaVIH iri mu mubiri.

Ku mibare yo ku rwego rw’isi ya 2023, abantu hafi miliyoni 40 babana na virusi itera SIDA ku isi, 65% byabo bari mu karere WHO/OMS ireberera ku mugabane wa Afurika (WHO Africa region).

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo