Nubwo kujya mu mihango ku bakobwa-abagore ari ikintu gisanzwe ariko hari abahura n’ibibazo binyuranye imihango yabo ikaba yabatera guhangayika bitewe no kuba imara igihe kirekire, ibatera uburibwe bukabije, kuva amaraso menshi n’ibindi binyuranye.
Ubusanzwe umugore cyangwa umukobwa amara hagati y’iminsi 3-5 ari mu mihango. Hari ubwo iki gihe ariko kirenga kuri iyi minsi, imihango ikaba yamara icyumweru, ari bwo havugwa ko imihango yatinze(règles prolongé).
Umusomyi wa Rwandamagazine.com yadusabye ko twamubariza muganga impamvu yaba itera iki kibazo ndetse n’icyo ugifite yakora kigakemuka. Mu gushaka igisubizo twegereye muganga Dr Iba Mayele uvura indwara z’abagore(Gynécologue).
Dr Iba Mayele yadutangarije ko kuba imihango imara iminsi myinshi biterwa n’impamvu zinyuranye harimo n’izishobora guturuka ku burwari. Muribwo harimo nk’ uburwayi bwa kanseri y’inkondo y’umura (Cancer de l’uterus), indwara ya Endometriose ifata mu nkondo y’umura, utubyimba dufata ku nkondo y’umura (Polypes du col utérin),imihindagurikire y’imisemburo, abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa Depo Provera, ibibyimbya bifata mu mura, Myomes uterins n’izindi zinyuranye zituma amaraso atavura (troubles de coagulation du sang) cyangwa se bikaba byaterwa na kanseri y’amaraso (Leucemie).
Uretse ikibazo cy’imihango imara igihe kirekire, Dr Iba Mayele avuga ko hari n’abandi bantu bagira ikibazo cy’imihango imara igihe gito cyane, imihango ibabaza cyane, abava amaraso menshi n’ibindi binyuranye.
Dr Iba avuga ko umukobwa cyangwa umugore ubona hari ikidasanzwe mu mihango ye aba agomba kwihutira kujya kureba abaganga bavura indwara z’abagore kuko impamvu zibitera zinyuranye kandi zishobora kugira ingaruka mbi cyane.
Ati “ Iyo muganga amusuzumye akamenya igitera ibyo bibazo nibwo amenya icyo yakorera umurwayi. Iyo asanze ari bumwe mu burwayi bukomeye, umurwayi aba agize amahirwe kuko buvurwa hakiri kare ntabindi bibazo buramutera. Iyo asanze nabwo bidakomeye kandi amwandikira imiti yamukiza ariko icy’ibanze ni ukumusuzuma akamenya inkomoko y’icyo kibazo.”
Niba nawe ufite uburwayi cyangwa ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ikibazo cyawe kuri email:[email protected]
None Komutubwiy Ibituma Imihango Imara Imisi Myishi.Nanj Fita Igitekerezo None Cancer De L’uterus Iterwa Niki?Ikiyitera Kivahe?Mwoba Mukoze Cane.
TWAGIRAMUNGU JEAN DEDIEU
jyewe igitekerezo natanga abo bagore nabakobwa bajye bihangana imana irabazi.
olave nduwayo
abantu baj mumihang kenshi bahura nintambamumyi,harih ababangamirwa naband biba nkibisanzwe.muricogih nukxitwararik caane uw abangamirwa kk ava amarasome’shi bigatuma asinzikara intererano nuk yoj kwamugang vuba vuba muganga akabimufashamwo!murakoze
Jeanne Marie
Jewe Maze 9ans Nubatse Kandi Nkiri Umukobwa N,amara Imisi Itatu Ariko Kuva Nubatse Mara Icyumweru Kirenga Mumfashe Vyoba Bituruka Kuki Ko Mwamunganga Atangwara Bantoye
Janet
Ndashaka ko mumbariza muganga ese birashoka umuntu yatwita yarahuye nicyocyibazo muvuze hejuru