Botswana yaciye umuhigo mu gucuruza diamant kubera ibihano ku Uburusiya

Umwaka ushize, ubucuruzi bwa diyama (diamant /diamonds) bwageze ku gipimo cyo hejuru butigeze bugeraho mbere kubera abaguzi bo mu burengerazuba bagabanyije kugura iyo mu Burusiya hamwe no kwiyongera ko gukenerwa kw’iri buye ry’agaciro ku isi.

Botswana ivana hafi 1/3 cy’ibyo yinjiza, na 70% by’amadevize yo hanze, mu bucuruzi bwa diyama.

Ubusanzwe, hafi 1/3 cya diyama icuruzwa ku isi iva mu Burusiya.

Ariko kubera intambara yabwo muri Ukraine bwafatiwe ibihano bituma abaguzi bamwe batangira gushakira ahandi. Botswana yabyungukiyemo.

Leta ya Gaborones ifatanyije n’ikigo rutura cy’ubucukuzi kitwa De Beers – kizwi kandi nka Debswana – bagurishije diyama zitaratunganywa z’agaciro ka miliyari $4.5 mu mwaka ushize gusa, umuhigo kuri iki gihugu.

Botswana imaze imyaka myinshi yereka ibindi bihugu ko gukungahara ku mabuye y’agaciro bishobora kuba inyungu aho kuba umuvumo.

Imari iki gihugu kivana muri ubwo bucuruzi yifashishwa mu iterambere. Botswana ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bihagaze neza muri Africa.

Iki gihugu kandi cyagiye cyongera ishoramari imbere mu gihugu gishinga inganda zo gutunganya diyama mbere y’uko ijya ku isoko.

Mu 2021, muri Botswana hacukuwe ibuye rya diayama basanze ari ryo rya gatatu rinini ku isi rivanywe mu butaka. Ryapimaga 1.098 carats (ni ukuvuga garama 219,6).

Botswana nicyo gihugu cya mbere muri Afrika gicukura ubutare bwa diamant bwinshi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo