Biterwa n’iki kugira ngo umukobwa ave amaraso mu gitsina kandi atari mu mihango? ….Muganga aragusobanurira

Muri ya gahunda twashyiriyeho abasomyi yo kubaza muganga indwara cyangwa ibindi bibazo byose baba bibaza, umukobwa umwe aheruka kutwoherereza ikibazo yashakaga ko tumubariza kijyanye no kuva amaraso kandi atari mu mihango.

Ikibazo cye cyagiraga kiti " Muraho neza? Nkunda inkuru z’ubuzima mujya mutugezaho. Nanjye mfite ikibazo nshaka ko muzambariza muganga.

Mu minsi ishize mperuka kuva amaraso kandi ntari mu gihe cy’imihango. Nagirango muzambarize muganga impamvu yaba yarabiteye. Ese byaba bisobanuye ko ndwaye ibibyimba byo mu mura? Murakoze."

Mu gushaka igisubizo cye, twegereye Dr Iba Mayere uvura indwara z’abagore .

Dr Iba yadusobanuriye ko ubusanzwe umugore aba atagomba kuva amaraso mu gitsina mu gihe atari mu mihango.

Ngo yaba imihango imara igihe kirekire cyangwa se kigufi, ituma umukobwa cyangwa umugore ava amaraso menshi cyangwa make,… Dr. Iba avuga ko iyo irangiye , iba irangiye. Iyo umukobwa cyangwa umugore avuye amaraso kandi imihango yararangiye, agomba kwihutira kujya kwa muganga akisuzumisha.

Dr. Iba akomeza avuga ko kuva amaraso mu gihe umukobwa cyangwa umugore atari mu mihango bishobora guterwa n’izindi mpamvu zinyuranye zishobora guturuka mu bindi bice by’igitsina (Ces saignements peuvent venir de tous les organes génitaux internes). Ikindi ngo gishobora kubitera ngo ni igihe urusoro rushobora kugira ikibazo rwaramaze kwirema.

Ati " Muri nyababyeyi habamo imiyoboro myinshi y’amaraso. Ikibazo cyose cyayibaho, gishobora gutera kuva amaraso mu gitsina. Indi mpamvu ishobora kubitera ni igihe urusoro rwagira ikibazo rwararangije kwirema . Iyo rwarangije kwiremera mu nda ibyara, iyo haramutse habayeho ikibazo icyo aricyo cyose, bishobora nabyo gutuma inda ivamo , ukava amaraso.”

Dr. Iba kandi yadutangarije ko gutwitira inyuma y’umura (une grossesse extra-utérine ) nabyo bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma umugore cyangwa umukobwa ava amaraso kandi atari mu mihango.

Indi mpamvu ngo yatuma umukobwa cyangwa umugore ava amaraso kandi atari mu mihango harimo na kanseri y’umura. Dr. Iba yongeyeho ko icyo kibazo nanone gishobora guterwa na Myomes uterins , indwara y’ibibyimba bifata mu mura ikunda kwibasira abakobwa n’abagore.

Ibyo bibyimba nanone bita fibromes uterins mu rurimi rw’igifaransa bikurira mu mitsi y’umura. . Nubwo impamvu ibitera itazwi neza, imihindagurikire yimisemburo y’umugore niyo ahanini ikomokaho ibi bibyimba cyane ubwiyongere bw’umusemburo witwa Oestrogene.

Dr. Iba yasoje adusubiriramo ko buri kuva amaraso kose kubayeho umukobwa cyangwa umugore atari mu mihango akwiriye kugana muganga.

Yagize ati “ Ndabisubiramo. Kuva amaraso kose kwaramuka kubayeho, umugore cyangwa umukobwa atari mu gihe cy’imihango, agomba kwihutira kujya kwa muganga, bakamusuzuma bakamurebera impamvu nyakuri ibitera.”

Niba na we hari indwara ushaka ko twazakubariza muganga, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Francine

    Jew narigeze kuva amaraso ntari mumihango ngiye kwa Muganga ambwira ngo ni trouble du cycle. Bibaho ?? Merciiii

    - 11/09/2017 - 20:14
  • Brianna Mutoni

    Muraho nitwa mutoni ikibazo cyajye niki burigihe iyo ryamanye numukunzi wajye nyuma yaho sinongera kubona imihango nyibona nyuma yamezi 2 c 3 mbere nagiragango ndatwite nkipimisha nkasanga ntanda pfite. Mwambariza murakoze

    - 5/11/2019 - 09:33
  • Johnson

    Nitwa Jonson .ese kugira Amasohoro atagira Intangangabo Biterwa niki.ese byavurwa bigakira?

    - 30/03/2020 - 17:27
  • Angelique

    Muzatubarize igitera umugore gutwita urubura Cg grossesse molaire n’indwara yibasiye abagore benshi murikigihe

    - 31/03/2020 - 08:48
  • ######

    Mwaramutse nitwa rose ngaba fite ikibazo ndatwite ark rimwe narimwe jyambona amaraso mugitsina cg nabonana numugabo akava cyane ndumva harimo ikibazo mwambariza muganga murakoze

    - 3/04/2020 - 09:13
Tanga Igitekerezo