Bimwe mu bimenyetso ushobora kubona, ukaba watekereza ko ari kanseri ya prostate

Kanseri ya prostate ni indwara ikunze kwibasira abantu bari gusatira izabukuru, ariko bitavuzeko n’abari mu myaka yo hasi itabafata, ariko bikunze kuboneka gacye cyane.

Ibikunze gutera kanseri ya prostate twavuga nko kwigira hejuru mu myaka, kuba hari uwayirwaye mu muryango, kunywa itabi, kurya ibiribwa biyitiza umurindi, cyane cyane nko kurya ibirbwa bikize cyane kuri mbaraga (calories) zirenze izikenewe n’umubiri, kurya ibiribwa bifite ibinyamavuta byinshi bikomoka kumatungo, kunywa isukari nyinshi, kudafata imboga n’imbuto bihagije, kudakora imyitozo ngororamubiri, kugira umubyibuho ukabije. Ibyo byose ni bimwe mubitera kanseri ya prostate.

Dore bimwe mu bimenyetso ushobora kubona, ukaba watekereza ko ari kanseri ya prostate

  Kubabara munda yo hasi.
  Kwihagarika inshuro nyinshi.
  Kujya kwihagarika ukababara.
  Kunyara inkari zirimo amaraso.
  Kubabara mugihe uri gusohora.
  Kubabara cyane mu gice cy’umugongo wo hasi.
  Gutakaza ibiro cyane.
  Kumva uribwa mu magufa.

Ibiribwa bizwiho kugabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri ya prostate.
Inyanya

Inyanya ni ikiribwa gikize cyane kuri antioxidant yitwa lycopene. Ubushakashatsi bwagaragajeko kurya kenshi ibiribwa bikize kuri lycopene bigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye cyane cyane kanseri ya prostate. Lycopene igabanya kwangirika k’uturemangingo, ibyo bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Broccoli

Broccoli ni ubwoko bw’uruboga rukize ku ntungamubiri nyinshi, harimo nizifasha mu kurinda kanseri. Ubushakashatsi bwagaragajeko hari isano iri hagati yo kurya imboga zihagije nka broccoli no kurinda cyane kanseri ya prostate.
Broccoli yifitemo sulforaphane n’ibindi bifite umumaro wo kurinda kanseri mu mubiri, kuko byica uturemangingo twamaze gufatwa na kanseri kugirango tudakomeza gukura tukaba twanakwirakwira mu mubiri.

Icyayi cy’icyatsi (Green tea)

Abantu bakunze gukoresha green tea, ikunze gutuma bagira ubuzima bwiza igihe kirekire. Abashakashatsi bakoze inyigo nyinshi kuri green tea mu bijyanye no kurinda kanseri. Ibisubizo byizewe bigaragazako ibigize green tea bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate, binyuze mu kubuza uturemangingo twapfuye gukura. Bimwe mu bigize green tea bifasha kurinda kanseri harimo xanthine, epigallocatechin gallate na epicatechin.

Ibinyamisogwe n’ibikomoka kuri soya

Ibinyamisogwe ni icyiciro cy’ibiribwa birimo, ibishyimbo, inkori, ubunyobwa. Ibinyamisogwe bikize kuri phytoestrogen yitwa isoflavone.

Abantu bafata ibiribwa bikize kuri phytoestrogen bibongerera amahirwe ku kigero cya 20 ku ijana yo kutarwara kanseri ya prostate kurusha abadafata ibiribwa irimo.

Amafi

Amafi akize kuri Omega-3 na 6. Izo omega-3& 6 ni ingenzi mu mafunguro y’umuntu ushaka kwirinda kanseri ya prostate. Izi ntungamubiri ntago zikorwa n’umubiri. Niyo mpamvu zikenewe cyane mu biribwa bwacu bya buri munsi. Kurya ifunguro rifite Omega-3 na omega-6 byombi bitanga ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwagaragajeko hari isano riri hagati yo gufata ifunguro rikize kuri omega-3 no kugabanuka kw’ibyago byo kurwara kanseri ya prostate.
Ni byiza kurya ibiribwa bikize kuri omega-3 nka salmon, mackerel, sardine n’ibindi byinshi.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zagufasha kwirinda kanseri ya prostate no mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza nkizo kugabanya ibiro kugirango ibyago byo kurwara kanseri ya prostate bigabanuke nka chitosan, proslim, lipid care. Tunabafitiye izivura zikanarinda kanseri ya prostate nka prostacare, b-carotene, ndetse ni izikize kuri omega-3& 6 yitwa deep sea fish oil.

Ni mutugane tubafashe, dore ko izi nyunganiramirire ntangaruka mbi nimwe zigira ku mubiri.

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.

Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo