Uburwayi bw’inzoka zo mu nda bukunda kuzahaza abana ndetse na bamwe mu bantu bakuru. Albendazole ni umuti abantu benshi bakunze kwitabaza igihe barimo gutekereza ko barwaye inzoka. Albendazole iri mu bwoko bw’imiti bita Anti parasitaire.
Mu gushaka gusobanukirwa iby’uyu muti Rwandamagazine.com yegereye umuhanga mu by’imiti (Pharmacist) Natacha Baranyuzwe ukorera muri farumasi ya Vita Gratia iherereye ku Kicuckiro agira byinshi awudutangarizaho.
Yadutangarije ko Albendazore ifite irindi zina rya Zentel ari nawo ukunda gukoreshwa hano mu Rwanda.
Albendazole irimo amoko 2:Albendazole y’umushonge yo guha abana bato na Albendazole y’ibinini
Zimwe mu ndwara z’Inzoka umuti wa Albendazole uvura:
1.Oxyurose
Iyi ndwara ikunze gufata abana bari mu kigero cyo hagati y’imyaka 2 n’imyaka 7. Abantu bakuru nabo barayirwara cyane cyane ababana n’abana bayirwaye. Iyo ndwara iterwa n’ inzoka ifite ibara ryera, ifite sentimentero 1 y’uburebure yitwa Oxyure iba ku mpera y’urura rw’amata . Iyo nzoka itera amagi yayo mu mwenge w’ikibuno ibyo bigatuma uyirwaye akunda kwishimagura mu kibuno.
Niba umwana wawe akunda kwishikagura mu ijoro, wamwicaza ntagume hamwe kandi ukabona ari kwishimagura mu kibuno cyane cyane mu ijoro ndetse rimwe na rimwe akagira ububabare mu nda ujye icyeka ko afite Oxyurose.
Iyo umwana umwe mu rugo agaragaje ibyo bimenyetso agahabwa Albendazole n’abandi bose bo mu rugo bagomba kuyihabwa kuko Oxyurose ni indwara yandura kandi abantu bakuru bashobora kuyirwara ariko ntihagire ikimenyetso na kimwe kigaragara ahubwo bakayanduza abana mu gihe cyo gusuhuzanya n’ibiganza, cyangwa iyo bakoze kubyo kurya batakarabye. Abana nabo bashobora kuyanduza abantu bakuru nkuko biri haruguru.
Uko banywa Albendazole kuri Oxyurose:
Abana bo hagati yimyaka 2 n’umwaka 1: 5ml buri cyumweru mu gihe cy’ibyumweru 2
Abana barengeje imyaka 2: Agacupa kose ka 10ml buri cyumweru mu gihe cy’ibyumweru 2
Abantu bakuru: Ikinini cya 400 mg buri cyumweru mu gihe cy’ibyumweru 2
2.Ascardiose
Iyo ndwara iterwa n’inzoka ziba mu mara igihe kirekire noneho amagi yazo akazasohoka umuntu yitumye hanze, ayo magi agakurira ku musozi ndetse akaba yanahamara imyaka myinshi. Sibyiza rero kwituma mu murima uhinzemo ibyo kurya kuko iyo umuntu abiriye bidafite isuku neza ashobora kuryamo ya magi kuko iyo ageze munda avamo utuyoka duto tukajya mu bihaha tugatera umuntu agakorora, tugakomeza tukazamuka mu muhogo tugasa n’aho dukirigita umuntu akatumira tugasubira mu mara noneho tukajya twakura tugatera andi magi menshi.
Uko bavurisha Ascardiose umuti wa Albendazole
Umwana ufite hagati y’umwaka 1 n’imyaka 2: 5ml dose unique
Umwana uri hejuru y’imyaka 2: 10ml dose unique
Umuntu mukuru: ikinini cya 400 mg dose unique
Ankylostomose na Trichocephalose bivurwa kimwe na Ascardiose.
3. Giardiase
Urwaye iyo ndwara agira ibimenyetso bikurikira: Kubura appetit, kugira isesemi nyinshi, kumva munda harimo imyuka, kubabara gake mu nda, kuhitwa ibisa n’umuhondo bitarimo amaraso, ururenda cyangwa amashyira ahubwo bimeze nk’iigikoma . Uko gucibwamwo bikunze kuba cyane mu gitondo. Iyo Giardiase ifashe umwana muto, umuntu ugeze mu za bukuru cyangwa ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ishobora kumuhitana kuko akenshi iyo bimeze gutyo usanga ibyo umuntu ariye byose byisohokera nta na kimwe kinjiye mu mubiri.
Uko Giardiase ivurwa
Ku mwana ufite hejuru y’imyaka 2: Agacupa ka 10ml ka Albendazole buri munsi mu gihe cy’iminsi 5
ku muntu mukuru: Metronidazole 500mg gatatu ku munsi mu minsi 5 kugera kuri 7,cyangwa Albendazole 400mg buri munsi rimwe ku minsi mu minsi 5.
Icyitonderwa: Albendazole ntiyemewe ku mugore utwite.
/B_ART_COM>