Hari amasomo menshi nifuza kuba narize nkiri muto kugira ngo mbashe kuyishimira bihagije no kuyashyira mu bikorwa. Igisa n’igitangaje ni uko kenshi kimwe n’amasomo y’ubuzima muri rusange, ubwenge bwigwa ahasa n’aho ari inyuma cyane y’igihe twari tuyakeneye, aka wa mugani w’Umunyarwanda ngo ‘Ubwenge buza ubujiji buhise.”
Icyakora inkuru nziza ngiye kukubarira nifashishije iyo nasomye ku rubuga lifehack.org ni uko hari abantu bandi benshi bungukira ku bunararibonye, amajoro abarwa n’abayaraye ndetse n’amasomo tuba twarize akenshi iyo duciye akenge, kenshi duca dukuze, dusheshe akanguhe tumaze kabiri.
Ubuzima ni urugendo rwo kwiga. Ushobora kwiga amasomo y’ubuzima usoma ibitabo n’ibindi byanditswe, ureba amashusho yigisha cyangwa biciye mu byo unyuramo n’ibikubaho. Ushobora gukira igihombo cyaterwa no guta igihe kinini n’imbaraga zawe, ukigira ku bunararibonye bw’abandi.
Hano hari amasomo byakakubereye byiza uramutse uyize ukiri ‘muto’ amazi atarakurengana inkombe cyangwa utarakura cyane mbese hakiri kare, uretse ko nta we ukererwa kwiga kuko amasomo ubuzima butanga arangira na bwo burangiye. Kandi urupfu rubushyiraho iherezo na rwo ubwarwo ni isomo rikomeye ku babusigaramo.
1. Amafaranga ntazigera na rimwe akemura ibibazo byawe bya nyabyo
Ifaranga ni igikoresho, igicuruzwa ubwacyo kikugurira ibya ngombwa ukeneye ndetse n’ibindi byiza ‘ushaka’, gusa si umuti uvura ibibazo byawe.
Hari abantu benshi babeshwaho n’amafaranga make cyane, nyamara bafite ubuzima bwuzuye kandi bwuje ibyishimo…mu gihe kandi mu buryo bubabaje, hari benshi babeshwaho na menshi pe! nyamara babaho ubuzima bubi bw’akababaro ku buryo urungurutse mu mitima yabo wanasanga basa n’‘abatindi bo kubabarirwa’.
Amafaranga yagura cyangwa akubaka inzu y’igitangaza, imodoka y’akataraboneka, inkweto zihenze cyangwa se yewe n’umutekano muke n’ibindi biremwa bike byo kwishimishirizaho, nyamara nta cyo yakumarira uwo mwabanaga cyangwa uwo ukunda yakwanze, cyangwa ngo akuvure irungu ritagira ‘icyica nka ryo’. Ibyishimo atanga ni iby’agahe gato kandi si bya bindi mu by’ukuri by’ingenzi.
Ibyishimo ntibigurwa. Niba utegereje ko uzishima bivuye ku “bintu” uzagura n’amafaranga ngo “wishime bya nyabyo kurushaho”, dore aho ndi, ntuzigera wishima.
2. Ubuzima ni intambwe utera imwe ku yindi
Kenshi iyo turi bato, tugitangira urugendo rw’abakuru aho dufite inshingano, twiyumva nk’aho tugomba gukorera byose rimwe. Tugomba gufata imyanzuro kuri bintu, gukora imigambi ku buzima bwacu, guca muri buri kintu, gukomera tukubahwa aho byitwa ko ‘turenze’, kubona urukundo rw’ukuri, ndetse tugatahura umugambi w’ubuzima bwacu, kandi ibi byose bikabera rimwe.
Genza gake, wikwihutisha ibintu ‘wowe’. Reka umucyo w’ubuzima witamure ubwabo uko byakagenze [si wowe uvusha izuba].
Teregereza gato urore aho ubwato bw’ubuzima bukuganisha, kandi ufate akanya upime neza amahitamo yawe n’ibyemezo byose ufata mu buzima. Ishimire buri uko uhekenyesha amenyo ifunguro rigutunga, fata igihe witegereze iruhande rwawe n’ibigukikije, hanyuma mu kiganiro ureke mugenzi wawe asoze ingingo yatangiye avuga. Igenere umwanya wo gutekereza, wo kuza [kumwe indyabyatsi zibigira] ibitekerezo n’ibikorwa byawe.
Guhaguruka ukagira icyo ukora byo ni ngombwa. Kugira icyo ukora ngo ugere ku ntego zawe ndetse gukora imigambi y’ejo hazaza ni ibyo gushimwa, ndetse kenshi bigira akamaro, gusa kwiruka ku muvuduko wose wamazeyo ugana buri kintu ni itike itagira ubugaruka ikugeza ku buribwe nteshamutwe, bikaba kandi nziza yo kubura ubuzima bwawe kuko uko wiruka watanya ari ko na bwo buguteza iminsi utakwiruka ngo usige, usanga bwagusize buguciye mu myanya y’intoki nta kabuza.
2. Ntushobora kuneza rubanda bose
“Sinzi ibanga ry’intsinzi, ariko ibanga ryo gutsindwa ryo ni ukugerageza kuneza buri wese’’– Bill Cosby ni ko yavuze.
Ntukeneye kumvikana cyangwa kumva kimwe na buri wese. Ni kamere karemano k’umuntu kumva ashaka kwisanga, gukundwa, kubahwa, no guhabwa agaciro, ariko ibi ntibikwiye ko ubigeraho ku kiguzi cy’ubupfura n’ibyishimo byawe.
Rubanda bandi ntibashobora kuguha agaciro ukeneye kandi ukwiriye. Agaciro ni wowe ukiha kandi bikava muri wowe ubwawe.
Ivugire, ishingire igiti, ukomeze intwaro zawe, igihe biri ngombwa atura akakuri ku mutima, saba kubahwa, kandi ugume uhamanya n’umutimanama wawe uhagaze ku ndangagaciro zawe.
4. Amagara yawe ni wo mutungo w’igiciro kurusha indi yose ufite
Amagara [health] ni umutungo w’igiciro ntagereranywa- iteka ujye uyishimira, uyasigasire kandi uyarinde. Amagara mazima akenshi atakazwa n’abato mbere y’uko bagira ihirwe ryo kuyishimira mu biyakwiriye.
Dusa n’abashaka gupfusha ubusa amagara yacu kuko twayisanganye ari ho atyo gusa tutayaguze cyangwa ngo tuyavunikire. Ntitugomba kuyahangayikira, rero nta mpamvu yo kuyitaho no kuyataho umwanya…kugeza ubwo tuzagomba noneho kubikora twabyitegeka cyangwa tubitegetswe na muganga.
Indwara y’umutima, ugukomera kw’amagufwa, iturika ry’udutsi tw’ubwonko (stroke), za kanseri nyinshi- urutonde rw’indwara nyinshi zishobora cyane kwirindwa ni rurerure, rero mugenzi, wite ku magara yawe ubu, cyangwa uzabe ubyicuza hanyuma. -
5. Iteka si ko ubona icyo ushaka
“Ubuzima ni ibiba igihe uhugiye gukora indi migambi.”- amagambo ya John Lennon, umuririmbyi rurangiranwa w’Umwongereza.
Uko wakora imigambi ushishikaye kandi ubyitondeye kose, uko wakora cyane kose, rimwe na rimwe ibintu ntibizagenda uko ubishaka…kandi ibyo nta cyo bitwaye, n’ubundi “Iraguha ntimugura.”
Twese ubu dufite ibintu twiteze kugeraho, ibyerekezo twagennye mbere by’uko ubuzima bwacu “bwiza” buzasa, nyamara akenshi ndetse, si bwo buzima twisanga tubayemo ku mpera.
Rimwe na rimwe inzozi zacu ntituzikabya ndetse ahubwo duhindurira ibitekerezo byacu muri iyo nzira. Rimwe na rimwe bigomba kutwangira ‘tugaflopinga’ ngo tumenye inzira nyayo twacamo ndetse rimwe hari ubwo tugomba kugerageza ibintu bike mbere y’uko tubona icyerekezo gikwiriye.
6. Byose si wowe. Isi ntisiba kwikaraga udahari
Si wowe nkingi ishinze rwagati mu isi, ngo udahagaze yareka kuzenguruka. Biragoye cyane kubona isi uyirebeye hanze yawe ubwawe kuko kenshi usanga twibanda ku biba mu buzima bwacu. Ni ibiki ngomba gukora uyu munsi? Ni iki bizasobanura kuri njye, ku murimo wanjye, ku buzima bwanjye? Ni iki mu by’ukuri nshaka?
Birasanzwe kumenya byimbitse cyane buri kintu uko kigenda mu buzima bwawe, gusa ugomba kwita mu buryo bungana ku bibera ahagukikije n’ibikuzengurutse, n’uko ibintu bigira ingaruka ku bandi bo mu isi nk’uko wita ku buzima bwawe ubwabwo. Bigufasha kugumya ureba ibintu mu buryo buringaniye utiherezaho inguni.
7. Nta soni biteye kutamenya byose
Nta we umenya byose. Nta muntu ufite ibisubizo by’ibibazo byose. Nta soni biteye kuvuga ngo “Simbizi, nta byo nzi, nta cyo mbiziho.” Kwigira nk’aho uri nta makemwa, uzi byose ntibikugira nta makemwa koko. Icyo bigukorera ni ugutuma gusa uhorana ubwoba n’umuhangayiko wo kuguma wigize nk’aho uri nta makemwa nyamara bya he byokajya!! Ibi kandi bigutera siteresi hanyuma.
Tugira iki gitekerezo ko hari ipfunwe cyangwa isoni biterwa no kwemera intege nke, no kutamenya kwacu, gusa ntidushobora na rimwe kumenya byose twabyanga twabyemera. Twese uko turi kose turakosa ndetse tukazambya cyangwa tukazambagurika nyuma y’igihe runaka. Uko tugenda urugendo rwo kubaho ni ko twiga, ngubwo ubuzima.
Ikindi kandi- nta muntu ukunda umuntu wigira inyaryenge izi byose. Kuba uzi ko hari ibyo utazi ndetse udashoboye bikugira umuntu nyamuntu kandi ukaba ingenzi mu bandi.
8. Urukundo ruruta cyane ibyiyumvo, ni amahitamo
Kurya wiyumva uturagurika mu byishimo iyo ugikunda, rwa rukundo rutera umutima gutera amasigamana, no kumva ukunze umaramaje koko burya ntiruramba. Icyakora ntibivuga ko urukundo rw’ukuri ruramba rudashoboka.
Urukundo si uko wiyumva gusa, ni amahitamo ukora buri munsi. Tugomba guhitamo kureka intugunda zigahita, kubabarira, kugira neza, kubaha, gufasha no kwizerwa.
Gukundana bisaba gushyiraho umwete. Rimwe biroroha, ubundi ugasanga biragoye koko bigatesha umutwe kurusha n’uruhinja rurira ruribwa. Ni twe dukwiye guhitamo uko dushaka gukora, gutekereza no kuvuga mu rukundo cyangwa mu wundi mubano uwo ari wo wose.
9. Uko ubona ibintu ni ikintu cyiza
Buriya, iyo duhangayitse cyangwa tubabaye, ni uko tuba twatakaje uko dusanzwe [perspective] tubonamo ubuzima. Icyo ari cyo cyose kiba mu buzima bwacu gisa n’aho ari kinini, cy’ingenzi, ku buryo twumva twabikoraho nk’abakina umukino wo gupfa cyangwa gukira, usanga iyo tubirebeye mu ishusho ngari, kidobya idutera gutekereza dutyo isa n’aho ari ubusa busa.
Intambara dufite mu mitima, akazi twabuze twagashakaga, akantu gato kaba nyako cyangwa baringa, kumva duhatwa guhindura amayira tutari tubyiteze, ikintu twashakaga ntitukironke. Byinshi muri ibi bintu nta cyo bizaba bivuze mu myaka 20, 30, 40 uhereye ubu.
Biragora kureba imbere cyane hazaza mu gihe ibyo uzi cyangwa witayeho gusa ari iby’igihe gito, gusa iyo atari ikintu cyakwica cyangwa kikangiza ubuzima ubu, jya ukireka kigende, ubundi wikomereze. Buriya uko ubona ibintu biba ari ukuri kandi uko ubibona ni amahitamo yawe.
10. Kwihangana ni intwaro ikomeye
Rimwe mu masomo y’ingenzi ukwiye kwiga hakiri kare ni akamaro n’inyungu ikomeye yo kwihangana. Kwihangana bisobanurwa nk’ubushobozi bw’umuntu bwo gutegereza ko ikintu cy’ingenzi yifuza kiba atiyumvisemo umubabaro mubi uterwa no gutinda.
Mu buzima, uzagomba gutegereza ibintu byinshi utagombye kugira ibyiyumvo n’intekerezo ziganisha ahabi.
Gucunga neza ifaranga ryawe bisaba kwihangana. Uzakora uko ushoboye kose wirinde kubabazwa n’ingorane ndetse n’igihe gisabwa ngo wishyure umwenda wawe, kongera ibyo winjiza mu bukungu bwawe no kwishimira inyungu iva mu byo ushora. Niwihangana, uzagera ku ntego zawe zikomeye kurusha izindi kandi usogongere ku ntango y’ibyishimo nyakuri.
Muri make
Nta cyo imyaka yose umaze uvutse cyangwa aho uri hose mu buzima bivuze. Guca bugufi ukiga ni ryo somo ubwaryo riruta ayandi wakwiga mu buzima. Ndetse ni isomo rya ngombwa kuri buri wese ushaka kugera ku ntsinzi n’icyo yifuza mu buzima. Ukeneye gukomeza gukura ndetse ukigira imbere kugira ngo ubeho ubuzima mu mwuzuro wabwo.
Ibuka, ubwo ni ubuzima bwawe. Kandi uzi ikikubereye cyiza kurusha ibindi. Ntukemere na rimwe ko rubanda bandi bagutekerereza. Kora urugendo rw’ubuzima ushize amanga ari ko uterana intambwe zabwo imbaraga uzirikana iteka ko ubuzima buri ku ruhande rwawe.
Ni irihe somo ushyira mu bikorwa uyu munsi ngo uhindure ubuzima bwawe? Ibaze.
Samson Iradukunda