Koza amenyo yawe ni igice cy’ingenzi cyane mu isuku yo ku kanwa kawe. Gusa kuyoza ubigirana umwete nk’ukuba amaga cyangwa ukayoza bidahagije bishobora rwose kugira ingaruka ku isuku yo mu kanwa byanavamo uburwayi no kwinubirwa na rubanda mubana mukaganira mwegeranye rimwe na rimwe bakajya baguhunga utabizi cyangwa ntihagire uwifuza kukwegera.
Kugira ngo usarure imbuto zo gukorera isuku amenyo yawe bizwi nko ‘kwiborosa’ buri munsi, ni ngombwa ko ubikora neza mu buryo bukwiriye.
Muri iyi nkuru, turakugezaho amakosa 10 abantu bakora iyo baborosa amenyo maze nawe niba wenda wajyaga uyakora utabizi uyakosore maze uberwe no guseka urumenesha utipfutse umunwa kandi ijambo uvuze urivugane ubwema utikanga ko hari ukunnyega ngo ufite impumuro mbi kubera kwiborosa nabi.
1. Koza amenyo ukuba cyane
Iri ni ikosa rusange kurusha ayandi abantu benshi bakora iyo baborosa amenyo yabo. Hari abantu benshi bibeshya ko ingufu ukoresha uborosa amenyo yawe ari byo bisukura amenyo yawe akera de! Umuvuduko n’uko uburoso buzunguruka ni byo bisukura iryinyo.
Kwiborosa ukoresha ingufu cyane bishobora kwangiza ishinya ndetse n’igice cyo mu nkanka cyegereye cyane iryinyo ku buryo bimwe muri ibi bice byanacikaho bikavaho byatera uburyaryate n’uburibwe nk’ubw’igisebe.
Nuramuka wiboroshe ukabona turiya dusatsi tw’uburoso turagenda tuvamo, uzamenye ko woza amenyo ukoresheje ingufu n’umurego bikabije.
2. Gukoresha uburoso bukomeye cyane
Na none, ugukomera k’uburoso bwawe si bwo bunoza amenyo yawe. Ni uburyo n’umuvuduko uzunguzamo uburoso bwawe woza amenyo. Gukoresha uburoso bukomeye cyane na byo bishobora kwangiza ishinya n’uduce tw’uruhu rwo mu nkanka no mu maraka kandi bikagutera uburibwe hanyuma uramutse utitondeye ubwo buroso.
3. Kudahindura uburoso nyuma y’igihe cyabugenewe
Hari abantu benshi uzasanga bahindura uburoso bw’amenyo kabiri mu mwaka, abo ahubwo na bo ni mbarwa. Iki si cyo gihe wari ukwiriye guhundurira uburoso. Abaganga b’indwara z’amenyo bajya inama yuko wahindura uburoso bwawe nyuma ya buri mezi atatu.
Uretse ko ari n’umwanda gukoresha uburoso igihe kirekire gusa n’ubundi uburoso buba bwatakaje ubukomere n’ubushobozi bwabwo bwo kuborosa neza nyuma y’amezi atatu.
4. Gukoresha umuti w’amenyo utari wo
Buriya ibintu byinshi byongerwa mu miti y’amenyo ikoreshwa muri iyi minsi si byiza ku magara yo mu kanwa kawe. Hari ibinyabutabire n’ibindi bikorwa bigamije kugira amenyo yawe umweru na byo ubwabyo byifitemo ubushobozi bwo kwangiza ishinya yawe ukazasanga ahubwo bitumye amenyo yawe asa nabi.
Byaba byiza ukoresheje imiti y’amenyo ikorwa mu bimera n’ibindi byatsi cyangwa ibikoresho karemano igihe cyose waba uyibonye.
5. Kutaborosa ururimi rwawe
Buriya ururimi rwawe ruremye ku buryo rwakira rukanajyaho ndetse rukabika udukoko twinshi tuzwi nka bagiteri utabasha kubonesha amaso kandi bene utu ni two kenshi dutera impumuro mbi iva mu kanwa.
Igihe umaze koza amenyo yawe, ujye ukoresha agatambaro kabugenewe maze usukure ururimi rwawe cyangwa se uborose witonze ururimi rwawe ukoresheje uburoso bwawe bw’amenyo. Ibi bizagabanya umubare wa mikorobe mu kanwa kawe hanyuma isuku n’amagara yo mu kanwa kawe bibe bisigasiwe kurushaho.
6. Kutaborosa igihe kirekire bihagije
Nubwo bisa n’aho byakumvikana nk’aho ari igihe kirekire, buriya tugirwa inama yo kuborosa amenyo amenyo yacu nibura iminota ibiri- amasegonda 30 kuri buri gice kimwe muri bine bigize mu kanwa hawe.
Ku kigereranyo, usanga abantu baborosa amenyo yabo mu gihe cy’amasegonda 45 cyangwa ntibanayagezeho kandi rwose icyo si igihe gihagije ngo amenyo yawe ube uyasukuye bihagije wamaze gukuramo ibyo kurya byayasigayemo n’indi myanda yose yaba irimo.
Kugira ngo wizere ko wakuye imyanda myinshi ishoboka mu menyo yawe, usabwa kuborosa amenyo nibura iminota itatu kugeza kuri ine.
7. Kuborosa uhereye uruhande rumwe buri gihe
Niba uborosa amenyo yawe ugatangirira ku gice cyo hejuru iburyo ukarangiriza ku cyo hasi ibumoso, hari ibyago byinshi ko buri gihe hari ibice utagezaho uburoso ntubisukure. Kugira ngo wirinde ibi, ukwiye guhora uhinduranya igice uheraho uborosa amenyo yawe, niba uyu munsi wahereye ibumoso ejo ugahera iburyo cyangwa ukabikora buri munsi uko woza amenyo.
Bisa n’aho bizagusaba kubitekerezaho cyane ariko bizatuma amenyo yawe uyasukura bikwiriye nta gice gisigaye.
8. Kuborosa igice cy’iryinyo kitari cyo
Iyo ukiri muto, hari ukuntu usanga amenyo yawe atoboka hejuru ku menyo yawe. Usanga kenshi wigishwa kuborosa no koza aho hantu hatobotse kenshi usanga hasa umuhondo cyangwa umukara. Iyo umaze gukura noneho, ibice by’ingenzi byo kuborosa biba bigendanye n’uko ishinya yawe imeze, hagati y’amenyo n’igice cy’inyuma y’amenyo.
Kwiborosa ubundi byagakozwe ku mfuruka ya dogere 45, iruhande rw’ishinya wibanda cyane ku menyo y’ibijigo.
9. Kutihaganyura
Mu gihe wenda iri utaryita ikosa ukora mu kwiborosa, kutihanganyura ni ikosa rikomeye ku isuku yo mu kanwa kawe. Buriya iyo wiborosa ushobora kugeza uburoso ku bice bimwe by’amenyo yawe kandi kwihaganyura byo ni ngombwa kugira ngo we kugira akanya wasigaza hagati y’amenyo yawe uyasukura.
Niba utamenyereye kwihaganyura buri munsi, ukwiye gutangira ukajya ubikora ku ryinyo rimwe cyangwa abiri utyo utyo. Nyuma uzisanga usigaye wihaganyura mu kanwa hose kandi bizagufasha kudatoboka amenyo ndetse bigufashe cyane mu isuku yo mu kanwa hawe.
10. Kuborosa kenshi bikabije cyangwa kwiborosa bidahagije
Abaganga b’amenyo batanga inama ko nibura umuntu yakaboroshe amenyo inshuro ebyiri ku munsi- rimwe mu gitondo ubyutse na rimwe mbere yo kuryama. Rero kwiborosa rimwe ku munsi ntibihagije kandi na none iyo ubikoze gatatu ku munsi na bwo uba wakabije cyane cyane iyo ukora rimwe mu makosa twavuze haruguru.
Hari n’abiborosa mbere yo gufata amafunguro ya mu gitondo maze bagahita bajya mu kazi bataniyunyuguje mu kanywa, na byo ni ikosa. Wakabaye woza amenyo nyuma yo kurya haba mu gitondo cyangwa nimugoroba.
Niba ushaka ko amenyo yawe aba asukuye hagati y’ibihe wiboroserezamo, wakoresha twa duti bihaganyuza [toothpick] hagati aho, cyangwa ukiyunguza mu kanwa ukoresheje amazi igihe utaraborosa ndetse n’igihe cyose ugize icyo urya.
Niwirinda amakosa avuzwe haruguru n’andi, uzarengere ibihumbi by’amafaranga wagatanze wivuza amenyo, uzibukire uburibwe amenyo arwaye atera, amenyo yawe arambe ndetse inseko yawe ibe iyo nawe wishimira.
/B_ART_COM>