Amakosa ujya ukora iyo woza amenyo

Koza amenyo ndetse no kwita ku isuku yo mu kanwa bishobora kugaragara nk’ibyoroshye nyamara abantu benshi hari amakosa bakora kandi bishobora kugutera indwara nyinshi ndetse bikaba byakwangiza n’amenyo yawe.

Nkuko tubikesha urubuga rwitwa elcrema mu nkuru bahaye umutwe ugira uti ’ 5 dental mistakes we make that we must stop’ , aya ni amakosa wajyaga ukora ugomba guhagarika:

1. Koza amenyo wihuta kandi cyane

Hari impamvu nyinshi zituma abantu boza amenyo vuba vuba. Menya ko koza amenyo huti huti bishobora kwangiza ishinya yawe ndetse bigatuma amenyo adacya neza. Jya ufata umwanya byibura iminota 2 woze amenyo witonze.

2. Koza amenyo ako kanya ukimara kurya

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko atari byiza guhita woza amenyo ako kanya nyuma yo kurya kuko bishobora kwangiza agahu kaba ku menyo. Ni byiza gutegereza hagati y’iminota 15 na 30. Gusa ushobora kwiyunyuguza amazi nyuma yo kurya kugira ngo ugabanye imyanda mu kanwa.

3. Gutinya kugana muganga w’amenyo

Abantu benshi batinya kugana kwa muganga w’amenyo cyane ko baba batinya ububabare bwo kuba bakurwa amenyo, nyamara burya si byiza na gato kuko uko utinda niko ibyago bigenda byiyongera.

4.Kwirengagiza ububabare

Hari igihe ushobora kumva ububabare mu kanwa ukaba wabwirengagiza nyamara ashobora kuba ari ikimenyetso k’ikindi kibazo gikomeye waba ufite. Niba wumvise ubabara igihe woza amenyo cyangwa utari kuyoza, jya wihutira kujya kwa muganga w’amenyo.

5. Kudahindura uburoso bw’amenyo

Hari abantu benshi usanga amaranye uburoso bw’amenyo hafi umwaka urenga. Ni ikosa. Byibuze ugomaba guhindura uburoso bw’amenyo buri mezi atatu,kugira ngo usigasire isuku y’amenyo.

PT Jean Denys NDORIMANA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo