Akamaro Tangawizi ifitiye umubiri wacu

Tangawizi ni igihingwa gifite inkomoko mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya. Ni igihingwa gifitiye akamaro cyane ubuzima bw’abantu kuri uyu mubumbe. Igice cyayo cyo mu nsi y’ubutaka (rhizome) ni cyo gikunze gukoreshwa cyane nk’ikirungo. Icyo gice gikunze kwitwa umuzi wa tangawizi cyangwa muri rusange tangawizi. Tangawizi ishobora gukoreshwa ari mbisi, yumye, ari ifu cyangwa nk’amavuta n’umutobe.

Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, muri iyi nkuru turakugezaho umumaro wayo ku buzima bwawe.

Tangawizi yifitemo ikinyabutabire kizwi nka gingerol gifite imbaraga mu kuvura

Tangawizi ifite amateka mu miti gakondo yakoreshye cyane. Yakoreshywaga cyane mu gufasha igogora, kugabanya iseseme, no kurwanya indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nko gufungana, ibicurane n’izindi.

Impumuro ya tangaziwi iva ku mavuta y’umwimerere aba muri yo. Gingerol ifite ubushobozi mu kuvura, kurinda inflammation, ndetse ikaba ari na antioxidant kuko ifite n’ubushobozi bwo gukura imyanda mu mubiri izwi nka “free radicals” zishobora gutera imikurire mibi y’uturemangingo byatera kanseri.

Tangawizi irinda isesemi, cyane cyane isesemi ya mu gitondo ikunze gufata ababyeyi batwite

Tangawizi ifasha mu kugabanya isesemi no kuruka ku bantu babazwe. Tangawizi ifasha gukuraho isesemi ituruka kukuba umuntu afasha imiti ivura kanseri. Byagaragayeko amagarama hagati ya 1.1 ku magarama 1.5 ahagije mu kugabanya isesemi.

Icyakora ababyeyi begereje igihe cyo kubyara ndetse n’abakuyemo inda bagirwa inama yo kwirinda tangawizi.

Tangawizi ishobora gufasha abantu bashaka kugabanya ibiro

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gufata amagarama 2 ya tangawizi ku munsi mu gihe cy’ibyumweru 12 bifasha mu kugabanya ibiro.

Tangawizi Ifasha mu kurinda uburwayi bwa osteoarthritis.
Irinda mu ngingo z’umubiri ububabare no kugagara.
Igabanya isukari mu maraso no kurinda indwara z’umutima.
Tangawizi ifasha mu kugabanya isukari mu maraso, bikaba byagabanya ibyago byo kurwara indwara y’igisukari (diyabete).

Tangawizi ikuraho uburwayi bw’akarande bw’igogora (chronic indigestion)

Chronic indigestion irangwa no kubabara no kutamera neza mu gice cy’igifu cyo hejuru bitewe no gutinda gusohoka kw’ibiryo mu gifu. Tangawizi ifasha mu kwihutisha gusohora ibiri mu gifu.

Tangawizi igabanya ububabare mugihe cy’imihango ku bakobwa n’abagore

Mu gihe abakobwa n’abadamu bari mu ntangiriro y’imihango, tangawizi ni nziza muri icyo gihe kuko igabanya ubababare.

Tangawizi igabanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol)

Kuzamuka kw’ikigero cy’ibinure bibi mu mubiri bitera izindi ndwara cyane cyane indwara z’umutima. Ibiryo urya bigira uruhare ku kigero cya cholesterol mu mubiri. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gufata amagarama 5 ku munsi ya Tangawizi bigabanya ikigero cy’ibinure mu mubiri ku kigero cya 17.4% mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Tangawizi igabanya ibyago byo kurwara kanseri

Cya kinyabutabire kiba kuri tangawizi cyitwa gingerol kigira uruhare mu kurinda ibyago byo kurwara kanseri. Si ibi gusa kandi kuko Tangawizi igabanya ibyago byo kugira ama “infections” kuko ingerol ifite ubushobozi bwo kwica ama bacteria na virusi bitera infection.

Tangawizi kandi irinda ubwonko gukora nabi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo