Akamaro ko kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsinda bigira akamaro kanini ku mugore kuko bifasha gusohora udukoko dutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’indi myanda yose yinjirira muri icyo gikorwa.

Gukora imibonano mpuzabitsina bituma hari udukoko (microbes) dutera uburwayi tujya mu muyoboro w’inkari. Igihe izo microbes zihari, zirazamuka zikajya mu ruhago rw’inkari ari nabyo bishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Imyanda kuba yakwinjira mu gitsina cy’umugore ntabwo bituruka gusa ku kuba umugabo yinjije igitsina ahubwo inzobere zitangaza ko no gukoresha intoki mu gihe cyo gutegurana nabyo ngo byinjiza microbes zinyuranye ari nayo mpamvu umugabo aba agomba byibuze gukaraba intoki mbere y’igikorwa cyangwa se umubiri wose, ndetse n’umugore agakaraba.

Iyo umukobwa cyangwa umugore anyaye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, bituma za microbes zisohoka mu mubiri nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Sante Plus Mag mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Voici pourquoi vous devez uriner après chaque rapport sexuel !’

Ikindi inzobere zagaragaje ni uko imibonano mpuzabitsina ari inzira ikomeye itera abagore kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ari nayo mpamvu bagirwa inama zo kunyara nyuma yo gukora icyo gikorwa.

Inzobere zitangaza ko umugore aba agomba kunyara akirangiza gukora imibonano mpuzabitsina, yatinda akamara iminota 45.

Ikindi abaganga batangaza ko aho umugabo atandukanira n’umugore ari uko kurangiza k’umugore (l’éjaculation feminine/ female ejaculation) bitabera mu muyoboro w’inkari (urètre /ureter) ari nayo mpamvu gusohora imyanda yose yaba yinjiye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bigomba gukorwa ari uko umugore anyaye.

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki?

 Kubabara no kokera uri kunyara
 Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
 Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
 Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
 Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
 Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Nuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga

Niba hari indwara ushaka ko twazakubariza muganga, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(9)
  • pascal

    murakoze muzotubwire ingwara zituruka kukwinisha

    - 11/09/2017 - 14:43
  • hanyurwimfura

    nanjye nasanze aringombwa kunyara kumukobwa nyuma yabyo

    - 26/04/2018 - 11:08
  • Uwimana mbia

    Ubusobanuro bwimbitse kundwara y’umwijima B

    - 8/03/2019 - 20:49
  • Uwimana mbia

    Ubusobanuro bwimbitse kundwara y’umwijima B

    - 8/03/2019 - 20:49
  • ######

    Murakoze, nonese iyi ndwara y’umuyoboro
    w’inkari itandukanihe n’indwara yitwa Bacterial vaginosis?

    - 13/06/2019 - 05:38
  • Shalom

    Ese umuntu uhora agira ikibazo cyokugira uruzi mugitsina kndi uworuzi aho rugiye hagacika ibisebe biterwaniki?knd wafata imiti bikoroha agahegato bikagaruka mudusobanurire kuko ntituzi ubwoburwayi ikibutera

    - 16/08/2019 - 00:02
  • Emmanuel NIYONZIMA

    Mudushakire umuti witwa Alphatest ufasha abagabo gutera akabariro

    - 27/09/2019 - 17:18
  • ######

    Murakoze

    - 8/12/2019 - 16:42
  • oliver Boston chimtengo

    nashaka mumbwire akamaro ko kunyara inkari mugihe ugiye gukora imibonan
    o mpuza bitsina
    muzoba mukoze caane

    - 23/02/2020 - 15:36
Tanga Igitekerezo