Akamaro ka sezame ku mikorere y’ubwonko

Imbuto za Sezame ni zimwe zikunzwe cyane kuko zifitiye akamaro gakomeye umubiri w’umuntu cyane cyane ubwonko nka kimwe mu bice bikomeye bigenzura ibindi bice byose by’umubiri.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe akamaro ka sezame ku mikorere y’ubwonko.

1. Imbuto za Sezame zifitiye akamaro gakomeye ubwonko kuko ziha imbaraga uruhererekane nyoborabwenge (Systeme nerveux), zituma kandi umuntu agira gutekereza vuba kandi neza, bigafasha abantu bakora akazi kabasaba gukoresha ubwonko cyane (nk’akazi ko mu biro).

2. Imbuto za Sezame kandi ziba nziza ku bana bakiri bato kuko zifasha kugira ubushobozi bwo gufata mu mutwe bityo bigatuma biga neza.Abashakashatsi bavuga ko abana bariye izi mbuto bakiri bato bibafasha gutsinda amasomo akomera nk’aya siyansi.

3. Izi mbuto za Sezame zisukura imitsi y’amaraso yo mu bwonko bigatuma amaraso atembera neza mu bwonko bityo ukaba wirinze indwara ziterwa no kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko.

4. Sezame kandi ifasha umutima gutera neza ndetse no gutembera kw’amaraso mu mubiri, ifasha mu gushira umunaniro hamwe no gukora neza k’urwungano ngogozi (appareil digestif).

Uko wayikoresha

Izi Sezame zishobora gukoreshwa muri ubu buryo:
• Zikaranze
• Ku migati
• Amavuta akomeye cg umushongi (beurre, butter

Dore inyunganiramirire yizewe irinda ubwonko bwawe indwara zitandukanye

Iyi ni inyunganiramirire yitwa Deep sea fish oil capsules.

Ikozwe mu ki ?

Iyi nyunganiramirire ikozwe mu mafi yo mu nyanja zikonja, mu buryo bw’umwimere,ayo mafi akurwamo ibyo bita Omega 3 na Omega 6.

Ni akahe kamaro iyi nyunganiramirire ifitiye ubwonko wacu?

• Abantu benshi bajya bavuga ko amafi ari meza cyane kuko atuma abana bagira ubwenge,ibi ni byo kuko biriya biboneka mu mafi bita Omega 3 na Omega 6 bituma ubwonko bukura ku mwana ndetse n’uturemangingo tw’ubwonko dukora neza.Ni nziza ku mwana ukiri muto.

• Ifasha ubwonko muri rusange gukora neza,bikarinda abageze mu za bukuru kwibagirwa,ndettse ni nziza ku barwaye indwara y’ubwonko bita Stroke.

• Ifasha umutima gukora neza,bikakurinda kurwara indwara zifata umutima.
• Ni kenshi abantu bensh barware imitsi y’amaraso,iyi nyunganiramirire ituma imitsi irambuka neza bityo ugatandukana n’uburwayi bw’imitsi.

• Iyi nyunganiramirire irinda kuvura kw’amaraso mu mubiri bityo bikarinda indwarara bita DVT (Deep Vein Thrombosis). Ushaka kwirinda indwara zitandukanye z’ubwonko ndetse ni byiza gukoresha iyi nyunganiramirire itunganyijwe neza.

Yizewe gute ?

Yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration) iki ni ikigo cy’abanyamerika gitanga ubuziranenge ku biribwa n’imiti, ndetse n’icyo bita GMP (Good Manufacturing Practice).

Iboneka hehe ?

Uramutse uyikeneye,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • NYANDWI Charles

    Turabashimiye kutwegereza izo mbuta ark muzashake uburyo mwazitwegereza mucyaro

    - 10/11/2018 - 13:37
  • Theoneste

    Mwarakoze Kutubwira Ibijyanye Na Sezame Ariko , Mwadufasha Kumenya Niba Kuzirya Zidakaranze , Uzihekenye Ari Byiza?

    - 20/11/2019 - 17:24
  • Theoneste

    Mwarakoze Kutubwira Ibijyanye Na Sezame Ariko , Mwadufasha Kumenya Niba Kuzirya Zidakaranze , Uzihekenye Ari Byiza? Haba Kubana , Nabantu Bakutu ? Mbese Abana Bagomba kuzirya Ni Guhera Kumyaka Ingahe?

    - 20/11/2019 - 17:27
  • Ni ihirwe Juliette

    Mwiriwe neza ndashaka ko munsobanurira urugero nayikoreshamo ese nukubirya burimusi cyangwa bigira igihe wabikoresha nakuri sezame nuko nguko murakoze cyane

    - 29/02/2020 - 21:31
Tanga Igitekerezo