Akamaro gatangaje ka “ Tungurusumu” mu kurinda umwijima wawe indwara zitandukanye

Umwijima ni imwe mu nyama zo munda zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu kuko uyungurura amaraso hagakurwamo imyanda ndetse ukanatnganya intungamubiri zitandukanye.

Iyo uyu mwijima wangiritse cyangwa se ntukore neza, umubiri wose urahungabana cyane ndetse bikanaviramo umuntu urupfu. Ni ngombwa rero kuwubungabunga.

Ese wari uzi ko Tungurusumu ari nziza mu kurinda umwijima wawe? Muri iyi nkuru rero tugiye kureba uko “ Tungurusumu” ifasha mu kurinda indwara zitandukanye umwijima wawe, ndetse ikanafasha abarwaye umwijima kumererwa neza.

Akamaro ko gukoresha Tungurusumu mu kurinda umwijima wawe
Nkuko tubikesha abahanga mu by’ubuzima, kurya Tungurusumu bigirira akamaro gakomeye umubiri wacu, cyane cyane umwijima.

1. Tungurusumu irinda Kanseri y’umwijima

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko Tungurusumu irinda Kanseri y’umwijima.Tungurusumu ikungahaye cyane ku kinyabutabire bita allicin,iki rero gifasha gukura imyanda mu mwijima bita free radicals,iyi myanda rero niyo ituma uturemangingo twa Kanseri tuba twinshi.Niba rero ushaka kwirinda kanseri y’umwijima, imenyereze kurya Tungurusumu.

2. Tungurusumu irinda urugimbu rubi (Bad Cholesterol) ndetse n’ibinure kwibika mu mwijima

Kamwe mu kamaro k’umwijima harimo no gukora uru rugimbu,ndetse no gushwanyaguza ibinure bikabyazwa ingufu z’umubiri ugomba gukoresha,hari igihe rero uru rugimbu ruba rwinshi ndetse n’ibinure bikaba byinshi mu mwijima,ibi bikaba byatera indwara yo kugira ibinure byinshi ku mwijima bita fatty liver disease. Ubushakashatsi bwakozwe rero bwasanze Tungurusumu ikura uru rugimbu ndetse n’ibinure mu mwijima.

3. Tungurusumu irinda umuvuduko ukabije w’amaraso mu mwijima (liver hypertension)

Umuvuduko w’amaraso ushobora kwiyongera mu mwijima bitewe n’impamvu nyinshi,impamvu nyamukuru ishobora kubitera ni imitsi yo mu mwijima igihe itarambuka neza,tungurusumu rero igira icyo bita arginine ituma iyi mitsi imera neza bityo bigatuma amaraso atembera neza mu mwijima.

4. Tungurusumu isukura umwijima igakuramo imyanda

Iyo umwijima ukora neza,ushwanyaguza imyanda iri mu maraso ikaza gusohoka,ariko iyo utangiye kugira intege nkeya bitewe n’imikorere mibi,ya myanda yibika mu mwijima,iyo rero iyi myanda ibaye myinshi mu mwijima itangira kuwangiza,Tungurusumu rero igira ibyo bita allicin, selenium, na vitamin C,ibi rero bisukura umwijima ya myanda igasohoka.

5. Tungurusumu irinda kubyimba k’umwijima

Tungurusumu ikungahaye ku ntungamubiri bita Vitamini B6,iyi ifasha kurinda kubyimba k’umwijima kuko igabanya ikinyabutabire bita homocysteine,bityo rero umwijima ntube wabyimba.

Hano iwacu mu Rwanda habonetse inyunganiramirire zikoze muri Tungurusumu kandi z’umwimerere

Abantu benshi iyo ubabwiye Tungurusumu bahita bumva ya mpumuro yayo itajya ipfa kuva mu kanwa iyo wayihekenye. Ubu rero ntibigisaba ko uyihekenya kuburyo aho unyura hose iba iguhumuraraho. Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze muri Tungurusumu yonyine zitwa Garlic Oil. Zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Izi rero zikora ibyo tumaze kuvuga haruguru ndetse n’ibindi byinshi. Ikindi kandi nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0788698813/0785031649 ku bindi bisobanuro.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo