Akamaro gakomeye k’amashu ku mubiri wawe

Amashu ni zimwe mu mboga nziza zifitemo intungamubiri nyinshi umubiri wacu ukenera mu kwirinda indwara zitandukanye ndetse no gutuma umubiri ukora neza.Nubwo bimeze gutyo ariko hari benshi bayasuzugura ntibayiteho kandi ari ingenzi ku buzima bwacu.

Amashu abamo amoko atandukanye, ndetse n’amabara atandukanye nubwo atandukanye ariko yose agira intungamubiri nziza ku buzima bwacu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru bita Elcrema cyandika ku buzima, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “6 REASONS YOU SHOULD EAT A LOT OF CABBAGE”, Dore impamvu 6 zatuma ukwiye kurya amashu kenshi:

1. Amashu akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

Amashu ni imboga nziza kuko akungahaye cyane ku ntungamubiri zitandukanye kandi zigirira akamaro gakomeye umubiri. Muri zo twavugamo nka Fibre,proteyini,vitamin c,k,B6, imyunyungugu nka Kalisiyumu,Manganese,….. Izi ntungamubiri zose rero zituma umubiri ukora neza ndetse bigatuma wirinda indwara zitandukanye. Niba rero ushaka kubona intungamubiri, jya wirira amashu.

2. Amashu afasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri

Amashu akungahaye ku ntungamubiri bita Vitamin C, izi rero zifasha umubiri kuzamura ubudahangarwa (Immunity) bwawo,bityo bigatuma umubiri wirinda indwara zitandukanye bityo ukagira ubuzima bwiza buzira indwara za hato nahato. Ikindi kandi iriya Vitamini C ni ingenzi mu kurinda Kanseri zitandukanye.

3. Amashu afasha mu igogorwa ry’ibiryo

Niba ushaka kugira igogorwa ry’ibiryo (Digestion) rikorwa neza,jya ukunda kwirira amashu, kuko amashu akungahaye ku byo bita Fibres, ibi rero bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza. Kurya amashu kenshi rero bifasha igogorwa ry’ibiryo gukorwa neza bigatuma umubiri umererwa neza.

4. Amashu afasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Amashu agira ibinyabutabire bita Electrolyte,ibi rero umubiri urabikenera kugira ngo ukore neza, umwe mu mimaro w’ibi binyabutabire ni ukuringaniza umuvuduko w’amaraso. Niba rero ushaka kwirinda no guhangana n’umuvuduko w’amaraso, jya urya amashu kenshi.

5. Amashu afasha umutima gukora neza

Amashu cyane cyane amashu atukura (Red cabbage) akungahaye cyane ku binyabutabire bita Anthocyanins, ibi ni nabyo bitanga ririya bara ritukura kuri ariya mashu, ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje koi bi binyabutabire birinda indwara zifata umutima ndetse bigatuma umutimaukora neza.

6. Amashu aroroshye kuyarya ndetse aranahendutse

Uretse kuba amashu ari imboga ziryoha, ashobora kuribwa mu buryo butandukanye aho ushobora kuyateka, ndetse no kuyarya nka salade,hari yewe n’abayahekenya, upfa kuba wakoze isuku yayo.

Nkuko tubibonye rero, amashu ni ingenzi ku buzima bwacu, niba wajyaga uyasuzugura,sibyo kuko yagufasha byinshi mu mikorere y’umubiri wawe.Tangira kuyarya uyu munsi rero niba ushaka kugira ubuzima buzira umuze.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo