Yarakubonye, indirimbo ya Thacien Titus iburira abantu kuva mu byaha

Umuhanzi uririmba indirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana, Thacien Titus yamaze gushyira hanze indirimbo ’ Yarakubonye’ yibutsa abantu ko ibyo bakora byose Imana ibareba.

Ni indirimbo yibutsa abantu ko bakwiriye kuva mu byaha, bagakorera Ijuru. Iyi ndirimbo nayo iri mu zikubiye kuri Album ye ya 3 yise ’ Ntituzayoba’. Album ya mbere yayise ‘Aho ugejeje ukora’, iya 2 ayita ‘Mpisha mu mababa’ na ’Ntituzayoba’ igizwe n’indirimbo 10.

Thacien Titus yabwiye Rwandamagazine.com akomeje kumenyekanisha indirimbo ziri kuri ’Ntituzayoba’ ngo ubutumwa buzikubiyemo bugere kure hashoboka, azabone gushyira ku murongo ibijyanye n’imurikwa ryayo ku mugaragaro. Avuga ko bimukundiye byaba muri uyu mwaka ariko ngo bitanakunze yazayimurika umwaka utaha.

Thacien Titus amaze imyaka isaga 8 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise ‘Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimira’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo