Urugamba rw’abagore barimo guharanira kuba abapadiri

Vatican ntirigera yemerera abagore kuba abapadiri, ariko hari inkubiri iri kuzamuka yo guca iki cyemezo. Abagore bagera kuri 250 batoranyijwe kugirwa abapadiri mu ibanga, nubwo bazi ko bazahita bacibwa muri Kiliziya Gatolika.

Anne Tropeano aratera ipasi imyenda ye yitegura umunsi uhuze uri imbere. Asohotse yambaye imyambaro y’abapadiri bo ku isi. Ku ndangaminsi ku rukuta rwe, hariho ahandikishije ikaramu itukura ko ejo ari “umunsi wo guhabwa isakaramentu” ry’ubusaseridoti.

Ariko ari no kuri telephone arimo gukodesha ushinzwe umutekano uzabarinda ku kiliziya ya Albuquerque, New Mexico, muri Amerika, aho aba – mu gihe ateganya ko hashobora kuba urugomo.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye, ntabwo buri wese yakira kuba abagore bashobora kuba abapadiri.”

Ntabwo Anne Tropeano agitewe impungenge no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo avuga ko yahuye nabyo cyane kuva atangaje ko ashaka kuba umupadiri gatolika.

Tropeano ni umwe mu bagore 250 ahanyuranye ku isi bari mu nkubiri izwi nka ‘Roman Catholic woman priest movement’, itsinda ririmo gukora umuhango utemewe wo kugira abagore abapadiri, mu gikorwa cyo kugumuka kuri Kiliziya Gatolika y’i Vatican.

Kiliziya ntiyemerera abagore kuba abapadiri. Ubundi, Vatican ibifata nk’icyaha gikomeye mu itegeko ryayo gihanishwa gucibwa muri kiliziya. Ibyo bivuze ko bariya bagore, nibabikora, badashobora guhabwa amasakaramentu, nko guhabwa, cyangwa se no gusomerwa misa yo gushyingurwa.

Tropeano ati: “Gucibwa niyo mpamvu ntabashije kugerageza kuba umupadiri igihe kinini. Najyaga mu misa buri munsi. Nakoreye paruwasi, ubuzima bwanjye bwose bwari muri kiliziya. Rero gutekereza kureka ibyo byose sinashoboraga no kubyibaza.”

Uyu mugore ni umugatolika wamaramaje, uvuga ko nyuma y’indi mirimo myinshi yakoze harimo no gukurira band icuranga rock, yumvise umuhamagaro wo kuba umusaseridoti.

Ati: “Narawumvaga ngo ‘uri umupadiri wanjye, uri umupadiri. Ndashaka ko uba umupadiri.”

Ibyashobokaga kuri we gusa ni ugukorera kiliziya mu yindi mirimo – nko kuba umubikira cyangwa umurayiki mwiza. Cyangwa se akava mu gikatolika byeruye, akajya mu rindi dini ryemera abapadiri b’abagore.

Nyuma y’imyaka myinshi yo kubitekereza, yabonye ko ibibuzwa n’amategeko ya Vatican bitagomba gutuma yirengagiza uwo muhamagaro avuga ko yumvaga.

Ati: “Igihe nemera ibi yari intambwe yindi, gucibwa byari gusa kimwe mu bigize urugendo.”

Tropeano, n’abandi bagore nka we, babona kandi amahitamo yabo yo ‘guhabwa ubusaseridoti nk’inzira yo kurwanya icyo babona nk’amategeko ashingiye ku gitsina ya Kiliziya.

Naho kuri Kiliziya Gatolika itegeko ribuza abagore kuba abapadiri, imwe mu ngingo bavuga ko rishingiyeho ni iya Bibiliya ko Kristu yahisemo intumwa 12 zose zari abagabo, kandi ko Kiliziya yakomeje kumwigana kuva ubwo.

Kuri Anne Tropeano, ingaruka z’iryo tegeko zigera kuri cyane.

Ati: “Kuba Kiliziya yigisha mu bikorwa byayo guheeza abagore ku bupadiri, ni ukwigisha ko abagore bari munsi. Abagore mumenye ibi, abana bato mumenye ibi, abagabo mumenye ibi…Nuko baragenda mu isi babaho gutyo.”

Umuhango mu bwato

Iriya nkubiri y’abagore bashaka ubupadiri yatangiye kumenyekana mu 2002. Itsinda ry’abagore bakoze umuhango wo guhabwa ubupadiri bari mu bwato mu ruzi rwa Danube, bari kandi mu mazi mpuzamahanga mu kwirinda ko hari ikibazo cyavuka mu gihugu runaka.

Gusa hari amakuru ko indi mihango nk’iyo yabaye mu ibanga, nk’uwa Ludmila Javarova wo ku gihe cy’ubutegetsi bw’abakomunisti muri Czechoslovakia mu myaka ya 1970 wari mu gitambo cya misa nka padiri mu misa yari ikuriwe n’umusenyeri garolika nk’itorero ryariho rivuka.

Iyo nkubiri y’abagore bashaka ubupadiri ubu iri cyane cyane muri Amerika n’Iburayi, ariko imaze kwagukira n’ahandi ku isi.

Olga Lucía Álvarez Benjumea wo muri Colombia niwe mugore wa mbere ‘w’umupadiri’ muri Amerika y’Epfo ahantu Kiliziya Gatolika yiganje ahari 40% bya miliyari 1.3 y’abagatolika ku isi.

Umuhango wo kumuha ubusaseridoti wabaye mu ibanga mu 2010, kandi avuga ko yashyigikiwe n’abakuru bo muri Kiliziya hafi y’iwabo, ati: “Hari musenyeri…Umugatolika tutavuga izina kugira ngo tutamushyira mu bibazo na Vatican.”

Yongeraho ati: “Nari mfite ubwoba ko abantu bahita batangira kuntuka no kuntera ibintu kuri altari, muri iyi sosiyete itsimbarara cyane ku bya cyera mbamo.

“Rero gushyigikirwa nabonye ku bantu kwarantunguye cyane, ibyo kandi byakomeje binashimangira ubutumwa bwanjye.”

Uyu mugore ubu yagizwe musenyeri muri Association of Roman Catholic Women Priests (ARCWP), ihuriro ritemewe na Vatican.

Olga Lucía Álvarez ava mu muryango w’abagatolika bakomeye ariko ashyigikiwe na nyina, wahoze ari umubikira. Musaza we w’umupadiri, yamuhaye impano y’inkongoro yo kuri altari (calice) we abona nk’uburyo bwo kumushyigikira atavuze.

Olga Álvarez ashimangira ko nta kintu kiri mu byanditswe kibuza umugore kuba umupadiri: “Ni itegeko ry’abantu, itegeko rya Kiliziya, itegeko kandi rirenganya rikwiriye guhinduka.”

Ibi niko abagore bagize Women’s Ordination Conference (WOC) babibona, itsinda ririmo gusaba Vatican ko abagore bemererwa kuba abapadiri rihamagarira ibiganiro n’imyigaragambyo.

Urikuriye, Kate McElwee, avuga ko akazi yishimira ari ako bita ‘Minisiteri yo Kuhira” – aho ababashyigikiye bakora ibintu byose kuva ku kurekura umwotsi w’iroza mu gihe cya ‘Conclave’ kugera ku kuryama mu muhanda mu gihe Papa aba atambuka mu mujyi. Kubera ibikorwa byabo bagiye bafungwa na polisi ya Vatican.

Kate ati: “Tugendana n’aba bagore mu muhamagaro wabo kandi bategereje ko Vatican ifungura imiryango yayo kandi ikemera ibyaha byose by’ivangura rishingiye ku gitsina.

“Ariko hagati aho ku bandi bagore bo ntibishoka gutegereza, umuhamagaro urakomeye kandi urasobanutse kuva ku Mana ko nta yandi mahitamo bafite uretse kurenga ku itegeko rirenganya.”

‘Umuryango urafunze’

Kiliziya ibona uku guhabwa iri sakaramentu ku bagore uretse no kuba icyaha bitanemerwa.

Nyuma y’uko ibyabereye mu ruzi Danube bimenyekana, Cardinal Joseph Ratzinger, waje kuba Papa Benedict, yategetse ko kuva abo bagore nta kimenyetso cyo kwicuza berekanye, “ku cyaha gikomeye kurusha ibindi bakoze, baciwe muri kiliziya.”

Papa Francis nawe ubwe yavuze ko nta mugore uzigera aba umupadiri. Mu 2016, abajijwe niba hari amahirwe ko ibi bishobora guhinduka, yakomoje ku nyandiko yo mu 1994 ya Papa Yohani Paulo II ivuga ko “umuryango ufunze” ku bagore kuba abapadiri, avuga ko ibyo “bigikomeje” kuba bityo.

Nathalie Becquart umubikira ukorera mu biro mu mujyi wa Vatican, afite ifoto ye na Papa Francis ari inyuma ye. Muri Gashyantare(2) 2021 yabaye umugore wa mbere wagizwe Undi munyamabanga w’inama izwi nka Sinode y’Abasenyeri, urwego rugira inama Papa.

Ku kibazo cy’abagore bashaka kuba abapadiri we avuga ko: “Kuri Kiliziya Gatolika ubu, uko abayitegeka babibona, si ikibazo cyo kuganiraho.”

Uyu mubukira w’Umufaransakazi yongeraho ati: “Ntabwo ari ikibazo cyo kuba gusa wumva ufite umuhamagaro, ni no kwemera ko igihe cyose ari Kiliziya izaguhamagara ngo ube padiri. Rero uko wiyumva cyangwa icyemezo cyawe ntibihagije.”

Nathalie Becquart ni umwe mu bagore bacye bahawe imyanya yo hejuru ku bupapa bwa Francis. Umwanya we utuma ariwe mugore wa mbere i Vatican ufite uburenganzira bwo gutora.

Yemera ko hari impinduka zirimo kuba, zemerera abagore gufata imyanya y’ubutegetsi, ariko imyanya “idafite aho ihuriye n’ubusaseridoti”.

Ati: “Ntekereza ko dukwiye kwagura uko tubona Kiliziya. Hari inzira nyinshi ku bagore zo gukorera Kiliziya.”

Gusa avuga ko impinduka nta na rimwe ziba zoroshye, kandi buri gihe zihura “n’ubwoba no kubangamirwa.”

Kiliziya Gatolika ivuga iki?

  • Ukwemera Gatolika, cyangwa amategeko yayo, gusobanura ubupadiri nk’umwihariko w’abagabo – kuvuga ko “umugabo wabatijwe wenyine ariwe uhabwa ubusaseridoti bwemewe”(Canon 1024).
  • Itegeko rya Kiliziya ryavuguruwe mu 2021(Canon 1379) rigira icyaha guha izo nshingano abagore latae sententiae – ijambo ry’amategeko risobanuye ko igihano gitangwa ako kanya, hadakenewe urubanza.
  • Papa Francis mbere yabaye nk’ushaka gufungura kuba abagore bagirwa aba-diyakoni, badashobora gusoma misa ariko bashobora kuyobora imihango yo gushyingura, kubatiza no gushyingira.
  • Mu buryo bwatunguranye, Papa Francis yabajije abakristu basanzwe icyo batekereza ku hazaza ha Kiliziya, mu gikorwa cyo kubaza cyamaze imyaka ibiri cyiswe ‘Synod on Synodality’. Kandi mu gikorwa cyavuzwe cyane, Vatican yashyize ibyavuzwe na Women’s Ordination Conferenceku rubuga rw’iyo Synod.
  • Inyandiko ya vuba ivuga ko umurimo w’abagore muri Kiliziya uzaba hejuru mu bizaganirwaho ubwo abasenyeri bazakoranira i Roma mu nama yo mu Ukwakira(10) gutaha biga ku byavuye muri kuriya kubaza abakristu kwabayeho.
  • Bikira Nathalie Becquart yabwiye BBC 100 Women ko "muri Synod on Synodality, tuzakomeza kubireba kandi na Papa azareba intambwe izakurikiraho.”

Inzira itandukanye

Muri Katedrali, Anne Tropeano arasatira altari, areba musenyeri we maze n’amarangamutima yose ati: “Ndi hano, nditeguye.”

Niwo munsi yategereje mu myaka 14 ishize, Umunsi ‘guhabwa ubusaseridoti’ ukurikije imihango yose y’uko bigenda no ku bagabo – harimo kuryama bubaraye hasi n’isengesho ryo kwimikwa.

Muri uwo muhango, Musenyeri Bridget Mary Meehan azamura akaboko ka Tropeano amwereka abitabiriye umuhango barimo gukoma amashyi. Uyu ‘padiri’ mushya Anne avuge ko yumvise ‘ahobewe’.

Tropeano atewe ishema no kuba ishusho y’ubutumwa butandukanye, buha umwanya n’abandi kandi butarimo ubutegetsi. Ubutumwa kandi bufunguye ku yandi matsinda ubundi akemangwa na Kiliziya.

Ati: “Nta muntu uhejwe kuri ukaristiya. Waba waratanye n’uwo mwashakanye cyangwa muri kumwe, nta na kimwe muri ibyo gifite icyo kivuze. Buri wese ahawe ikaze, aba LGBTQ bahawe ikaze ku meza.”

Olga Lucía Álvarez nawe abona ubupadiri ku bagore ari amahirwe yo guhindura imibanire y’abalayiki (abakristu basanzwe) n’ababahagarariye kuri altari.

Uyu mugore w’umusenyeri muri Colombia avuga ko ibi ari amahirwe kuri Kiliziya kubera umubare muto w’abari guhamagarirwa altari n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryangije ikizere abapadiri bagirirwaga.

Ku birego abagabo bihaye Imana baregwa, Olga ati: “Ni gute bavuga ko aribo bonyine bahagarariye Imana ku isi? Nta soni bagira.”

Papa Francis yasabye imbabazi ku bakorewe biriya byaha n’abakozi ba Kiliziya, kandi yamaganye “ubufatanyacyaha” bwa Kiliziya mu guhishira “ibyaha bikomeye”.

Olga Álvarez abona ubutumwa bw’abagore nk’igisubizo. Ku myaka 80, igihe kinini akimara agira inama abagore bakiri bato bifuza kuzaba abapadiri.

Ati: “Birihutirwa kwerekana indi sura y’igipadiri. Ntabwo twareka amateka yisubiramo.”

Iriya nkubiri y’abagore igamije ko nabo baba abapadiri irashaka ko haba impaka ku kuba babibujijwe, kuko bizeye ko bashyigikirwa n’abalayiki basanzwe.

Muri Brazil, igihugu gifite abakatolika benshi muri Amerika y’Epfo, hafi umunani mu bakatolika icumi bavuga ko bashyigikiye ko abagore baba abapadiri. Muri Amerika, uwo mubare wari batandatu ku 10 nk’uko ubushakashatsi bwo mu 2014 bwabyerekanye.

Gusa iriya nkubiri ya bariya bagore ntabwo iratangira muri Africa, aho abakatolika biyongeraho vuba kurusha ahandi ku isi.

Naho ku bijyane no kuba impinduka zishoboka, Anne Tropeano asaba Papa ubwe gufungura ibiganiro.

Ati: “Ukeneye kwakira no kuganira n’abagore bafite umuhamagaro w’igipadiri. Baba baragizwe bo muri iyi nkubiri cyangwa bataribigirwa, ukeneye kumva ibyo ducamo ukabishyira mu isengesho ryawe.”

Mu gihe intambara yo kugira abagore abapadiri biboneka ko igikomeye kandi ishobora kuba ndende, Tropeano yibaza ko ari ingenzi ku hazaza ha Kiliziya.

Ati: “Kiliziya ntizabasha gusohoza ubutumwa bwayo kereka nihaba uruhare rungana. Ubu nta kintu gikomeye kuruta ibi.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo