Umuvandimwe wa Adrien Misigaro mu banyuzwe n’indirimbo “Abafite ikimenyetso” ya Byinshi Tumaini

Photo:Umuhanzi Byinshi Tumaini

Nyuma yuko umuhanzi Byinshi Tumaini ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ashyize hanze indirimbo yise “Abafite ikimenyetso”,akomeje kwakira ubutumwa butandukanye bumutera imbaraga zo gukomeza gukora izindi ndirimbo.

Ubwo yatuganiriziga mu kiganiro twagiranye, twamubajije uburyo abantu bayakiriye,adusubiza atubwira ko Imana irimo irakora umurimo ukomeye kuri iyo ndirimbo.

Yagize ati " Imana irimo irikorera umurimo wayo. Kugeza ubu ndimo ndakira ubutumwa bw’abantu batandukanye bambwira ko bishimiye iriya ndirimbo ".

Umwe mubo avuga wayakiriye neza ni Mwungura Charles, umwe mu bavandimwe ba Adrien Misigaro akaba ari n’umuvugabutumwa ukunze kuza mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye . Mwungura akimara kumva iriya ndirimbo ngo yahise yohereza ubutumwa bukomeye umuhanzi Byinshi Tumaini aho yashimangiye ko iriya ndirimbo yamuhaye gutekereza cyane kuri iri cumbi turimo rigoye ,ariko harimo abahisemo kubika ubutunzi bwabo ahatari ingese n’inyenzi.

Mwungura Charles, umwe mu bavandimwe ba Adrien Misigaro ni umwe mu banyuzwe na Abafite ikimenyetso ya Tumaini

Tumaini kandi yadutangarije ko atari Mwungura gusa wamweretse ko yishimiye iriya ndirimbo, ahubwo hari n’abandi ,akomeza yemeza ko ,ibi byamuteye imbaraga zo gukomeza gushyira hanze ibihangano Imana yamushizemo akaba we yizera ko imbaraga zo kugera kure k’ubutumwa Imana yamushyizemo bizakorwa na nyir’umurimo ibinyujije mubakozi bayo batandukanye,yemeje ko hari nizindi ndirimbo ziri inyuma arimo gutegura gushyira hanze muminsi iri mbere ,uko azajya ashobozwa.

’Abafite ikimenyetso’ siyo ndirimbo yonyine Tumaine yashyize hanze ,ahubwo hari n’izindi zari zayibanjirije zirimo “Amateka y’ibyahise .” , “Ibanga ry’akarago.” n’izindi.

Kanda hano wumve indirimbo Abafite Ikimenyetso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Janvier Vuguziga

    Byinshi umwami amwongerere rwose kuko indirimbo iranyubaka cyane100% ukunukuri kuzma uti INTWARI ZARANANIWE NAHO UBU NAH’INTWARANE yesu aduhane umugisha hamwe murakoze.

    - 30/04/2019 - 19:42
  • Rwalinda

    Abahanzi.com

    - 30/04/2019 - 20:05
  • Umwari Nadine

    Mubyikuri sinzi icyo navuga gusa Imana imuhe kwaguka yadusangije indirimbo nziza cyane Imana imuhe umugisha

    - 30/04/2019 - 21:00
Tanga Igitekerezo