Umunyamakuru Happy yashyize hanze ’Video’ ivuga ku neza y’Imana

Umunyamakuru akaba n’ umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Byishimo Espoir (Happy) yashyize hanze amashusho y’ indirimbo nshya yise “Umutima wanjye “ikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane bwibutsa abantu Ineza y’ Imana ku buzima bwabo n’ agakiza bahawe na Yesu Kristo.

Byishimo Espoir (Happy ) yadutangarije ko amashusho y’ indirimbo umutima wanjye ariyo ye ya mbere akoze ndetse ko yashimishijwe nuko yakiriwe n’ abakunzi b’ indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abakunzi be bakaba barayishimiye cyane

Ati " Iyi ni video yanjye ya mbere nagererageje kuyikora neze ngo ize ifite amashusho meza dore iyi Video yakozwe n’ aba Producer barenga 2, ubu ndashima Imana ko uko nayifuzaga yasohotse imeze."

Kugeza ubu umunyamakuru akaba n’ umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Byishimo Espoir (Happy) afite indirimbo 5 na Video imwe ,akaba arigukora kuri Album ye ya mbere.

Espoir amaze imyaka 7 mu mwuga w’itangazamakuru rya ’Gospel’ afatanya no kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana.

Kanda hano urebe amashusho ya ’Umutima wanjye’ ya Byishimo Espoir (Happy)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo