Umuhanzi Jado Sinza agiye kumurika Album ye ya mbere

Ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 nibwo Jado Sinza uririmba indirimbo zagenewe kuramya no guhimbaza Imana azamurika album ye ya mbere mu gitaramo kizabera kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi imbere ya Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Jado Sinza azwi mu ndirimbo ‘Nabaho sindabona’, ‘Witinya’, ‘Yaratwibutse’,’ Goligota’ n’izindi zinyuranye ziri kuri album azamurika.

Igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kizatangira guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba .Ni igitaramo kizaba kirimo kuramya Imana , amakorari n’abahanzi banyuranye barimo Bosco Nshuti, New Melody na Siloam Choir.Hazabaho kandi umwanya w’ijambo ry’Imana rizigishwa na Past Claude Rudasingwa.

Hazabaho umwanya uhagije wo kumva indirimbo nziza zikunzwe z’aba bahanzi n’amakorari bazitabira iki gitaramo . Igitaramo cyose kizaba kiri mu buryo bwa live kuburyo uzacyitabira wese azataha afashijwe. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo