Uko mu ishavu rya Tonzi hashibutsemo imbaraga zo kuvugira abafite ubumuga bwo mu mutwe

Mu cyumweru gishize, ubwo yari mugikorwa cyo gufasha abana bafite ubumuga bo mukigo ‘Izere Mubyeyi’ giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, umuhanzi Uwitonze Clementine (Tonzi ) yatangaje ko umugambi we ari uguharanira na we gutanga umusanzu we mu kuvugira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe .

Tonzi nk’umuhanzikazi ururimba indirimbo zihimbaza Imana, yashyizeho ihuriro ryitwa ‘Birashoboka Dufatanije’ aho ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu banana n’ubumuga.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Tonzi n’abo babana mu muryango ‘Birashoboka dufatanyije’, basuye ikigo Izere Mubyeyi basabana n’abana, barasangira, babagenera impano ndetse banagenera ishimwe ry’amadorali 500 abarimu babo bitanga umunsi ku wundi mu kwigisha abo bana.

Aho Tonzi yakomoye igitekerezo cyo gutangira kuvuganira abafite ubumuga bwo mu mutwe

Tonzi avuga ko ubwo yari amaze kubyara umwana upfuye , yagize igikomere gikomeye. Akiri kwa muganga ngo yaratekereje areba agahinda agize kuba atabashije kubona umwana we, yibaza uko abafite abana bafite ubumuga babana nabo umunsi ku wundi baba bamerewe, ngo ahafatira icyemezo ko igihe kizagera akabafasha kubakorera ubuvugizi.

Ati " Muri 2012 napfushije imfura yanjye. Nabyaye umwana utarabayeho. Umutima we ntiwakoraga. Nkiri aho, natekereje ababyeyi bafite abana bafite ubumuga…Naravuze ngo nzagenda nsura bene abo babyeyi …uwanjye ntiyabayeho, simbizi niba ari ubumuga bw’umutima bwabiteye…Kubana n’umwana imyaka 25 uba muri ubwo buzima, nasanze ko wakwiteza imbere bidashoboka …"

Yunzemo ati " Aba barimu bitanga bakabigisha, hari n’igihe badahembwa. Twese twitange tube ijwi babone imishahara . Aba bana barashoboye, si abo guhabwa akato. Ikintu cyose kiba kubera impamvu..ushobora kuba ufite ubumuga ariko ukagira Imana."

Ku bwa Tonzi , ngo gufasha umuntu si ukugira ibya Mirenge ku Ntenyo cyangwa se kugira ibyagusagutse, ahubwo urukundo gusa ngo ntacyo rutagushoboza gukora.

Tonzi ati " Birashoboka ko waba igisubizo kuri mugenzi wawe kandi uhereye ku kintu gitoya. Buriya imbuto ya mbere ni urukundo. Urukundo ntabwo rujya rubura icyo rukora. Urukundo ni mugenzi w’Imana. N’akantu gato gashobora gutuma umuntu wari wihebye abasha kuzuka kubera ko yabashije kugerwaho n’urwo rukundo.

Turi mu gihe abantu benshi bihugiyeho , turashakisha imibereho, ntabwo byoroshye ariko burya aba babyeyi bafite abana bafite ubumuga bakeneye ko tubageraho , bakeneye ko tubasura, bakeneye indi ‘Morale’. Na we uribaza wishyize mu mwanya w’uyu mubyeyi ufite umwana ukeneye guterurwa, wiyitumaho, umwana ukeneye icyo kurya gitandukanye n’icy’undi …"

Tonzi yavuze ko bashatse uko bazamura impano z’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko nabo hari izo bafite kandi zabyazwa umusaruro.

Ati " Hari abashobora gusuka imisatsi, gusiga inzara, gukoropa…Hari ushobora gukoropa Hotel agahita ayirangiza , mu gihe wowe wayikoropye amasaha 5, we akayikoropa iminota 30.

Usanga abantu bamwe badakunda kumva ko impano ari akazi umuntu yakora , ariko association yacu iriho kugira ngo irebe impano z’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe duhereye kucyo akunda. Icyo ashoboye nicyo tuzajya dukorera ubuvugizi, tumushakire ubushobozi, abashe kuba yacyiga neza , akinoze, hanyuma na we abe umuntu utanga umusanzu mu muryango we ."

Yunzemo ati " Buriya ntibazababeshye , ikintu cya mbere gituma umuntu agera ahantu kure ni ukwemerwa. Iyo umuntu umwemeye , ukamukunda, ukamwereka ko ashoboye, burya nta kintu atakora. Aba bana bakeneye urukundo, bakeneye ko twese dufatanya kugira ngo tubereke ko bashoboye. Kuvuga ko umugaye, ntabwo bivuze ko udashoboye."

Izere Mubyeyi, ikigo cyashinzwe n’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe

Mukashyaka Agnes niwe muhuzabikorwa w’ikigo Izere Mubyeyi. Uyu muryango washinzwe muri 2004 n’ababyeyi 23 bishyize hamwe bari bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muri 2006 nibwo batangije ikigo cyatangiye gikora ubugororangingo ku bana bari bafite ibibazo byo mu mutwe ariko banafite ibibazo by’ingingo. Mukashyaka avuga ko babikora ngo babategurire kuzajya mu ishuri.

Muri 2017 nibwo bimukiye mu nyubako biyubakiye ku nkunga ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage.

Ni ikigo kibarizwamo abana 57. Abakigamo ni 32 ariko ngo ababoneka buri munsi ni 23. Ngo abandi ntibabona uko bahagera kubera ko batuye kure bitewe n’uko aho bimukiye batabasha kuhagera. Barateganya gusaba ko cyaba ikigo kigamo abana bose kuko ngo iyo abana bafite ubumuga biganye na bagenzi babo aribwo babasha kugera kure kandi bikabafasha kureka kuba bonyine.

Abana bakirwa mu bugororangingo ni uguhera ku bafite amezi kuzamura naho abo bakira mu ishuri ni uguhera mu myaka 5. Icyo babafasha ni ukubamenyereza muri byinshi baba batabashije harimo kwiyitaho, kwiyuhagira, kwiyambika, … Muri rusange ni ukubatoza ubuzima bwa buri munsi. Mu ishuri barabanza bakareba niba bashobora kwandika, gusoma , gushushanya , n’ibindi. Ababishoboye babohereza mu yandi mashuri, abatabishoboye nabo bagakomeza kubatoza imirimo inyuranye.

Mukashyaka avuga ko mu kubatoza iyo mirimo baba bagirango bereke ababyeyi n’abandi baba babona ko ntacyo bashobora , ko nabo bafite imirimo babasha gukora inyuranye.

Kugeza ubu abana 3 nibo bamaze gusubira mu miryango yabo nyuma yo kurangiza amasomo.

Mukashyaka avuga ko ababyeyi benshi ari abakene ku buryo batabasha kubona icyo babasaba ngo babashe kwita ku bana babo. Avuga ko nibura babasaba gutanga 10.000 FRW ku gihembwe. Utabashije kuyabona , bamusaba kohereza icyo ashoboye haba ifu y’igikoma, ibiribwa,…

Uko bakiriye gusurwa n’umuryango ‘Birashoboka dufatanyije’ riyoborwa na Tonzi

Mukashyaka yagize ati " Twishimiye ko badusura kuko n’ubundi baraje mbere baradusura, bibakora ku mutima babonye uko abana bameze , bumva ko hari icyo bakora dufatanije. Kuko uwashinze ririya shyirahamwe ari umuhanzi (Tonzi), yaravuze ati ese ntidushobora kuzagaragaza impano z’aba bana tukazabereka isi , tugakora n’ubuvugizi , tukerekana ko aba bana bashoboye ?

Muby’ukuri ni ukwerekana ko aba bana hari icyo bashoboye , ntiduhore tubafata nk’aho badashoboye . Twabyakiriye neza cyane kuburyo twishimiye ko badusuye. Turabasaba ko nibibashobokera bajya bahora badusura kuko abana birabashimisha, bakabona ko bahawe agaciro, nanjye rero nabihaye agaciro karemereye."

Hari icyo iri shuri risaba Leta

Mukashyaka avuga ko mu bibagora harimo no kubona umushahara w’abarimu bigisha abo bana kandi ngo umurimo bakora , ubusanzwe ari umurimo ukomeye usa n’umuhamagaro kuko utakorwa na buri wese.

Mukashyaka ati " Icyo dusaba Leta ni uko twakwemerwa nk’ishuri ryafatanya na yo bityo noneho abarimu bakaba bahembwa na Leta , nicyo cya mbere cy’ibanze twayisaba kuko nicyo kitugora.

Biriya bintu ni umuhamagaro. Ntabwo ari buri muntu wese washobora kwigisha bariya bana , kandi aba bana nabo bafite uburenganzira nk’abandi bose . Bafite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi. Icyo dusaba Leta ni icyo kugira ngo n’abarezi babo babashe kubona igihembo.

Iyo n’abaterankunga baje , ntabwo bashobora gutanga imishahara kuko bahora batubaza bati ese, uruhare rwa Leta ni uruhe ? "

Mu rwego rw’ubukangurambaga Tonzi na bagenzi be bakoze indirimbo ‘C’est possible’, yerekana ko umuntu ubana n’ubumuga nawe ashoboye kwiteza imbere, agateza imbere umuryango n’igihugu cyose muri rusange.

Rhénanie-Palatinat yabahaye inkunga yo kubaka iki kigo...mbere barakodeshaga

Mariam (uri hagati) niwe wafatanyije na Tonzi gufatanya na Tonzi gutangiza Birashoboka dufatanyije

Tidjala Kabendera n’umuhanzi Assoumpta Muganwa ni bamwe mu bari Birashoboka dufatanyije

Ni abana ubona ko bakunda gusenga...uyu ni umwe mu bamaze kurangiza muri Izere Mubyeyi

Kwita kuri aba bana bisaba ubwitange

Umwarimu yigisha umwana

Mukashyaka Aganes, umuhuzabikorwa wa Izere Mubyeyi

Iyo babonye abo basabana birabashimisha cyane

Tonzi watangije umuryango ’Birashoboka dufatanyije’

Umwana wo muri Izere Mubyeyi watsindiye kuzajya guhagararira u Rwanda muri Qatar mu mikino y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe...yatsinze bagenzi be bandi mu irushanwa ryabahurije mu Mujyi wa Kigali

Umwana Tonzi yashakiye amasomo yo kwiga umuziki yagaragaje urwego amaze kugeraho

Abana biga muri Izere Mubyeyi bakora ubukorikori bunyuranye

Tonzi na bagenzi be bageneye aba bana impano zinyuranye

Mu rwego rw’ubukangurambaga Tonzi na bagenzi be bakoze indirimbo ‘C’est possible’, yerekana ko umuntu ubana n’ubumuga nawe ashoboye kwiteza imbere, agateza imbere umuryango n’igihugu cyose muri rusange.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo