Tonzi yashyize hanze indirimbo yakoreye mu Bubiligi yatuye abari guca mu bikomeye - VIDEO

Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Amatsiko’ akaba ari nayo ya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka. Ubutumwa buyirimo ngo ni ubwo gukomeza abari guhura n’ibihe bikomeye abibutsa ko Yesu azaza akarangiza imibabaro yose .

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 nibwo Tonzi yashyize hanze aya mashusho.

Tonzi yatangarije Rwandamagazine.com ko igitekerezo cyo kuyandika yakigize umwaka ushize ubwo yabonaga hari abantu bari bakomeje kubura ababo bakuwe mu mubiri, agira igitekerezo cyo gukora indirimbo yo kubahumuriza ko nubwo habaho igihe abantu bagapfusha abo bakundaga ariko ngo byose Yesu azaza abishyireho iherezo.

Ati " Nagize igitekerezo nyuma yo kubona ukuntu hagenda hapfa abantu mu buryo busa n’ubutunguranye, ukabona ko ntakintu umuntu yakora ngo ayobore ibimubaho,...Numvise ngize amatsiko uriya munsi ubwo Yesu azaza, abana bakabona ababyeyi ,uburyo Yesu azaza akatumara imibabaro , uburyo azaza agakuraho urupfu, inzangano,..."

Yunzemo ati " N’iki gihe turimo ntibyoroshye, hari umuryango ejo bundi wapfiriye rimwe, hari umunyamideli Mupende Alexia uheruka gupfa... Isi ntiyoroshye. Reka dukomeze gukiranuka dutegereze uwo munsi tuzabashe kubonana n’abacu ahataba urupfu, intambara, inzangano,..."

Tonzi yakomeje avuga ko ari indirimbo by’umwihariko atuye abantu bari guca mu bihe bitoroshye.

Ati " Ndababwira ko hari ibindi byiringiro. Reka dukomeze guharanira kubaha Imana , kuyikunda, gukundana, gushyigikirana muri byose kugira ngo Yesu naza tuzabashe kumubona. Iyi ndirimbo igamije gukumbuza abantu ijuru kugira ngo tumenye ko nubwo turi muri ubu buzima ariko tunazirikane ubuzima bw’ejo hazaza bwo mu ijuru."

’Amatsiko’ iri kuri album ya 7 ya Tonzi yise ’Akira’ iriho indirimbo 12. Kuri ubu iyi album iri hanze kuri CD ndetse na Flash Disks. ’Akira’ iriho indirimbo zindi nka ’Sikubwanjye’,’ Aho’, Umwizerwa’, ’ Niwe niwe’ n’izindi zinyuranye.

Amashusho ya ’Amatsiko’ Tonzi yayakoreye mu gihugu cy’Ububiligi , itunganywa na Producer Julien BMJizzo, umunyarwanda uba muri icyo gihugu.

Kuva mu bwana bwe nibwo Tonzi yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Album ya 7 ya Tonzi iri kuri Flash Disc na CD

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo