Tonzi ari kwitegura kumurika album ya 6

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi cyane ku izina rya Tonzi ari kwitegura kumurika album ya 6. Ngo uburyo bwo kuyimurika nibwo akiri kwigaho.

Album nshya ya Tonzi izaba iriho indirimbo 8 gusa ntarayibonera izina kuko agifite menshi agomba guhitamo iryo azayitirira . Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya mu zizaba ziyigize yise ‘Na ijue’. Ije ikurikira iyo yise ’Aho’ aheruka gushyira hanze.

Tonzi yatangarije Rwandamagazine.com ko byanze bikunze bitazarenga uyu mwaka atayimuritse.

Ati " Kubera ko hari indi mirimo inyuranye ndi gukora, ndacyashaka igihe nyacyo cyo kuyimurika ndetse n’uburyo bwo kuyishyira hanze, gusa kuyimurika byo ni muri uyu mwaka."

‘Na ijue’ iri mu rurimi rw’igiswahili. Ngo yabikoze mu rwego rwo kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza no mu mahanga ya kure. Amashusho yayo yayakorewe n’Umunyakenya Bakari Ousman ndetse niwe wamufatanyije gushyira amagambo ayigize mu Giswahili.

Kuva mu bwana bwe nibwo Tonzi yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye. Kwa Nema niyo album ya 5 Tonzi yaherukaga gushyira hanze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo