Thacien yaririmbye indirimbo y’ishimwe mu kwizihiza imyaka 3 arushinze na Christine

Umuhanzi uririmba indirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana, Thacien Titus yamaze gushyira hanze indirimbo y’ishimwe ashimira Imana nyuma y’imyaka 3 amaze arushinze na Mukamana Christine, ndetse ikaba yarabahaye umugisha bakayibyaramo abana 2.

Indirimbo Thacien Titus yashyize hanze yayise ‘Biraruta mbere’. Iyo muganira akubwira ko mu gihe Imana ikoreye umuntu uwo ariwe wese igitangaza aba akwiriye kuyishimira akanayigenera ishimwe. Kuri we ngo nk’umuhanzi , ishimwe rye arishyira mu ndirimbo kugira anifatanye n’abandi bafite amashimwe ku Mana.

Umugore we, umujyanama we, inshuti ye,….afite uburyo bwinshi atakamo umugore we

Tariki 22 Kanama 2015 nibwo Thacien Titus yarushinze na Mukamana Christine. Thacien Titus avuga ko icya mbere ashimira Imana ari uko yamuhaye umugore mwiza imbere n’inyuma.

Ati " Ndashimira Imana ko yampaye umugore umba hafi, tujya inama, inshuti magara,…Ni birebire. Burya kugira umugore mwiza imbere n’inyuma, wubaha Imana ni ikintu umuntu aba akwiriye gushimira Imana."

Mu myaka 3 bamaranye, Thacien Titus na Mukamana bamaze kubyarana abana 2 b’abakobwa: Gitego Tuyishime Leilla na Tuyishime Jovia . Aba bombi babibarutse ku itariki neza isa n’iyo barushingiyeho . Gitego yavutse tariki 22 Kanama 2016 naho Tuyishime Jovia avuka ku itariki 22 Kanama 2017.

Imyaka 3 irashize bashimira Imana yabahereye umugisha mu rushako

Thacien Titus amaze imyaka isaga 8 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise ‘Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimira’. Iyi ndirimbo ni nayo yamuhesheje ibikombe 2 bya MTN Caller Tune mu mwaka wa 2016.

Thacien amaze kugira albums 3 . Iya mbere yayise ‘Aho ugejeje ukora’, iya 2 ayita ‘Mpisha mu mababa’ naho iya 3 ayita se ‘Guma kukarago’ yasohotse mu mpera za 2017.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Andika ubutumwa byiza cyane mutumishi Imana ibishimire

    - 23/09/2018 - 14:43
Tanga Igitekerezo