Thacien Titus yashyize hanze indirimbo ipfundikira ’Album’ ya 3

Umuhanzi uririmba indirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana, Thacien Titus yamaze gushyira hanze indirimbo ya nyuma mu zigize album ye nshya yise ’Ntituzayoba’.

Indirimbo isoza iziri kuri album ye nshya ni iyo yitiriye Album. Thacien amaze kugira albums 3 . Iya mbere yayise ‘Aho ugejeje ukora’, iya 2 ayita ‘Mpisha mu mababa’ na ’Ntituzayoba’ igizwe n’indirimbo 10. Indirimbo ’Ntituzayoba’ ije ukurikirana n’indi y’Ishimwe yise ’Biraruta mbere’.

Thacien Titus yabwiye Rwandamagazine.com ko nyuma yo gusoza iyi album agiye gukurikizaho kumenyekanisha indirimbo ziyiriho ngo ubutumwa buzikubiyemo bugere kure hashoboka, azabone gushyira ku murongo ibijyanye n’imurikwa ryayo ku mugaragaro. Avuga ko bimukundiye byaba muri uyu mwaka ariko ngo bitanakunze yazayimurika umwaka utaha.

Thacien Titus amaze imyaka isaga 8 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise ‘Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimira’. Iyi ndirimbo ni nayo yamuhesheje ibikombe 2 bya MTN Caller Tune mu mwaka wa 2016.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo