SOS Adventure igiye gutanga ’ Mutuelle de Sante’ 1500 inagenere ’Lunettes’ abantu 6000

Impuzamiryango y’amadini mu Mujyi wa Kigali ifatanyije n’umuryango w’ivugabutumwa ku isi witwa SOS Adventure bateguye igiterane cy’iminsi 5 mu Mujyi wa Kigali kizatangirwamo inyigisho zijyanye no kwakira Yesu no kuva mu byaha ariko hakanatangwa ubwisungane mu kwivuza ndetse n’indorerwamo z’amaso ku bayarwaye 6000.

Iki gikorwa kizakorwa mu rwego rwo gufasha abakira Yesu kugira amagara mazima. Abagera kuri 6000 bazagenerwa ibirahure by’amaso (Lunettes) kubo bizagaragara ko babikeneye naho abandi bavurwe amaso bisanzwe kandi ku buntu.

Pasiteri Kabandana Claver uhagarariye umuryango SOS Adventure mu Rwanda avuga ko batakangurira abantu gusoma ijambo ry’Imana kandi bamwe bafite uburwayi bw’amaso.

Ati " Iki giterane kiravura imitima y’abantu ariko natwe twatekereje ko Roho nziza iba mu mubiri mwiza. Iyo umuntu yakiriye Yesu mu buzima bwe , arakizwa. Iyo akijijwe agomba no gusoma ijambo ry’Imana kandi ntawasoma ijambo ry’Imana atabona. Niyo mpamvu twavuze ngo ari umuto ufite ikibazo cy’amaso ari n’umukuru ufite ikibazo cy’amaso, bose babwirizwe ijambo ry’Imana , rifashe imitima yabo ariko bagire n’ubushobozi bwo kwisomera ijambo ry’Imana."

Ikindi SOS Adventure izakora ni ugutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1500 batishoboye bo mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali:Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Buri Karere kagenewe abantu 500. Zizahabwa abayobozi bo muri buri Karere babe aribo bagena abazazihabwa.

Pasiteri Kabandana ati " Twaravuze tuti reka tuzifatanye n’ubuyobozi bwacu kwesa imihigo yabo dutanga ’Mutuelle de santé."

Johannes Amritzer washinzwe SOS Adventure avuga ko iyo ushaka gukiza umuntu igikomere wirinda korosa ibihisha ahubwo ko ukivura.

Ati " Iyo ukiza icyaha nk’ukuraho ivumbi ahantu handuye, ntakabuza ejo uzasanga hahantu hongeye kwandura ariko nuvura icyaha nkuvura igisebe , wifashishije imiti yabugenewe n’imbaraga zawe zose, amaherezo kizakira. Ntitwazanywe gusa no gukiza abarwayi , ahubwo no gusangira nabo Ijambo ry’Imana , kubabarirana no kwihana ibyaha."

Igiterane kirabanzirizwa n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge…Abana 1000 bahabwe inkweto

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nyakanga kugeza kuri 29 Nyakanga 2018, SOS Adventure izakorera igiterane mpuzamahanga mu Mujyi wa Kigali , i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis Rouge, munsi ya Stade ya Kigali.

Iki giterane kirabanzirizwa n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge nkuko na Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kubirandura burundu mu rubyiruko.

Uru rugendo rurakorerwa i Nyamirambo guhera kuri Onatracom kugera kuri tapis rouge ahabera igiterane. Nyuma yaho haranatangwa ubuhamya bw’abavuye muri ibi biyobyabwenge hanatangwe n’ubutumwa bwihariye.

Biteganyijwe kandi ko muri iki giterane abana 1000 bazagenerwa inkweto nshya.
Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Patient Bizimana nibo bazaririmba muri iki giterane cyiswe SOS Adventure Kigali Festival-Kigali biteganyijwe ko kizitabirwa n’abagera ku bihumbi 30.

Ibyo wamenya kuri SOS Adventure yateguye iki giterane

SOS Adventure ni umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Washinzwe na Johannes Amritzer wavutse muri 1973. Johannes Amritzer yakuze arerwa na nyina w’umunywi w’inzoga mu gihe se yakundaga guhora afungwa.

Nyuma Johannes Amritzer yaje gukizwa areka ingeso mbi n’ibiyobyabwenge ahabwa Bibiliya isimbura icyuma yararanaga ku musego we. Aho niho urukundo rwo gukunda Yesu rwatangiriye, yumva umuhamagaro wo kugera ku batarakizwa ari naho havukiye SOS Adventure.

Muri 1996, Johannes n’umugore we batembereye muri Kenya , bahakorera igiterane cyabaye icya mbere muri byinshi bamaze gukora. Nyuma yaho, Johannes n’umugore we bakomeje ivugabutumwa mu Burayi, Aziya y’Amajyepfo , mu Buhinde ndetse no mu bihugu byinshi bya Afurika.

Iteka Johannes n’umugore we bakora ibishoboka byose ngo igiterane baba bateguye kibashe kuba kandi kigende neza nubwo bakunze guhura ngo n’imbogamizi nyinshi zinyuranye. Icyo bishimira ni uko buri aho bagiye hose hari abakiriye agakiza, hagakorwa ibitangaza ndetse benshi bagakira ibikomere bari bafite.

Kugeza ubu SOS Aventure yohereje mu bihugu binyuranye ababwirizabutumwa bahoraho 150, hashingwa insengero 600 ndetse n’amashuri yigisha Bibiliya yaratangijwe kubera umuryango wa SOS Adventure.

Muri 2015 gusa, SOS Adventure yabwirije ubutumwa bwiza abantu bagera kuri 250.000, yohereza ababwirizabutumwa badahoraho 373 mu bihugu bitandukanye , abantu 1174 barakizwa, abantu 148 bakurwamo imyuka mibi yari ibarimo , abandi 57.000 biyemeza gukurikira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.

Intego SOS Adventure ifite ngo ni ukugera ku bandi bantu benshi batarakira Yesu cyane cyane biganje mu Mijyi ya Afurika.

Johannes washinze umuryango w’ivugabutumwa SOS Adventure

Ni igiterane cy’ibitangaza n’ibimenyetso

Bamwe mu bazakora imirimo inyuranye muri iki giterane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo