Serge Iyamuremye agiye kumurika ’Album’ mu gitaramo yatumiyemo abahanzi bakomeye

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye agiye kumurika album ya 3 ’ Biramvura’ mu gitaramo yatumiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda no muri Afurika harimo Apôtre Habonimana Apollinaire ukomoka mu Burundi.

Undi muhanzi ukomeye Serge Iyamuremye yatumiye mu gitaramo cye yise ’ One Spirit Worship Concert’ harimo na Tembalami wo muri Zimbabwe.

Abo mu Rwanda bazafasha Serge Iyamuremye harimo Patient Bizimana, Arsene Tuyi , Irimbere christian True Promises, Gisubizo Minisitries na Shekinah Drama Team.

Ku cyumweru tariki 26 Kanama 2018 nibwo iki gitaramo gitaganyijwe. Kizabera muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni 5000 FRW na 10.000 FRW. Abari kugura amatike mbere y’igitaramo baragabanyirizwa ibiciro ku 4000 FRW mu myanya isanzwe na 8000 FRW mu y’icyubahiro. Amatike kuri ubu ari kugurishirizwa kuri Gift Supermarket iherereye kwa Rubangura mu muryango wa 2 ndetse no ku nsengero zitandukanye.

Avuga ku myiteguro, Serge yagize ati " Imyiteguro igeze kure, turi kwitegura neza, igisigaye ni umunsi nyirizina w’igitaramo."

Serge Iyamuremye yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Arampagije”, “Amashimwe”, “Nta wundi nambaza”, “Nzaririmba Hoziana” na “Biramvura” yitiriye album ya 3.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo