Planet Shakers yateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana binyuze mu mbyino

Itsinda ry’Urubyiruko ruhimbaza Imana mu ndirimbo n’imbyino rya “Planet Shakers”, rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya United Christian Church/UCC-Gikondo, bateguye igitaramo cyo guhimbaza Imana binyuze mu mbyino bise “Praise With Dance”, gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi ya 149:3.

Iki gitaramo cyo guhimbaza Imana binyuze mu mbyino, kizabera ku rusengero rwa UCC-Gikondo ruherereye ahahoze Ishuri rya APAPE, tariki 28 Ukuboza 2019, guhera saa kenda z’amanywa (15h00).

Uwera Rosine, umuyobozi w’iri tsinda yatangarije Rwanda Magazine ko imyiteguro y’iki gitaramo irimo kugana ku musozo ndetse bafite ikizere cy’uko kizaba kiza nk’uko babyifuza.

Uyu muyobozi usaba abantu kuzaza kwifatanya na Planet Shakers ari benshi, akangurira ababyeyi bafite abana bakiri bato kubatoza kuza mu nzu y’Imana kubera ko bifasha umwana gukurana uburere bwiza ndetse n’indangagaciro za Gikrisitu.

Ati “Nasaba abantu ko bazaza ari benshi tugahimbaza Imana dufatanyije na ‘Planet Shakers’ kandi nkangurira ababyeyi kuzana abana mu nzu y’Imana kuko umwana akura neza afite uburere bwiza, ikinyabupfura, kubaha ndetse bimurinda ibintu bibi biri aha hanze byugarije urubyiruko.”

Muri iki gitaramo hatumiwemo abaririmbyi bakomeye batandukanye bazaza kwifatanya na Planet Shakers barimo; Kanuma Damascene, Urakoze Billy, Blessed Generation (UCC Niboyi), UCC-Gikondo Worship Team na Blessing choir (UCC Gikondo).

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abakozi b’Imana nka; Apostle Charles Rwandamura, Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya UCC mu Rwanda ndetse na Bishop Margret Rwandamura, Umuyobozi w’Itorero rya UCC-Gikondo.

Itsinda ry’Urubyiruko rya ‘Planet Shakers’, ryatangijwe mu mwaka wa 2010, rigizwe n’abantu barindwi (7), kuri ubu rimaze kugira abantu bagera kuri mirongo itanu (50).

Itsinda rya Planet Shakers ryateguye igitaramo cyo gushima Imana binyuze mu mbyino

Planet Shakers isanzwe rikorera umurimo w’Imana Imana mu Itorero rya UCC-Gikondo

Igihozo Meghan, umwe mu bagize itsinda rya Planet Shakers

Uwamahoro Esther, nawe ni umwe mu bagize itsinda rya Planet Shakers

Worship Team ya UCC-Gikondo, ni bambwe mu itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari muri iki gitaramo

Apostle Charles Rwandamura,Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya UCC mu Rwanda

Bishop Margret Rwandamura,Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya UCC-Gikondo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo